Digiqole ad

Musanze: Imiturire y’abasigajwe inyuma n’amateka iracyateye inkeke

Mu gihe Leta ishyiraho gahunda zitandukanye zo kugoboka no kurengera abatishoboye, imiturire y’abahejejwe inyuma n’amateka iracyateye impungenge. Ibi ni ibigaragarira amaso iyo umuntu asuye hamwe muho batuye.

Aba basigajwe inyuma n'amateka imiturire yabo nabo irabahangayikishije
Aba basigajwe inyuma n'amateka inyuma yabo ni amazu yabo

Hari byinshi mu bimaze gukorwa ngo imibereho yabo ibe myiza henshi mu Rwanda, ariko bamwe mubo twasuye bigaragara ko hari byinshi nabyo bigomba gukorwa ngo imibereho yabo ibe myiza.

Mu kiganiro n’abahejejwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu  wa Kabagorozi  ho mu kagari ka Ninda , umurenge wa Nyange akarere ka Musanze hari byinshi bashima bagejejweho  ariko hari na byinshi bababaye. Mu biza ku isonga harimo imiturire yabo iteye inkeke.

Inzu zabo, zitwa inzu iyo ari ku zuba, imvura iyo iguye bigaragara ko zitabakingira nkuko bikwiye nubwo zisakaye, ariko nta nkuta zifatika.

Aba basigajwe inyuma n’amateka barishimira inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bakavuga ko iyi nka bayihawe ari imwe kandi bagera kuri 30, gusa ariko ngo n’uwabaha nyinshi ntibazitunga kuko nta masambu bagira.

Ikindi kibazo nyamukuru kigaragara mu buturo bw’aba banyarwanda ni isuku iteye inkeke (poor sanitation). Birabagoye kuba amashyiga, uburiri, ibiribwa, amasahane, Imyenda, bibana mu nzu ya metero 3 kuri 2 nabanyirayo bagomba kuyiraramo.

Amashyiga iruhande rw'uburiri
Amashyiga iruhande rw'uburiri

Umuti ubaye uwuhe?

Urugamba rwo guhindura imyumvire yabo  bakareka kuba mu mashyamba, kubangamira inyamswa mu mashyamba, kubaho batemera gukora indi myuga uretse kubumba, kwanga ishuri nkana, ibi ni bimwe mu biri gukorwa, nibikomeza gushyirwamo imbaraga aba banyarwanda imibereho yabo izaba myiza.

Imiryango nterankunga itandukanye yagiye ibubakira inzu nzima ndetse na Leta ishyiraho akayo. Ariko  ntibihagije, byaba byiza uko umuntu ahindura imyumvire y’umuntu ari nako amuha ibijyana no kuyihindura.

Ni gute uzabuza umuntu kuba mu ishyamba nta nzu umwereka ajyamo? Ntiwamusaba ngo ahinge cyangwa yorore  nta butaka afite? Birakwiye ko abatarafashwa bafashwa ndetse n’abafashijwe hakabaho gukomeza kubakurikirana harebwa imibereho yabo.

Hari ikizere kuko abana bagerageza kwiga
Hari ikizere kuko abana bagerageza kwiga
Hari ikizere kandi kuko nk'uyu mwana yavukiye kwa muganga
Hari ikizere kandi kuko nk'uyu mwana yavukiye kwa muganga
Aba bana nabo bishoboka ko batazatungwa n'ibumba
Aba bana nabo bishoboka ko batazatungwa n'ibumba
Aba basore ngo gushinga ingo nta gafaranga birabagoye kandi bareze
Aba basore ngo gushinga ingo nta gafaranga birabagoye kandi bareze
Iyi nka bayihawe muri Girinka ariko ni imwe ku miryango myinshi
uwo aragiye inka bahawe muri Girinka ariko ni imwe ku miryango myinshi

