Digiqole ad

Abayobozi bagiye i Mahama babwira impunzi iby’icyemezo cyo kuzijyana ahandi

 Abayobozi bagiye i Mahama babwira impunzi iby’icyemezo cyo kuzijyana ahandi

*U Rwanda ruzakomeza kwakira Abarundi baruhungiraho
*U Rwanda ngo ruri kuganira n’ibindi bihugu bishobora kwakira izi mpunzi
*Ibyarezwe u Rwanda ngo byatanze isura mbi no kuri UNHCR
*Impunzi zivuga ko zitazataha kuko icyo zahunze i Burundi kigihari n’ubu

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza Seraphine Mukantabana hamwe na Azam Saber umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda (UNHCR) bagiye ku nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe gusobanurira impunzi iby’icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo kwimurira impunzi mu kindi gihugu. Ibi ngo si ibintu bizakorwa hutihuti, kandi u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi z’Abarundi zishobora kuhahungira.

Minisitiri Seraphine Mukantabana aganira n'abanyamakuru aha i Mahama kuri uyu wa mbere
Minisitiri Seraphine Mukantabana aganira n’abanyamakuru aha i Mahama kuri uyu wa mbere

Minisitiri Mukantabana yabwiye izi mpunzi ko iki cyemezo cyafashwe ku nyungu z’umutekano u Rwanda n’Abanyarwanda hamwe n’umutekano w’izi mpunzi ubwazo.

Seraphine Mukantabana yazibwiye ko kuba hari amahanga ashyigikira biriya bishinjwa uRwanda ko iyi nkambi icumbikiye abantu batari impunzi ikanakorerwamo ibikorwa byo kujyana abajya mu mitwe yo kurwanya u Burundi, ibi ngo bivuze ko Leta y’u Burundi ibona iyi nkambi nk’ahantu hari abantu bayirwanya bityo ishobora no kuharasa.

Mukantabana avuga kandi ko iki cyemezo kigendanye no kugaragariza amahanga ko u Rwanda nta kibazo rufitanye n’u Burundi mu byo bushinja u Rwanda kandi u Rwanda rutifuriza ibibazo u Burundi.

Minisitiri Mukantabana kandi yabwiye izi mpunzi ko; kwimura impunzi bitandukanye no kujya kuzituza ahandi hantu (nko kubajyana US,Europe…)

Azam Saber uyobora UNHCR mu Rwanda yasabye impunzi gukomeza kubaho uko bisanzwe, cyane cyane bakajyana abana mu ishuri kuko ngo HCR yo izakomeza kubakorera ubuvugizi.

Saber yavuze ko ibyavuzwe ku Rwanda byangije isura ya UNHCR n’u Rwanda muri rusange, ngo bikaba byanatuma bamwe mu baterankunga bahagarika gufasha impunzi bagendeye kuri ibi bivugwa kandi ngo ari ibihuha.

Minisitiri Mukantabana yabwiye izi mpunzi ko u Rwanda rukiri kuganira n’abafatanyabikorwa barwo mu gushaka ikindi gihugu cyakwakira izi mpunzi, ariko kugeza ubu nta kirabwira u Rwanda ko kifuza kuzakira.

Avuga ko nikiboneka kandi uko bitazakorwa huti huti. Kiriya cyemezo ngo ntabwo ari uguhagarika impafanyo ihabwa izi mpunzi cyangwa ngo inkambi ifunge ubu bashake aho bajya.

Aha mu nkambi ubuzima bukomeje uko bisanzwe, izi mpunzi ziri kubakirwa inzu zisakaje amabati, abana barakomeza amashuri….

Mu nkambi ya Mahama ubuzima burakomeje uko bisanzwe
Mu nkambi ya Mahama ubuzima burakomeje uko bisanzwe

Ikidasanzwe aha mu nkambi ya Mahama ni umutekano bigaragara ko wakajijwe cyane cyane ku mpunzi. Ushaka gusohoka mu nkambi aba abifitiye uruhushya rutangwa na MIDIMAR kandi agategekwa kubahiriza cyane amasaha yahawe. Kuhinjira kandi nabwo ubu bisaba uruhushya rwanditse.

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kwirinda kugira ngo n’ibyo bivugwa by’abashaka abo bajyana mu mitwe yitwaje intwaro ntibazabone aho bamenera muri izi mpunzi, cyo kimwe ngo n’abashobora gushaka kwinjira mu nkambi baje gutata muri izi mpunzi nk’uko iki kibazo cyagaragajwe nazo ubwazo.

Abajijwe n’Umuseke uko byagenda ibyo gushinja u Rwanda gufasha abarwanya u Burundi ahereye mu mpunzi biramutse bivuyeho, Minisitiri Mukantabana yagize ati “nta cyemezo kidahinduka, icyemezo cyafashwe ku bw’umutekano w’Abanyarwanda n’abarundi b’impunzi. Icyo gihe harebwa ubundi buryo.”

