Digiqole ad

Israel: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yinjijwe muri Gereza

 Israel: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yinjijwe muri Gereza

Ehud Olmert abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel ugiye mu munyururu

Ehud Olmert wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel kuri uyu wa mbere mu gitondo yinjijwe muri gereza ya Ramleh kuharangiriza igihano cy’igifungo cy’amezi 19 kubera ibyaha bya ruswa byamuhamye. Yahise aba umuyobozi wa Guverinoma ya Israel wa mbere winjijwe munzu y’imbohe.

Ehud Olmert muri iki gitondo yerekeza kuri gereza gufungwa iminsi 7 110
Ehud Olmert muri iki gitondo yerekeza kuri gereza gufungwa iminsi 7 110

Olmert w’imyaka 70 yayoboye Guverinoma ya Israel hagati ya 2006 na 2009 yahamyena bitugukwaha yatamiye akiri Mayor w’Umujyi wa Yeruzalemu hagati ya 1993 na 2003.

Kuri uyu wa mbere mu gitondo, Olmert yageze imbere ya gereza aherekejwe na Police yari imufashe nk’umunyacyubahiro, yinjira wenyine mu marembo ya gereza asanga abandi banyabyaha n’ababikekwaho bari kubiryozwa.

Ngo nta uri hejuru y’itegeko

Mbere yo kwerekeza kuri Prison, Ehud Olmert ubwe yashyize kuri Internet Video yambaye ishati y’ubururu kandi ubona ashengabaye agira ati “N’umutima ukomeye nemeye igihano nahawe uyu munsi. Nta muntu uri hejuru y’itegeko.”

Akomeza agira ati “Ndahakana ariko ibyaha byose bya ruswa narezwe. Mu kazi kanjye kose, nanjye nakoze amakosa, nubwo kuri njye nta na rimwe ryari iryo ku rwego rwo kuburanishwa. Ngiye kwishyura bihenze cyane amwe muri ayo makosa.”

Ehud Olmert abaye Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Israel ugiye mu munyururu
Ehud Olmert abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Israel ugiye mu munyururu

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • UKO umugabo aguye si ko bigenda kwa kundi. Courage mzee.

  • Courage,Pray God.

Comments are closed.

en_USEnglish