Ibitaro bya Gahini nibyo byabanje mu Rwanda, niho Umwami Rudahigwa yivurizaga
Kayonza – Ibitaro bya Gahini byafunguye kumugaragaro mu 1927, hari hashize igihe gito hatangirwa serivisi z’ubuzima ku banyarwanda. Ibi nibyo bitaro kandi Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi Rozalia Gicanda bavaga i Mwima bakaza kwivuza. Ubu ibi bitaro biritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 90.
Ibi bitaro byubatswe n’itorero ry’Abangilikani(itorero ry’ububyutse) mu Rwanda, nibyo bya mbere byari byubatse mu gihugu bitanga serivisi z’ubuvuzi nk’ibitaro nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibi bitaro ubu Dr Alphonse Muvunyi.
Dr Muvunyi ati “Ibi nibyo bitaro byambere byubatswe mu Rwanda ni nabyo bikomeye byariho kuva mu 1927 kugeza mu 1959. Niho umwami Rudahigwa n’umwamikazi bazaga kwivuriza ikibazo bari bafite cyo kutabyara.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’umwaka wa 1959 ibitaro bitakomeje gutera imbere uko bikwiye, ko bisa n’ibyatereranywe kubera ko hari haraje n’ibindi n’abaterankunga bajentibaberekeze i Gahini.
Nubwo ibi aribyo bitaro byabanje mu Rwanda, ubu ntabwo ari byo bikomeye ndetse umuyobozi wabyo avuga ko bifite ibibazo bikomeye bishingiye ku bushobozi n’abaganga ugereranyije n’abakeneye serivisi zabo.
Ibi bitaro ubu ngo abaganga babyo bafite uburambe buri hejuru y’imyaka itatu ni 1% abandi ngo ni abaganga baba bagisohoka mu ishuri umaze igihe kinini mu kazi ari imyaka ibiri.
Dr Muvunyi avuga ko biterwa no kuba abaganga bahanyura bashaka ubunararibonye bagahita bajya gukorera mu bitaro byo mu mijyi.
Ibi bitaro ubu ngo abaforomo bahakora 75% bafite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza naho 25% bakaba ari abarangije amashuli yisumbuye gusa.
Ibi bitaro ubu biri kwagurwa mu nyubako kandi bikaguka.
Dr. Muvunyi ati “turi kuvugurura kuburyo dushaka kongera kugarura isura ya mbere nk’ibitaro bya mbere bikomeye byabanje mu gihugu.”
Ibi bitaro kumunsi byakira abarwayi bagera kuri200 bakenera serivisi zitangukanye ndetse n’ikigo cy’abafite ubumuga cy’ibi bitaro
Ibitaro bya Gahini umwaka utaha bikaba ngo bizakoresha ibirori by’isabukuru y’imyaka 90 bizaba bimaze bivura Abanyarwanda b’ahatandukanye mu gihugu icyo gihe, n’abo mu turere twa Kayonza na Gatsibo muri iki gihe.
Photos/J Uwase/Umuseke
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ok.urabonako uyu mugabo Muvunyi ari fier y’akazi akora kabisa. Komereza aho Dr.ureke abiha kubiga ngo ibikuze byose bikurweho, non.
ibi bitaro nanjye byaramvuye kenshi nkiri umunyeshuri i gahini before 94 hakiba ba doctor Robert(w’umwongereza), Kalita na Harding ku mvune warebagaho, nabandi ntibuka. nukuri abakuriye ibi bitaro mukomereze aho kubwitange bwabaranze kandi muharanire iterambere ryihuse.
Secret professionnel ntikibaho mu baganga? ndasanga atari byo kwamamaza ubwoko bw’indwara Umwami n’Umwamikazi bivuzaga! Ibi rwose Umuganga watangaje iyi nkuru ntabwo yitwaye KINYAMWUGA! Aha aya magambo aragayitse atesheje agaciro ibi bitaro kuko bitagira ibanga ry’akazi!! Doctor mbishoboye natanga ikirego ku Nama y’Abaganga!
Beline Uwamwezi, kuki mugenzwa no kureba ibibi gusa? Mubabarire buriya wari kumukeburira mu gikari utabishyize karubanda ku rubuga nk’uru. Icyakora nibyo gukebura abandi ariko mu kinyabupfura.
Kocooo ukaba urarikocoye rero
Comments are closed.