Kirehe: Umwana w’umukobwa yavukanye imitwe ibiri
Mu bitaro bya Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, havukiye abana bafite imitwe ibiri ibiri n’igihimba kimwe. aba bavutse mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare.
Dr Ngamije Patient umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe yabwiye Umuseke ko ari ibwa mbere mu bitaro bya Kirehe havutse umwana umeze gutya, ariko ngo ni ibintu bisanzwe bibaho.
Umubyeyi wabyaye aba bana afite imyaka 41 akaba iyi yari imbyaro ye ya gatanu.
Uyu mwana yavutse neza kandi ngo umubyeyi we ameze neza, ubu ngo arimo aritabwaho bamuha ubufasha bw’ibanze mbere y’uko bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho ngo bamuhe bufasha burenzeho.
Imitwe yombi y’uyu mwana ni mizima nk’uko uyu muganga abyemeza ku ifoto umwe yari asinziriye undi akanuye arira.
Umwana yavukanye ibiro bine (4Kg), nyina akaba ameze neza kugeza ubu.
Ubusanzwe ibi bifatwa nk’abana b’impanga bavukanye igihimba kimwe, ubu burwayi ahandi bwabaye mbere babwita “Dicephalic parapagus” bushobora kuba ku mwana umwe ku 100,000 bavutse, uvukanye iki kibazo akagira 60% by’ibyago byo gupfa.
Aba bana bavukiye i Kirehe bafite amaboko abiri n’amaguru abiri urebeye inyuma kandi bafite n’igitsina kimwe.
Dicephalic parapagus isobanurwa nko gufatana kw’abana bavutse kudasanzwe (twin conjoinment) aho baba basangiye igihimba kimwe bafite imitwe ibiri.
Umuseke ni ubwa mbere umenye umwana uvutse gutya mu Rwanda.
Kubera ko baba basangiye igihimba kimwe ntabwo bishoboka gutandukanya abana bavukanye ‘dicephalic parapagus’ basangiye igihimba.
Mu Buhinde naho mu 2014 havutse abana nk’aba bitaba Imana hashize iminsi 20.
Abandi bana bavutse gutya mu Bwongereza, mu Buhinde na Bangladesh bose bagiye bapfa nta ugejeje iminsi 25.
Ababayeho bazwi cyane kugeza ubu ni abakobwa b’impanga Abigail na Brittany Hensel bavukiye muri Leta ya Minnesota, USA ubu bafite imyaka 26.
UM– USEKE.RW
10 Comments
OMG!!! Ibi ntibisanzwe
NTIBISANZWE ARIKO ABANYAMAKURU BO MU RWANDA BAZAMENYA UBURENGANZIRA BW’UMUNTU RYARI?
IYI FOTO Y’UYU MWANA MWAKWIJE KU MBUGA ZITANDUKANYE NI BYO KOKO?
mu kwezi kwa mbere uyu mwaka na rubavu barahavutse ariko bavuka bapfuye n’amafoto ndayafite. kandi no muri 2005 nanone hano rubavu hari havutse abandi nkabo.
ndabaza ko bari hamwe umwe yitaby’imana undi byagenda gute
Iyo umwe apfuye n’undi ntasigara, ibikundanye birajyana.
ubu copain nawe aba arumwe/
ese wamugani umwe umurashe mumutwe undi ukamureka byagenda gute
Yhooo!sha Irema kwinshi,ariko se nkaburiya babasha kumvikana gute kumyanzuro y,ibyo bakunda ko bidashoboka ko baba banakunda bimwe,any way Iyabaremye ninayo ibashoboza byose ariko vraiment birababaje,Imana ibafashe
At Neza we buriya se abo banyamakuru wagirango batange amakuru bate ra!?ese ko nahandi hose ko ariko mbona bigenda kereka yenda niba har,iyindi styile nshya tutazi
Imana ishobora byose!Ariko ibi bitwigishe ingaruka yo gucumura kw’amwene muntu? Ubu se amahitamo y’ababantu bombi agenda ate?
Comments are closed.