Ban Ki-moon i Kinshasa yasabye ko haba ibiganiro by’ubwumvikane ku matora
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016 i Kinshasa Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon yahuye n’inzego zitandukanye z’abanyepolitiki muri Congo. Yavuze ko mu biganiro bagiranye yabasabye ko habaho ibiganiro bigamije gushaka ubwumvikane ku matora ari imbere kugeza ubu yateje umwuka mubi muri politiki y’igihugu.
Ban Ki-moon yagize ati “hagomba kubaho ibiganiro byo kumvikana hagati y’amashyaka bireba. Nasabye Perezida (Joseph Kabila) gutegura ibiganiro bihuriwemo na bose. Abo mu mashyaka bose twahuye bagaragaje ko bifuza ibiganiro nk’ibyo. Ndabo nta kindi gisubizo.”
Uyu mugabo yasabye abayobozi muri Congo kongera kubahiriza uburenganzira bwa muntu batanga urubuga rwo gutanga ibitekerezo nta uhutajwe.
Umwe mu bagize Societe Civile muri Congo yatangarije RadioOkapi ko bagaragarije Ban Ki-moon ikibazo cy’uko bakeneye ubumvikanisha na Leta cyane cyane ku migendekere y’amatora yimirijwe imbere ngo batumvikanaho na Leta.
Ban Ki-moon ngo yasabye aba banyepolitiki bo muri Congo kwirinda kuba urugero rubi nk’ibiri kuba muri Syria na Libya ubu ngo biri mu kaga kubera kutabaho kw’ibiganiro kw’abanyepolitiki batumvikana.
Joseph Olenghankoy wo mu ishyaka Fonus ritavuga rumwe na Leta we yavuze ko nta mpamvu yo kujya mu biganiro mbere y’uko manda ya Perezida Kabila irangira.
Ati “Twasabye Ban Ki-moon kubwira Joseph Kabila ko hariho ubuzima mbere na nyuma y’ubuyobozi kandi ko agomba gutegura amatora uko biteganywa n’itegeko nshinga.”
Abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta bavuga ko ibiganiro byose bigomba kubaho bigomba kurebana no kubahiriza ibiteganywa n’itegeko nshinga kuri manda y’umukuru w’igihugu n’amatora.
UM– USEKE.RW