Digiqole ad

Hatangijwe umushinga uzafasha buri Munyarwanda kumenya uko yitwara mu bihe by’amatora

 Hatangijwe umushinga uzafasha buri Munyarwanda kumenya uko yitwara mu bihe by’amatora

Gerald Mbanda, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri RGB yasabye ko uyu mushinga ugomba kugaragaza ko uje mugihe gikwiye

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare, Abanyamakuru bamurikiwe umushinga uzatuma buri muntu amenya uruhare rwe n’ishingano ze muri iki gihe u Rwanda ruri mu matora, ukaba ari umushinga watangiranye n’ukwezi kwa Mutarama 2016 ukazamara igihe cy’amezi 30.

Gerald Mbanda, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri RGB yasabye ko uyu mushinga ugomba kugaragaza ko uje mugihe gikwiye
Gerald Mbanda, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri RGB yasabye ko uyu mushinga ugomba kugaragaza ko uje mugihe gikwiye

Uyu mushinga wiswe ‘ELMS’ (Election, Media, Civil Society and Democracy in Rwanda), uzita cyane ku gukorana n’itangazamakuru, rigasobanurirwa ishingano zaryo n’uburyo bwo gutara no gutunganya inkuru byakorwa neza kuko ariryo rifite uruhare runini mu kumenyesha abaturage ibijyanye n’amatora (ibyo basabwa gukora n’ibyo babujijwe mu gihe cy’amatora ).

Cypirien Ndikumana Umuyobozi mukuru wa IPGL, yavuze ko abantu badakwiye kumva ko hari icyo bikanze mu gushyiraho uyu mushinga kuko mu bikorwa byawo nta kibi kirimo ahubwo ko abantu baba bagomba gutegura neza ibihe cy’amatora kuko ari ibihe biba bitoroshye.

Akomeza avuga ko hashingiwe ku bigenda biba mu bindi bihugu birimo Kenya mu matora ya 2007, u Burundi mu matora ashize ya 2015 ndetse na Uganda ubu, hatifuzwa ko u Rwanda rutagira ibihe nk’ibyabaye muri ibyo bihugu kimwe n’ibigenda biba ahandi mu gihe cy’amatora.

Ati “u Rwanda rufite isura nziza ishimwa n’ibindi bihugu, niyo mpamvu ELMS ari umushinga uje gufasha ubushobozi bw’abene gihugu hakoreshejwe ibyiyumviro byabo.”

Moise BUKASA wari uhagarariye Komisiyo y’Amatora yavuze ko mu matora abaturage baba bakeneye uburere mboneragihugu ariho umuturage amenyera uburenganzira bwe bityo itangazamakuru rikaba irya mbere ryifashishwa mu kubumenyesha umuturage.

Ati “Umunyamakuru agomba kwirinda guhisha no guhishira amakuru, gukosora vuba inkuru yatambutse igihe bibaye ngombwa, kudasebya umukandida mu nyungu z’undi ndetse no kwirinda kugoreka imvugo.”

Gerald Mbanda, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko ELMS ari umushinga mwiza ukwiye kugaragaza ibikwiye n’ibidakwiye gukorwa mu bihe by’amatora.

Yagize ati “Hagomba kugaragazwa ko ELMS ari umushinga uje mu gihe gikwiriye hagaragazwa uruhare rw’umuturage, urw’umunyamakuru n’urwego rushinzwe amatora. Tukaba twiteze umusaruro mwiza.”

Uyu mushinga wa ELMS uzahugura izo nzego kuri gahunda y’amatora, habeho gukurikira ibyatangajwe n’Ibitangazamakuru, uzagenda unakora ibiganiro bigamije guhugura abantu ku myitwarire yo mu gihe cy’amatora.

Uyu mushinga ‘Election, Media, Civil Society and Democracy in Rwanda’ (ELMS) uzashyirwa mu bikorwa na Panos Institute Great Lakes (IPGL) izafatanya na Radio z’abaturage (Rwanda Community Radio Networking, RCRN) ku nkunga y’Ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi (Europian Union) ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC, Ikigo cy’igihugu gisura ubuziranenge RURA, n’Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda MHC ukaba ari umushinga watangiye muri Mutarama 2016 ukazasozwa mu mezi 30.

Cypirien Ndikumana Umuyobozi mukuru wa IPGL
Cypirien Ndikumana Umuyobozi mukuru wa IPGL
Moise BUKASA wari uhagarariye komisiyo y'amatora
Moise BUKASA wari uhagarariye komisiyo y’amatora
Rev. Jean Pierre Uwimana ,UMUYOBOZI WA IPGLmu Rwanda
Rev. Jean Pierre Uwimana ,UMUYOBOZI WA IPGLmu Rwanda
Mu bazashyira uyu mushinga mu bikorwa harimo na RCRN
Mu bazashyira uyu mushinga mu bikorwa harimo na RCRN
Abanyamakuru ngo nibo bazibandwaho cyane n'umushinga ELMS
Abanyamakuru ngo nibo bazibandwaho cyane n’umushinga ELMS

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iwacu bikomeje kwicanga cyane.Ntabwo muradusobanurira impamvu izinyigisho zitabaye mbere yo gutora Mr serandumu.

Comments are closed.

en_USEnglish