Digiqole ad

Uganda: Museveni niwe watorewe kuba Perezida

 Uganda: Museveni niwe watorewe kuba Perezida

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida Yoweri Museveni uhagarariye ishyaka rya NRM niwe watangajwe na Komisiyo y’amatora ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 60,75% mu gihe Kizza Besigye wamukurikiye yagize amajwi 35,37%.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Kugeza kuri uyu wa gatandatu Museveni yari akiri imbere cyane ya Kiiza Besigye nubwo hari hagitegerejwe amajwi y’ahitwa Rukungili aho Besigye akomoka, ariko ngo n’iyo yose yahabwa Besigye ntabwo yageza amajwi 50% kuko ayo majwi atanageze kuri miliyoni imwe nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora.

Umukandida wakurikiye aba ni Amama Mbabazi watowe n’abantu 112 071 akagira amajwi 1,34% by’abatoye.

Ku biro by’itora 28 010 biri mu gihugu hose kuri iki cyumweru hari hamaze kubarurwa majwi yo mu biro by’itora birenga 27 500.

Amajwi yose amaze kubarurwa, atarabaye imfabusa ni 7 451 725, agera kuri 371 012 (4.74%) yabaye imfabusa naho amajwi 22 046 abatoye bakoresheje impapuro z’itora nabi.

Muri rusange amajwi amaze kubarurwa ni 7 827 737 (51.2%), hamaze kubarurwa amajwi mu biro by’itora 21 254 kuri 28 010 byose hamwe mu gihugu.

Perezida Museveni yatorewe manda ya gatanu yo kuyobora Uganda, muri uyu mwaka akaba yarujuje imyaka 30 amaze ku buyobozi bwa Uganda. Ubu akaba afite imyaka 72.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Imiryango mpuzamahanga yavuzeko ayamatora yaranzwemo kwiba amajwi bityo mwitege ibizakurikiraho ntibizabatungure.

  • yarivye amajwi, ntahabitaniniye nibibera murwanda

  • Muhindure umutwe winkuru yanyu mwandikeko Museveni ariwe witoresheje kuba perezida wa Uganda kuko nubu Bessigye arafunze.

  • Besigye nabamurinyuma bamanuke mumuhanda kuko ibyabereye murariya matora aragahomamunwa.

Comments are closed.

en_USEnglish