Digiqole ad

Kanombe: Imodoka ya KBS yagonze moto umusirikare arapfa

 Kanombe: Imodoka ya KBS yagonze moto umusirikare arapfa

Imodoka ya KBS yari imaze kugonga iyi moto yariho abasirikare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2016 mu kagali ka Kamashashi Umurenge wa Nyarugunga muri Kicukiro hafi y’ibitaro bikuru bya Gisirikare i Kanombe, Bus nini ya kompanyi itwara abantu mu mugi wa Kigali KBS yagonze moto yari itwaye abasirikare babiri umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka.

Imodoka ya KBS yari imaze kugonga iyi moto yariho abasirikare
Imodoka ya KBS yari imaze kugonga iyi moto yariho abasirikare.

Byimana Alexis wabonye iyi impanuka avuga ko umwe muri aba basirikare yari ataye ingofero bagakata bagiye kuyitora iyi bus igahita ibahuranya.

Byimana Alexis wabonye iyi mpanuka yabwiye umunyamakuru w’Umuseke wahageze nyuma gato ko ahagana saa 07h30 zo muri iki gitondo ari bwo iyi mpanuka yabaye ubwo iyi bus ifite pulaki ya RAC 875 R yagongaga moto, moto n’imodoka bikaba byari mu cyerekezo kimwe kigana nka Remera uvuye Kanombe.

Byimana ati “ Imodoka na moto byari mu cyerekezo kimwe, umusirikare bari bahetse ingofero yatakaye ageze hano neza umutwaye arakata ngo bayitore bus yari ibari inyuma yihuta cyane ihita ibakubita agwa hariya muri bordure y’umuhanda umwe ahita apfa.”

Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko iyi moto yari itwawe na Sgt Rutikanga J.Baptiste ahetse mugenzi we Caporal Dieudonne Kamanzi bava i Kanombe ku kigo berekeza ku kibuga cy’indege.

Police ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi w’imodoka ya KBS wagendaga nabi, ndetse umushoferi Albert Kadoyi wari utwaye iyi modoka ubu afungiye kuri station ya Police ku Kicukiro.

Caporal Kamanzi wari wakomeretse bikomeye yitabye Imana agejejwe ku bitaro bya Kanombe, mugenzi we wari umutwaye akaba yakomeretse bikomeye.

Imodoka yabagongeye aha uwitabye Imana agwa muri borduke y'umuhanda
Imodoka yabagongeye aha uwitabye Imana agwa muri borduke y’umuhanda

Photos/M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU & JPaul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • RIP Dieudonne. Imana ikomeze umuryango kd twikijije nukuriho kuroherwa

  • RIP Dieudonne. Imana ikomeze umuryango kd twifurije nukiriho kuroherwa

  • RIP KAMANZI,TUZAHORA TUKWIBUKA UMURAVA WAHORANYE MUBYO WARUSHINZWE GUKORA

  • RIP KAMANZI TUZAHORA TUKWIBYKA

  • Ariko rwose mwumve ukuntu abantu bapfa bazize uburangare cg gutekereza bihuse, GUHITA AKATA MU MUHANDA!!! ibyo tubimenyereye ku bamotari basanzwe nibo umuntu ahamagara ari hakurya y’umuhanda, agahita akata ngo atanguranwe, none umva ngo chauffeur yagendaga nabi kweli!!!

  • Umuvuduko wa bus nicyo kibazo. Nubwo abari kuri moto bagize ikosa iyo impanuka iba bus itirukankaga cyane ntacyo wenda ntiharikuvamo urupfu rw’ingabo y’igihugu!

  • Nibyo, impamvu nyamukuru y’impanuka nka ziriya abantu batakarizamo ubuzima, ni umuvuduko mwinshi. Ntitubice ku ruhande! Iriya bus nibyo yahuye n’inkomyi mu muhanda, ariko umushoferi wayo iyo aba agenda mu rugero, yari guhita afata feri, yewe niyo yari kubagonga, ntabwo byari kuba bikomeye nk’uko byabaye. Twe twese dutwara imodoka cyangwa moto, rwose twirinde kwiruka cyane mu muhanda. Impanuka ntawe uyihamagara ariko uburemere bw’ibyangiritse buturuka ku muvuduko ikinyabiziga kiba gifite! Impanuka zose zo mu muhanda zipfiramo abantu usanga hari umuvuduko mwinshi w’ikinyabiziga ubyihishe inyuma, cyaguye cyangwa cyagonze! Uretse kabutindi umugani w’Abanyarwanda, akenshi n’iyo imodoka ibuze feri, umushoferi ugenda mu rugero, aba afite amahirwe menshi yo kugira aho ayegeka atangije byinshi. Birabaje ko impanuka zikomeje guhekura igihugu n’imiryango! Uriya mwana w’umunyarwanda Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abo asize. Uwakomeretse tumwifurije koroherwa!

  • Tumwifurije ikiruko kiza imana ikomeze imiryango tukomeza ktmwibuka?

  • Ayo ma BUS agenda nabi , kuba yanabagonze ntahite agenda nabwo ni hamana. batwarana agasuzuguro ,
    bazabapangire amahugurwa , babanze bige kubaha ikiremwa muntu icyoaricyo. kdi imana ibagirire neza. Afende wacu Imana imuhe iruhuko ridashira, kdi umuryango we ukomeze kwihangana.

Comments are closed.

en_USEnglish