Digiqole ad

Karongi: Uwubaka ikiraro yarapfuye kucyubaka nabyo birahagarara, hashize umwaka

 Karongi: Uwubaka ikiraro yarapfuye kucyubaka nabyo birahagarara, hashize umwaka

Kuvauwacyubakaga yapfa imirimo yarahagaze hashize umwaka

*Amafaranga y’Ubudehe yacyubakaga ngo yacunzwe nabi

Ikiraro gihuza Akagali ka Burunga mu murenge wa Bwishyura n’Akagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi kimaze umwaka kitubakwa ngo cyuzure nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari wagitangiye yitabye Imana. Abaturage bakavuga ko amafaranga yari kugikora ko yacunzwe nabi, kwica ubuhahirane, igihombo no gupfa kw’abantu babaye ingaruka.

Kuvauwacyubakaga yapfa imirimo yarahagaze hashize umwaka
Kuvauwacyubakaga yapfa imirimo yarahagaze hashize umwaka

Iki kiraro cyubakwaga n’amafaranga y’Ubudehe yatanzwe n’utugali twombi (Kibirizi na Burunga) gihagarara kituzuye nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari wishyuwe ngo acyubake yitabye Imana.

Japhet Hakizimana utuye mu mudugudu wa Kabuga mu kagali ka Burunga avuga ko hashize umwaka iki kiraro gihagaze kubakwa, ingaruka ngo ni uko ubuhahirane bwapfuye hagati y’abaturage, abana bibagora kujya kwiga no kuva ku ishuri iyo imvura yaguye umugezi wa Musogoro wuzuye.

Hakizimana ati “Ubudehe bwa Burunga na Kibirizi nibwo bwari bwatanze amafaranga yo kucyubaka, ariko twumva amakuru ko uwacyubakishaga yapfuye amafaranga yarayacunze nabi imibirimo igahagarara. Ariko ingaruka zatugezeho ni uko hari n’abantu batanu bamaze gupfa baguye muri Musogoro (umugezi) bashaka kwambuka yuzuye.”

Mukamurangwa we avuga ko aza mu bucuruzi i Rubengera avuye mu murenge wa Bwishyura ariko ko iyo imvura yaguye ubucuruzi bwe buzamba kuko atabasha kwambuka umugezi wa Musogoro.

Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko aba baturage koko bafite ikibazo cy’ubuhahirane kubera iki kiraro ariko ko Akarere kabonye iki kiraro kirenze ubushobozi bwo kubakwa n’amafaranga y’Ubudehe.

Muhire avuga ko atashyira ikosa 100% kuri rwiyemezamirimo witabye Imana kuko amafaranga y’Ubudehe atangwa ku gikorwa cyarangiye, ko ubu bagiye kureba uko iki kiraro cyubakwa vuba ubuhahirane bukongera kubaho.

Umugezi wa Musogoro iyo imvura iguye uruzura cyane ndetse hari abo umaze guhitana, iteme ryo kuruyabaka byarahagaze n'ubwo Akarere gatanga ikizere ko bigiye gusubukura
Umugezi wa Musogoro iyo imvura iguye uruzura cyane ndetse hari abo umaze guhitana, iteme ryo kuruyabaka byarahagaze n’ubwo Akarere gatanga ikizere ko bigiye gusubukura

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE .RW

2 Comments

  • Babe barambitse ibyuma ni mbaho kwizo nkingi abaturage babashe kwambuka nibuza kuko igihe kizuzurira abapfa bazaba aragahishyi !!!

  • Uyu mushingwabikorwa se ubuntanti kubeshya? Ese ntamasezerano bari bagiranye nutwo tugali mbere yuko yemezako amafaranga yatanzwe nubudehe atarahagije? Uwose yatangiye kubaka atazi budget azakoresha? Cyangwa banyiribifu bariririye none abaturage babihombeyemo?

Comments are closed.

en_USEnglish