Rayon: Kasirye na Pierrot bakoze imyitozo bitegura Kiyovu
Remera – Nyuma yo kumara igihe batari kumwe n’ikipe yabo ya Rayon Sports, ba rutahizamu Davis Kasirye na Kwizera Pierrot bakoze imyitozo nimugoroba kuri uyu wa mbere bitegura umukino wa Kiyovu Sports uteganyijwe kuri uyu wa gatatu.
Davis Kasirye ukomoka muri Uganda yaherukaga muri Rayon Sports mu Ugushyingo 2015, yaragarutse.
Uyu yageze aho afatirwa ibihano n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ikipe gusa nyuma yo gusaba imbabazi yaje kugaruka mu Rwanda arababarirwa ndetse ari mu myitozo na bagenzi be.
Umurundi Pierrot Kwizera Pierrot nawe watinze kugera mu Rwanda, aho ahagereye umutoza ntiyamuhisemo mu bakinnyi 18 yakoresheje mu mikino ibiri iheruka, uwa Gicumbi ndetse na n’uwa AS Muhanga.
Ariko uko byagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bombi bakereye guhangana na Kiyovu Sports, umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Izi kipe zikuze zizacakirana saa 18h, nyuma y’umukino AS Kigali iyoboye urutonde by’agateganyo, izakiramo Mukura VS ya kabiri kuri urwo rutonde.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uwo mutoza nave mu marangamutima n’umujinya amenye ko ikipe ihanganye n’ibihangange. Hakenewe ubunararibonye mu mikino nk’iyi. Ibya Muhanga byamubereye isomo.
Comments are closed.