Digiqole ad

Amanota y’abarangije ayisumbiye yatangajwe, 60 405 batsinze neza

 Amanota y’abarangije ayisumbiye yatangajwe, 60 405 batsinze neza

Kuri uyu wa kane ubwo Olivier Rwamukwaya atangaza ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza ayisumbuye

Kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye (A Level), abanyeshuri 60 405 bangana na 89,2% ni bo batsinze ku buryo bazabona impamyabumenyi.

Kuri uyu wa kane ubwo Olivier Rwamukwaya atangaza ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza ayisumbuye
Kuri uyu wa kane ubwo Olivier Rwamukwaya atangaza ibyavuye mu bizamini bya leta bisoza ayisumbuye

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, ni we watangaje aya manota, yavuze ko muri abo batsinze, abagera ku 37 508 bigaga mu nyigisho rusange (combinations), abagera ku 20 262 ni abigaga mu myuga n’ubumenyingiro, abandi 2 635 ni abigaga inderabarezi.

Olivier Rwamukwaya yavuze ko ubushize muri 2014 abari batsinze mu biga amasomo rusange ari 89,1% akavuga ko habayeho kwiyongeraho 0,1% muri uyu mwaka, ni kimwe no mu biga imyuga n’ubumenyingiro biyongereyeho 0,1%.

Yavuze ko abanyeshuri bigaga amasomo y’inderabarezi batsinze neza ku buryo ugereranyije na 2014, muri uyu mwaka hiyongereyeho 12%.

Aba biga TTC (Teacher Training Centre) ni na bo bitwaye neza mu kudakora amakosa ajyanye n’amabwiriza yo gukora neza ibizamini.

Muri rusange ngo muri uyu mwaka amakosa ajyanye no kutubahiriza amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini yaragabanutse aho yavuye ku 102 mu mwaka wa 2014 ubu ngo hagaragaye 44.

Gasana Ismaël Janvier Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko amwe mu makosa akunze kugaragara atari ayo gukopera gusa.

Ngo hari ubwo umunyeshuri yerekwa aho yandika amazina ye kugira ngo atazagaragara ariko ugsanga yayashyize imbere mu rupapuro kugira ngo uzamukosora azamumenye, ibyo ngo iyo bibaye, umunyeshuri ntiyerekwa amanota.

Gusa ngo aba afite amahirwe yo kujurira.

Olivier Rwamukwaya yasabye abashinzwe kugenzura ahakorerwa ibizamini kujya bitwarararika bakongeramo imbaraga mu rwego rwo kwirinda amakosa yose yagaragara, bagasobanurira neza abanyeshuri bagakurikiza ayo mabwiriza.

Muri uyu mwaka ngo ubwitabire bw’abiyandikishije mu gukora ikizamini bwari 99% abandi bangana na 1% ntibakoze ibizamini.

Umuyobozi wa REB avuga ko ibyo ahanini basanze biterwa n’uko hari ubwo abanyeshuri bakoresha imbaraga nyinshi bigira ibizamini, igihe cyo kubikora kikagera barwaye umutwe, bityo ntibabe bakibikoze.

Abanyeshuri bashobora kubona amanota yabo bitewe n’ibyo biga, ku rubuga rwa Internet rw’ikigo REB, urwa WDA cyangwa urubuga rwa College of Education, ibi byose ngo birakorwa vuba amanota abe ariho.

 

Muri uyu mwaka abakobwa batsinze neza ari benshi

Dr Emmanuel Muvunyi avuga ko mu mwaka washize wa 2014 abakobwa bari batsinze ari 48,9% abahungu ari 51,1%. Muri uyu mwaka wa 2015, abakobwa batsinze ku kigero cya 51,9% bangana na 19 499, abahungu batsinda ku kigero cya 48,1% bangana na 18 059.

Mu mashuri nderabarezi, abakobwa batsinze bari 1 345 umubare wabo ngo ni munini kuruta abahungu, bingana na 50,54% abahungu bari 1290 nibo batsinze bingana na 48%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), Jerome Gasna avuga ko umubare w’abakobwa ugenda uzamuka mu biga imyuga.

Avuga ko mu masomo yigisha imyuga n’ubumenyingiro, mu 2014 abahungu bari 11 347 icyo gihe bari 53,1% muri uyu mwaka wa 2015 abangu ni 12 219 bangana na 53,29%.

Mu mwaka ushize abakobwa bari 9 837 bangana na 46,04% muri 2015 bari 46,71%.

Photo/A E Hatangimana/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ABATSINZE BOSE BEMEREWE KWIGA KAMINUZA?
    CG HAKURIKIZWA AMANOTA UMUNTU YABONYE. NIBA BAKURIKIZA AMANOTA ABEMEREWE KWIGA KAMINUZA BABAFATIYE KURANGAHE?
    MWATUBARIZA, MURAKOZE

  • Nibyiza

  • Inota fatizo ryo gutsindiraho ryabaye angahe uwatsinze neza kurusha abandi muri buri Discipline yabonye angahe?

Comments are closed.

en_USEnglish