Bamwe mu barundi baganiriye n’Umusek aha mu nkambi ya Mahama bavuga ko u Rwanda rwabakiriye neza, batifuza ko hari ahandi bajyanwa, bavuga kandi ko ubu batasubira i Burundi kuko ngo icyo bahunze ngo kigihari.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga 75 000 z’Abarundi bahunze umutekano mucye iwabo kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize waturutse ku kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza hari Abarundi batabishaka.

Azam Saber avuga ko ibyavuzwe ku Rwanda byanduje isura yarwo n'iya UNHCR kandi ari ibihuha
Azam Saber avuga ko ibyavuzwe ku Rwanda byanduje isura yarwo n’iya UNHCR kandi ari ibihuha

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • haha! nari nziko bazabajyana state cg Norvege? zizabatoroka zive mu nkambi tu

  • Bamanitse agati bicaye batangira gusakuza ngo barigukorerwa jenoside none byose byarabapfanye none babuze uko bivana muriyo nguni bishyizemo hamwe nababashutse.

    • isi icyeneye abantu bunva kandi bakagira icyo bakora ku bibazo byugarije isi! niba rero ntacyo ushoboye ngo ufashe ababaye, iturize! numa!!!

    • Ariko mwagiye mumenya kuyobora ururimi rwanyu koko!! Ubwo uretse ubugome uratekereza ko abantu ibihumbi 250 bagiye inama yo guhunga ubusa bakajya kwicirwa n’imbeho mu nkambi?

  • Ndibuka abambere baje binjira mumakwasiteri BBC yarababajije icyo bahunga bati turi guhunga imbonerakure zifite inkoho bati ese wazibonye bati oya nabantu babivuze abobantuse bo barazibonye batoya ntazobabonye nuko nabo babyumvise.Icyo gihe mu Rwanda nabo bati imbonerakure zivanze ninterahamlwe zirigukora jenoside mu Burundi.Ngayo nguko.

  • Ese uyu Azam Saber, ashobora kujya muri UN, cyangwa muri sena ya USA akavugako intumwa ya USA mukarere kibiyaga bigali yatangaje ibihuha imbere yabasenateri ba USA? Rahira?

    • Ni ngombwa se kujya imbere ya UN cg US Congress? urabona ari mu mwobo ku buryo ibyo avugira i Mahama bitabageraho? Iyo ntumwa ukangisha nayo ntabwo yaza kuvugira ayo matakaragasi inaha.

    • wowe wiyita Mazembe US niki wowe umenya uri wawundi ukijya kureba niba umuzungu yitumye umwanda usa nuwawe muri ibigoryi gusa

  • Izi comments ndabona mugira ibigambo. Guseka impuzi kweli. Uzabaze abahunze Urwanda muri 1959 1960 1973 1994…bazabibasobanurire neza.Mu Burundi bamaze abatutsi surtout les jeunes entre 13 as et 40 and. …abakobga sont violees…Hari abana babaga quartier zabakire mu Burundi bamerewe nabi,urabona se ko badashaka gusibira iwabo, bahunze ubgicanyi bw’Imbonerakure. Nubu nandika Hari aba Jeune bafunzwe uyu munsi bazira uko basa Imana yabaremye niyo izababikiza

    • @Pat, muri kariya karere n’abatutsi gusa batotezwa, bicwa, bagirirwa nabi?

  • uko bizagenda kose uburundi ntibuzakomeze kuutuvuzaho induru ngo turabubangamiye binyuze mu gutoza izi mpunzi, bazaze bazijyane maze amahoro ahinde kandi niba hatabonetse ahandi bamenye ko nta kindi tubashakamo ntiduteze kubangamira uburundi na gato

  • HAHHAH

  • Nibitonde batekereze na yahandi bazomeswa hameswa ivyacafuye ntituzotinya tuzomesa uwariwewese

    • ariko muzi kumesura ye muzabanze mwishoborere kugura isabune. twatanze abagabo bihagije namye mbivuga kenshi ko inkubisi y’ama*** iyitarukiriza ubu hasigaye igihe gito ubundi mukishyura byose.

  • Umurundi yaba umututsi yaba umuhutu bose kimwe bareba hafi cyane uretse BUYOYA na nyakwigendera BiKOMAGU hamwe numuhutu NDANDAYE wagandaguwe na BIKOMAGU ejobundi PETRO Akaba aribwo yihorera ,abo nibo bari abagabo gusa. abandi nibigarasha bicitse puuuu!!!

