UR Huye: Umusore yafatanywe imfunguzo 15 afunguza ibyumba akiba
Hashize igihe muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye havugwa ubujura bwibasira ibikoresho by’abanyeshuri mu byumba byabo, kandi bagasanga icyumba gifunze neza. Kuri uyu wa kabiri hafashwe umusore w’imyaka 24 afite imfunguzo z’ibyumba byinshi. Yemera ko yari aje kwiba.
Uyu musore witwa Habimana yafatanywe imfunguzo 15 z’ibyumba bitandukanye ndetse n’ikarita y’ishuri y’umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere yifashishaga mu kwinjira muri kaminuza akagera ku macumbi.
Umwe mu banyeshuri yari yinjiye mu cyumba cyabo yagize ati “Namubonye asohotse mu cyumba nkeka ko ari inshuti y’umuntu tubana ngezemo mbuze umuntu nibwo namuketse. Abonye nsohotse mukurikiye ariruka nanjye mwirukankaho, mvuza induru abashinzwe umutekano muri Kaminuza bahita bahagoboka baramufata”.
Uwo musore ukwekwaho ubujura nta cyangombwa na kimwe bamusanganye usibye iriya karita y’umunyeshuri wiga mu wa mbere mu ishami ry’ubukungu, ari nayo yajyaga yinjiriraho muri Kaminuza.
Mu mvugo isa no kwisobanura yavuze ko kuza mu macumbi y’abanyeshuri yabitewe n’uko hari bamwe muri bo basanzwe bamuha ibikoresho agura.
Ati “Navuganye n’umunyeshuri umwe avuga ko azampa ampuli (Amplifier)ngura. Uyu munsi rero yampamagaye ngo nze anyereke aho nyikura, ampa n’izi mfunguzo, anyereka n’aho zifungura”.
Uyu musore ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano kuri station ya Polisi i Ngoma mu Karere ka Huye.
Benjamin Kageruka ushinzwe ibikorwa muri Kaminuza yavuzeko uyu musore bamusanganye imfunguzo nyinshi kandi hari hamaze kubura ibikoresho byinshi byibwa ibyumba bifunguwe mu buryo butazwi. Avuga ko uyu wafashwe ubwo ageze mu nzego zibishinzwe azifashishwa mu kwerekana abandi babikora.
Uwo musore ukekwaho ubujura avuga ko asanzwe akora ubucuruzi bw’imyenda mu isoko rya Huye, riherereye ahitwa mu Rwabayanga.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’Umuseke bavuze ko nubwo uwo ukekwaho ubujura afashwe bafite impungenge ko ashobora kurekurwa atagaragaje abo bakorana, nk’uko ngo byakunze kugenda ku bandi bagiye bafatirwa mu bujura muri iyo Kaminuza.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW
3 Comments
nibimuhama bamukanire urumukwiye, kuburyo ubutaha azafata icyemezo cyo gukoresha amaboko.
Kuki aliko muhishira umujura! Mujye muberekana mu maso tubamenye, wasanga hari n’abandi yayogoje. Ndatekereza ko mutavugwa ngo arakekwaho ubujura kdi yafatiwe mu cyuho= umunyacyaha utegereje guhanwa
topsec investments ltd ikimarakuhagera bakoze akazi gakomeye kabsa hariya hantu icakira uwo mujura bucece cogs to top security
Comments are closed.