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • biragoye kuzahindura imyimvure y’abahejejwe inyuma n’amateka iryo bumba ryabo niba baraririyemo iki ntawamenya! ibyo wabakorera byose biterekeje ku nkono zabo birahomba, urugero ahitwa mu gitwa i tumba ya butare bubakiwe amazu meza arimo na sima yewe, ntibukeye kabili ya sima bashinguzamo ngo ituma inkon zabo bibumbiye zimeneka! nyumvira nawe!? jye mbona kubafasha kwiza ari uguteza imbere umwuga wabo w’ububumbyi dore ko witaweho wagirira igihugu akamaro ndetse abo ubwabo, mbega bagakora ubumbyi bwa kijyambere aho bava kukubumba inkono bakagera kugukora amakaro, ibikorehso byo murugo nka amasahani, ibikombe,… bishobora no kuba byajya byoherezwa mu mahanga! ibi birashoboka cyane biramutse byitaweho kuko ibihugu nka misiri bikura amafaranga menshi mububumbyi nkubu bateje imbere.

  • aba baturage hari ibyo bakabaye barakoze batarindiriye inkunga,ibyo ni nk’isuku ndetse no kuba bakwitunganyiriza inkuta z’inzu zabo kuko barasakariwe ibindi bakaba babikoresha amaboko yabo batarindiriye abazaza kubibakorera. ikindi mbona ni uko aba baturage bagomba kwivanamo ikintu cy’uko bagomba gukorerwa byose bagakora bakivana mu bukene kimwe n’abandi banyarwanda muri rusange.

  • Kumubaseka se mwebwe imyumvire yanyu iraruta iyabo? Ngo ntibagira isuku ese mwebwe uwaza iwanyu yasanga ari shyashya

  • harakabaho kagame nibahumure bazazamuka bazanagera kuri byinshi kuko ntibari bazi ko wazanjya banywa amata ngo batunge inka mu buzima bwabo uretse kuri iyi ngoma ubwo abana babo bavukira mubitaro bakazamuka bakabona inguzanyo bagakora imishinga ibazanira inyungu bakiga nibindi byinshi umusaza yabagejejeho bitandukanye

  • mu by’ukuri hari imvugo tudakwiye kwitana nk’abanyarwanda dore ko ari nabyo byatumye igihugu cyacu cyivutswa abo kibarutse, ni kuki bakitwa abatwa?? ko aribyo bituma biheba bakumva ko bafite akato kuko hari abantu batazi ko abatwa ari abantu, najye mbimenye vuba pe! nari nziko umutwa ari inyamaswa yo mu ishyamba, tubanze tubahe dignite humaine, dusabane nabo duturane nabo ndetse tugenderane batubyarire muri batisimu dusangire akabisi n’agahiye tureke kubaha akato maze murebe ko batazareka kubumba ndetse bakayoboka ishuri, nawe koko ibyo si agashinyaguro gufata inka 1 ukayiha abantu 30!!!!?? yari iyo kubaga se ngo bagabane inyama? nyamara birababaje, kandi bigaragara ko badafatwa kimwe n’abandi, koko nta masambu bagira niyo bahinze ntibeza, Mana yanjye sinzi nonese nibatabumba bakore iki koko?? ibumba niryo babonye bisanzuraho kandi ntawe uribavundiraho!!dukwiye kujya dukorana ubusabane n’abatwa kandi tukirinda kubita abatwa, kuko nta moko akiba mu rwanda twese we are the1, dusangiye umuco, dusangiye izina “Abanyarwanda”

  • Kabirigi we igitekerezo cyawe ndagishimye pe!

  • Muzehe wacu rwose ashobora kuba atazi uko bariya bantu biswe abatwa babayeho, nonese ubu aziko baba munzu zimeze kuriya koko??nibihangane umunsi muzehe yabagezeho bazitwa”ABAHIRIWE” ntibazongera kwitwa abatwa ukundi. mbega ubuzima n’imibereho biteye ikiniga.Inka 1 kubantu30 koko?? ibyo nabyo biratangaje.

  • reba uyu uragiye iriya nka ukuntu ari mwiza nukuri!! mbega ukuntu afite n’ibitstike byiza! n’umukandara uri kuri top!! ni sexy c’est vrai!! izina abatwa niryibagirane bitwe abanyarwanda twese turi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish