Digiqole ad

Impunzi 118 zatahutse ziva muri DRCongo

Izi mpunzi ziganjemo abagore n’abana, zabaga mu bice bya Masisi, Rucuru na Walikare nizo zageze ku mupaka wa Rubavu kuri uyu wa kabiri, zihita zijyanwa mu kigo cya Nkamira, zivuga ko zatashye ku bushake nkuko zibitangaza.

Abatashye biganjemo abagore n'abana
Abatashye biganjemo abagore n'abana

Ministeri y’Ibiza n’impunzi MIDIMAR niyo aje guha ikaze aba banyarwanda batahutse mu gihugu cyabo.

Aba batashye batangaje ko bananiwe kwihanganira imibereho mibi mu mashyamba ya Congo, ndetse ko bifuza ko abana babo byibuza babona Uburezi, bataboneraga mu mashyamba ya Congo.

MIDIMAR, yari ihagarariwe na Jean Claude RWAHAMA, yavuze ko u Rwanda rwifuriza ibyiza abanyarwanda ndetse n’abakiri impunzi, ariyo mpamvu ngo baje kwakirana ikaze aba 118 bari batashye.

Munyanziza Jean Marie umwe mu batahutse yatangarije UM– USEKE.COM ati: “ Mumashyamba batubwiraga ko abatashye, iyo bagejejwe mu kigo cya NKAMIRA baterwa urushinge rw’agakoko gatera SIDA, ariko ibi nkurikije uko twakiriwe ndabona atari ukuri

Uko bakiriwe i Mutobo
Uko bakiriwe mu kigo cya Nkamira

Abigitsina gabo batashye ni 41, naho abagore ni 77, abenshi mu basigaye inyuma ngo batinya gutaha kubera kwibaza uko ubuzima bwabo buzamera nibagera mu Rwanda, ndetse no gutinya uko bazakirwa.

Jean Claude RWAHAMA wari uhagarariye MIDIMAR, yatangaje ko abadafite imiryango bafashwa na MIDIMAR na HCR mu gutangira ubuzima mu gihe cy’amezi atatu.

Impunzi zimaze gutaha muri uyu mwaka wose ziturutse mu bihugu bitandukanye zigera ku bihumbi  6 601 naho uhereye mu 1994 zigera kuri Miliyoni eshatu n’igice, izavuye muri Congo honyine ni 1 601 908 nkuko byatangajwe na MIDIMAR.

Ibihugu bibarizwamo impunzi z’abanywarwanda ni Congo Brazaville, Mozambique, Uganda, Malawi, Zambia, RDC, Cameroun, Zimbabwe, Centre Afrique, Benin n’ahandi.

Bageze mu kigo cya Nkamira
Bageze mu kigo cya Nkamira

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

10 Comments

  • ariko se abo bagore ntibagiraga abagabo? abana se bo ntibagiraga ba se? abo bagabo nabo nibatahe mu rwababyaye dufatanye kurwubaka.

  • Abagabo barahari, ahubwo ngirango umwe yari atunze abagore barenze umwe.

  • Niba ba se ari abanyekongo uragirango baze bajya he ?

  • Nizere kugeza kuri aya masaha igihe bamaze kumara mu Rwababyaye bamaze kubona itandukanyirizo ry’ishyanga no kugicumbi! ubu nizere ko baryamye bagasinzira kandi ubuzima ari ok!! icyo nzi cyo mubegereye mwasanga bafite ituze ridasanzwe rwose!!

  • Nimuze mutarame iwanyu mu Rwagasabo! ariko murabe mwasize ibitekerezo bishaje aho muturutse nizere! babanze baboze mu bwonko kuko mubaye mugifite ibitekerezo nk’ibyo mwajyanye cyangwa mumaranye imyaka n’imyaniko mu buhungiro byanababujije gutaha kare nk’abandi byaba ari ikibazo! ariko nizere ko ababishinzwe babirebera hafi! Dore itandukanyirizo rero!

  • Dore ra, ngo ibihuha byatuma nga badataha ? sibyo ahubwo bumvira le prophete.fr , twagiramugu nabaindi. Abandi nabo bakoze Genocide banga gutaha g=ngo badagufugwa, ngo nibihuha. Noooo,mureke kubeshya. Ariko musige amacakubiri yanyu aho muvuye. Mu rwanda namahoro ndabazi. Mwari muzi ngo muzataha mwafashe ubutegetsi na FDLR none mwabonye bitagishobotse ngo ni bihuha ahaaa mugira amakubitiranye nka ya Rukokoma. uwabayaye numwe. Puuuuuuuuuuuuuuuuu

  • ibyapolitiki byo sinabivugaho byinshi ahubwo abafite impunzi mu nshingano ndetse n’abashinzwe ubuzima bajye basuzuma ko nta ndwara z’ibyorezo batahukanye kuko burya mu makambi y’impunzi habera ibibi byinshi. mrci bcp

  • iyo bataha muri 1996 ubu ntibaba barafatishije? Ubu hari abo FDRL yirirwa itera ibipindi bya nta kigenda, bananiwe gutaha.

    Ni karibu, nako ntawe baha karibu atashye iwe, mutahe muture.

  • Ese ko mbona ari abana n’abagore, abagabo babo bari he?

  • Nyamuneka nimucishe make, kandi mwifurize ikaze aba bantu dore ibirenge bijya imbu mu kujya imbere kandi burya ijuru si ryeru !!! Ndavuga ibyo nzi ntihagire unyita umusazi……

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish