Digiqole ad

Shyogwe: Abatowe bahize kwihutisha kubaka ibiro bishya by’Umurenge

 Shyogwe: Abatowe bahize kwihutisha kubaka ibiro bishya by’Umurenge

Inyigo igaragaza ko Ibiro by’Umurenge bizubakwa na Miliyoni 400

Bamwe mu bajyanama b’Umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga batowe kuri uyu wa gatandatu bahize ko bagiye gukora Ubuvugizi kugira ngo imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Umurenge yihute. Ibi biro ngo bikaba binajyanye n’ikerekezo 2050 igihugu kihaye.

Inyigo igaragaza ko Ibiro by'Umurenge bizubakwa na Miliyoni 400
Inyigo igaragaza ko Ibiro by’Umurenge bizubakwa na Miliyoni 400

Mu migabo n’imigambi abatowe ari nabo bagomba kujya mu nama njyanama y’Umurenge wa Shyogwe aba babwiye Umuseke ko aho abakozi b’Umurenge bakorera hadashimishije kuko hatajyanye n’uko igishushanyombonera cy’umujyi kimeze.

Aba batowe bavuga urebye aho inyubako y’Umurenge iherereye ari mu mujyi bityo ko baterwa ipfunwe no kuba inyubako y’Umurenge ari nto cyane ndetse iyo imvura iguye hari abantu benshi baje gusaba serivisi babura aho bugama bakisunga ingo z’abaturage ziri hafi aho.

Séverin Ntivuguruzwa watorewe ubujyanama bw’Umurenge avuga ko bibateye isoni kuba bazajya bakorera inama ahantu hatari ubwinyagamburiro, ariko ko bibatera n’ishyaka ryo kuba nibatangira imirimo kwihutisha inyubako nshya ari cyo bazaheraho.

Paul Nyabyenda wari usanzwe ari Perezida w’Inama njyanama y’Umurenge wa Shyogwe, wongeye gutorwa uyu munsi, avuga ko hari ibiganiro byagiye bihuza inzego zitandukanye bakababwira ko bagiye kureba uko imirimo yo kubaka ibiro by’Umurenge yihutishwa, bitaba ibyo Akarere kagakodesha inzu nziza kubaka bikaza nyuma.

Jean Baptiste Mugunga, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, avuga ko iyo basezeranyije abagiye kurushinga bakodesha amahema kubera ko ngo icyumba cy’inama ari gito cyane.

Avuga ko ariko ubu hari inyigo yakozwe igaragaza uko inyubako y’Umurenge izaba imeze hakaba hari n’ikibanza uyu murenge uzubakamo.

Yagize ati “Twifuza ko Akarere kateganya mu ngengo y’Imari yako amafaranga azubaka ibiro by’Umurenge kuko abaturage bacu nta bushobozi babona bwo kubaka Umurenge»

Inyigo ijyanye n’igishushanyombonera cy’Umurenge Akarere kayitanzeho Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda naho imirimo ubwayo ikazatwara amafaranga agera kuri miliyoni 400 z’u Rwanda.

Usibye uyu murenge wa Shyogwe ukorera ahantu hato n’Umurenge wa Nyamabuye nawo ukorera mu nyubako mbi kandi ishaje.

Amatora y’abagize inama y’igihugu y’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abahagarariye amashuri abanza n’ayisumbuye, ibigonderabuzima na 30% by’abagore akaba ariyo yabaye uyu munsi.

Séverin Ntivuguruzwa watorewe kuba umwe  bajyanama  b'Umurenge wa Shyogwe.
Séverin Ntivuguruzwa watorewe kuba umwe bajyanama b’Umurenge wa Shyogwe.
Ibiro  by'Umurenge wa Nyamabuye birashaje cyane kandi nabyo  ni bito
Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye birashaje cyane kandi nabyo ni bito
Inyubako y'Umurenge wa Shyogwe  ni ntoya Cyane.
Inyubako y’Umurenge wa Shyogwe ni nto cyane

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Harya ikerekezo cya 2020 twakivuyemo?

  • Izi nyubako zose zubatswe kubutegetsi bwa Habyarimana ku ntumbero yo kwegereza ubuyobozi abaturage, ibi byari ibiro bya Komini.

  • MUZASURE UMURENGE WA NYAMABUYE MUREBE AHANTU UBUYOBOZI N’ABAKOZI BAKORERA HATEYE ISONI PE WAGIRA NGO N’IKIRARO RUSANGE.

Comments are closed.

en_USEnglish