  • Iyiba ikimwaro cyicaga iyi si ibituwe na bake. Abo mu kiyaga cya Rweru bagiyehe ko ntawukibavuga! Abo bazize nde? Ko ntawukibayeho! Iyo bazakwicwa na leta yu Rwanda raporo ntiziba zigikorwa? Inzirakarengane muraka karere ni nyinshi. Mwarekeyaho ndabarahiye amaraso ya muntu ntapfa gupfa ubusa. Ikindi nuko hariho benshi mubujiji bwabo nako babeshya bihenda ubwabo ngo bagire conscience tranquille. Bwahehe se! Ndashaka kuvuga abavuga ngo u Rwanda rwarishe rwamaze abaturage mu ntambara haba mu Rwanda cyangwa mu karere murihenda cyane abakomeza gupfa aribyo bitwaje umuvumo uracyabagendaho nkuwa Kahini wa Bibiliya. Kwica utabara no kwica ashaka kumaraho ntaho bihuriye ntabwo ari kimwe! Mwige mubimenye nako uzaba afite ayo mahirwe!

  • Komera Rwanda ku muco wo gusigasira umutakano w’abanyarwanda n’abanyamahanga utitaye ku magambo. Ziriya mpunzi n’abana b’Imana. Mwibuke icyo twigishwa wari mu kaga urantabara

  • Ngo kwica utabara ntakibazo! Nga ariko kwica ushaka kumaraho nicyo kibazo! Ibyo ni uguheza inguni mugenzi wange. Buri wese agira impamvu imutera kwica, ubwo se buri wese akubwiye ko yatabaraga! uwishe wese yitwa umwicanyi kd bahanwa kimwe. Izo mpunzi zizabaze neza ibyabaye I gatumba kubanyamurenge nanubu uwo bitirira ubwicanyi yigaramiye.

  • Guhunga ntabwo ari umikino. Gusa guhunga Kubera ibihuha nabyo biteje urujijo. Abababaje n’abavuze ko génocide igiye kuba mu Burundi bagategereza bakabura. Ese génocide yemezwa ko ariyo iyo hapfuye abatutsi. Igihe abahutu bapfaga mu Burundi harya communauté internationale yari itaravuka muri 1763,1972,1993….

  • BIRABABAJE PE

  • Bahunze ibihuha,mu RWANDA barababeshye NONE BATANGIYE KWICUZA? ariko iyo genocide bayishakira iki?

  • ESE mwabantumwe ninde wakwemera kuta inzu ye akajya kurara mwihema na habyarimana yavugaga KO abatutsi bahunze ubusa ariko mana reba ubwoko bwawe babatutsi niba bwarana cumuye ubugirire ikigogwe kuko akarengane buca bugirirwa sinzi igihe kazaragira

  • Mureke izo mpunzi. Kirazira ntawirukana umuhungiyego

  • Impunzi z’abarundi zari zikwiriye gutahauka zigasubira mu Burundi zikajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo. Ntabwo ari byiza ko ziyicarira zigatuza ngo mu Rwanda zifashwe neza ngo ngo ntizasubira iwabo, kuko kuba impunzi ntabwo ari ikintu umuntu yakwifuza.

    Nibyo koko igihe bahungaga hari ikibazo cy’umutekano muke, ariko kandi hari n’abarundi benshi bahunze kubera impuha zaje gukwirakwizwa n’abantu utamenya umugambi nyawo bari bafite icyo gihe.

    Muri iki gihe rero Leta y’u Burundi ihamagarira impunzi gutaha, byaba byiza abarundi bahungiye mu bihugu binyuranye,cyane cyane mu Rwanda,bafashe umugambi wa kigabo wo gutaha mu gihugu cyabo bakazaboneraho n’umwanya wo kujya mu biganiro bihuza abarundi, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bafite.

    Ntabwo umuti w’ibibazo by’u Burundi uzazanwa n’amahanga, ababibona batyo baba barimo kwibeshya cyane. Ntabwo bariya banyapolitiki bakomeye bahungiye mu gihugu cy’Ububiligi aribo impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda zakwishinga zikanga gutaha ngo zitegereje ko abo banyapolitiki aribo bazazicyura, kwaba ari ukwibeshya cyane. Bariya banyapolitiki bari mu Bubiligi abenshi bakorera inda zabo, barimo barishakira imyanya mu butegetsi, ntabwo barajwe ishinge na rubanda. Iyo mbona bariya ba nyapolitiki birirwa basaba “European Union” ngo ihagarike inkunga ihabwa Uburundi kandi bazi neza abaturage b’abarundi aribo bagirwaho ingaruka n’iryo hagarikwa ry’imfashanyo, nibaza niba koko bafitiye impuhwe abaturage nyarucari b’i Burundi byitwa ko ngo aribo abo banyepolitiki barwanirira.

Comments are closed.

en_USEnglish