Digiqole ad

“Imbibi z’idini ntizikwiye gukumira ubumwe bw’urubyiruko rwa Gikiristu” Nzaramba

 “Imbibi z’idini ntizikwiye gukumira ubumwe bw’urubyiruko rwa Gikiristu” Nzaramba

Nzaramba Edmond Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristu mu Rwanda

Nzaramba Edmond ukuriye Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristu, (Christian Youth Forum) mu Rwanda, yemeza ko imyemerere ya buri wese itazamubangamira kujya mu ijuru, akavuga ko urubyiruko rwose rwa gikiristu rugomba guhuza imbaraga kugira ngo rugere ku iterambere no gufasha abandi kumenya Imana.

Nzaramba Edmond Umuyobozi w'Ihuriro ry'Urubyiruko rwa Gikiristu mu Rwanda
Nzaramba Edmond Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristu mu Rwanda

Uyu muryango witwa ‘Christian Youth Forum of Rwanda’, (Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristi mu Rwanda) ngo ufite inshingano zo kubwiriza urubyiruko no kurushishikariza iterambere, by’umwihirako bakora ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA.

Nzaramba Edmond avuga ko yagize ihishurirwa, ubwo yashingaga uyu muryango kuko ngo  yabonaga urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye, kandi rwose rukorera umwami umwe (Imana), yumva ko guhuza imbaraga hari ikintu byafasha mu rwego rwo kugera ku iterambere mu gihe gito.

Agira ati “Ntekereza ko n’ubwo dusengera mu madini, amatorero n’insengero zitandukanye, icyangombwa ni uko twese dukorera umwami umwe, Imana. Turi Abakirisitu ni ngombwa ko habaho ikintu kiduhuza. Hari impuzamatorero, ariko hatari impuzarubyiruko.”

Avuga ko barenga imbibi z’amatorero bagahuza imbaraga mu rwego rwo gekemura byinshi.

Ati “Iyo duhuje imbaraga tukigisha bagenzi bacu bari mu biyobyabwenge, bari mu businzi, bari mu buzambanyi, ibyo byose ni umusanzu wacu dutanga mu kubaka igihugu.”

Ihuriro ry’Urubyiruko rwa Gikiristu mu Rwanda ngo bakora ibikorwa byo gusura amagereza (ibigo ngoroamuco) afungiyemo urubyiruko, ahanini bateganya kwigisha abafashwe banywa ibiyobyabwenge kugira ngo bahinduke baze bafatanye n’abandi.

Nzaramba Edmond ati “Iyo urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ntirubasha gutekereza ku iterambere, yaba iryarwo n’iry’igihugu, ariko nk’urubyiruko iyo duhuje imbaraga tubasha kugera ku iterambere rirambye.”

Ibindi bbikorwa bakora ni ugusura impunzi mu nkambi, ubu ngo basuye iz’Abarundi n’iz’Abanyekongo, aho babashyira ubufasha bw’ibanze bwavuye mu banyamuryango 3000 bagize uyu muryango.

Batanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, mu mwaka ushize ngo batangiye imiryango 15, muri uyu mwaka bafite gahunda yo gutangira mutuelle de sante imiryango 100.

Indi gahunda uru rubyiruko rukora ni ugusura abarwayi mu bitaro, bakabafashisha inkunga z’ibyo bakeneye by’ibanze, ariko bakanabigisha ijambo ry’Imana.

Umusanzu wabo ugera no mu mashuri yisumbuye ahari ingimbi, ngo kuko niho abanyeshuri batangira kwigira kunywa ibiyobyabwenge no guhinduka mu mitekerereze yabo.

Nzaramba agira ati “Ni bo badepite b’ejo, nibo ba minisitiri bazaba bafata ibyemezo, ntiyafata ibyemezo ari umujeune unywa ibiyobyabwenge, … ni yo mpamvu tubigisha tukabaha na Bibiliya, ijambo ry’Imana. Niba umujeuene afite ijambo ry’Imana muri we, ribasha kumuyobora agatsinda za kamere zose akaba umuntu mwiza.”

Kuva tariki 10/3/2009, uyu muryango utangira, Nzaramba avuga ko mu guhuza imbara k’urubyiruko bitanga umusaruro mwiza, ariko ngo mbere ntabwo amatorero yabyumvaga kuko babafataga nk’idini rishya.

Uyu muryango kuwujyamo ngo bisaba ko umuntu aba yarakijijwe, ariko ngo n’abatarakira Umwami Yesu ngo barabakeneye cyane ngo babashe kubahindura, ariyo mpamvu bigisha ababaswe n’ibiyobyobwange n’indaya.

Gusa, haracyari inzitizi nyinshi kuko ngo hari byinshi bifuza kugeraho ariko amikoro akabura. Barashaka kugera mu turere twose 30 n’imirenge yose bigize igihugu ariko ubushobozi ngo bukaba buke.

Indi nzitizi ni uko abayobora amatorero (ba Pastori) bakunze ngo gufata amadini bayoboye nk’aho ari akarima kabo, bigatuma uyu muryango uhuza urubyiruko rwose rwa gikiristu batawufata nk’ugamije guhuza imbaraga, ariko ngo ntibikwiye kuba inzitizi ku kuba imyemerere y’abantu yabatandukanya.

Nzaramba agira ati “Buri umwe wese n’imyizerere n’imyemerere ye ntabwo izabuzwa kujya mu ijuru, igikenewe ni uko urubyiruko rugira indangagaciro za gikirisitu.”

Avuga ko kumenya Imana ariko kimwe mu byafasha urubyiruko kugera ku iterambere.

Ati “Umujeune ufite ijambo ry’Imana abasha kugira amahoro muri we, bikamuha gutekereza ku iterambere, umujeune uzi Imana akaba atekereza kuba yava ku rwego rumwe akajya ku rundi ni we dushaka. Twigisha ko umuntu akizwa ariko akaniteza imbere kandi agafasha abandi.”

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish