Digiqole ad

Kenya: Amugabo w’Umuzungu utwara indege arashinjwa guhohotera umupolisikazi

 Kenya: Amugabo w’Umuzungu utwara indege arashinjwa guhohotera umupolisikazi

Amashusho ya Camera yerekana uwo mugabo w’Umuzungu abwira nabi umupolisikazi anamwegera cyane

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya ysabye ko hatangira ibikorwa byo gukurikirana mu nkiko umugabo w’Umuzungu utwara indege wagaragaye ku mashusho ya camera abwira nabi umupolisikazi.

Amashusho ya Camera yerekana uwo mugabo w'Umuzungu abwira nabi umupolisikazi anamwegera cyane
Amashusho ya Camera yerekana uwo mugabo w’Umuzungu abwira nabi umupolisikazi anamwegera cyane

Uyu mugabo amazina ye ntaratangazwa, yahawe akazi ko gufasha Visi Perezida William Ruto kujya mu bikorwa bya politiki mu gihugu hagati mu mpera z’iki cyumweru gishojwe.

Umuvugizi wa Ruto yamaganye ibyo bikorwa ndetse asaba Polisi gukora akazi kayo.

Amashusho yagaragaye, yerekana umupilote w’Umuzungu urakaye cyane, yegera umupolisikazi amubwira nabi ngo akore akazi ke ko gukumira abantu begeraga indege ye ya kajugujugu bayishungereye.

Uyu muzungu yafashe inkoni abapolisi bitwaza (indembo) arayimushikuza, ndetse nyuma amusunika amuganisha aho abo bantu bari.

Polisi ya Kenya yasabye uyu mugabo kwijyana ku biro bya Polisi bimwegereye kugira ngo hatangire iperereza ku byaha aregwa.

William Ruto yatangaje ko yabwiwe iby’ibyo bikorwa “bidakwiye kwemerwa kandi biteye agahinda” ndetse asaba ko Polisi itangira gukora iperereza kuri iyo myitwarire avuga ko idahwitse y’umupilote.

Aya mashusho ari muri video yababaje benshi mu Banyakenya haba ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bakora ‘hashtag’ basaba ko uyu mupilote yirukanwa muri Kenya.

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibi bibazo nitwe tubyikururira, None se Ruto yajyaga gushaka
    pilote w’umuzungu habuze ababishoboye muri Kenya!
    Kwakutihesha agaciro niko kudusubiza muri neocolonialism!
    Uwo muzungu ahabwe amasomo amubwirako Africans twigenze tutakiri
    mu bucakara n’ubukoroni!

  • Bafite ikibazo gikomeye cy’iterabwoba, kubona abantu begera kuriya indege ya Vice President Police arebera ntawe bitababaza. Ubwo yari arangamiye za ruswa zabo zidashira. Umuzungu ntiyabyumva kuko iwabo badakora batyo.

  • Buriya hari impamvu uriya muzungu yagize uburakari. None se uyu mwana w’umupolisi hari icyo bapfa. Wenda mu kumucyamura yabyitwayemo nabi, ariko nawe (umuzungu) ntiyariyanze VICE PRESIDENT ; Yari ahangayikishijwe n’umutekano we, kurusha uko umupolisikazi we yabyumvaga.Mu gihugu kirimo ibyihebe bidasiba kugarika ingongo umutekano ugomba gukazwa.

Comments are closed.

en_USEnglish