Digiqole ad

Airtel yegereje biro yayo abaturiye umupaka wa Rubavu

 Airtel yegereje biro yayo abaturiye umupaka wa Rubavu

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei na Roger Kalisa wa Airtel i Rubavu bafungura iyi bureau nshya ya Airtel i Rubavu

Mu gukomeza kwegera abafatabuguzi babo aho bari hose, Airtel Rwanda yafunguye ishami ryayo rishya I Rubavu.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei na Roger Kalisa wa Airtel i Rubavu bafungura iyi bureau nshya ya Airtel i Rubavu
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Michael Adjei na Roger Kalisa wa Airtel i Rubavu bafungura iyi bureau nshya ya Airtel i Rubavu

Ni mu muhango wayobowe na Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda ahari kandi n’umuyobozi w’ishami rya Airtel i Rubavu Roger Kalisa, abakiliya ba Airtel n’abandi bantu barimo abacuruzi muri uyu mujyi n’abakozi ba Airtel.

Michael Adjei yavuze ko iyi ari indi ntambwe ikomeye bateye mu kwegera abafatabuguzi ba Airtel no mu kongera kunoza servisi baha buri muntu ubanagana.

Ati “Servisi n’ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru dutanga, turifuza kubizamura abafatabuguzi bacu bakabona koko itandukaniro. Iyi biro nshya izakira abantu ibaha servisi zose Airtel itanga ku bakeneye nabo kuzamura ibyo bakora bifashishije servisi zacu.”

Yongeyeho ko iki gikorwa kigamije kwizeza abafatabuguzi bayo ko nta kibazo bagomba kugira mu bijyanye n’itumanaho.

Ati “Izatanga servisi ku bafatabuguzi bacu aho bari hose hafi aha kugira ngo ntibagire ikibazo cyose kuri serivisi tubaha.”

Aha hantu hashya ho gukorera ngo ni ikindi kimenyetso ko Airtel ifite ubushake bukomeye bwo gufatanya n’u Rwanda n’abafatabuguzi bayo mu iterambere.

Airtel Rwanda itanga servisi z’itumanaho mu guhamagarana, serivisi za Internet yihuta cyane kugera kuri 4G n’izindi serivisi nyinshi zijyanye nabyo.

Mu Rwanda iri hafi kugira abatabuguzi miliyoni ebyiri mu myaka ine gusa imaze, muri Africa ikorera mu bihugu 22, ku isi ni iya gatatu mu kugira abafatabuguzi benshi (miliyoni 333).

Airtel ngo igamije kwegera abafatabuguzi bayo aho bari hose mu gihugu ikabaha Serivisi inoze
Airtel ngo igamije kwegera abafatabuguzi bayo aho bari hose mu gihugu ikabaha Serivisi zinoze

UM– USEKE.RW

en_USEnglish