Karongi: Umubyeyi n’abana bamaze amezi abiri bacumbitse mu nzu yasenyutse
Immaculee Uzabumwana utuye mu mudugudu wa Kimigenge mu kagali ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera amaze amezi abiri aba mu nzu yasenyutse uruhande rumwe we n’abana be batatu, bariho mu buzima bubi kubera ubushobozi bucye bafite impungenge ko n’igice gisigaye kizabagwira kuko nta bushobozi bwo kwimuka bafite. Ubuyobozi k’Umurenge buvuga ko butari buzi ikibazo cye.
Ubuzima bwe n’abana buri mu kaga, nta bikoresho by’isuku, ubwiherero bubi, nta funguro rihagije abona ry’abana kuko uburwayi n’intege nke bituma atabasha kujya guca inshuro, inzu abamo yaguye igice kimwe nyirayo ubu yahise amanura igiciro yamukodeshagaho amuvana kuri 2500 ku kwezi ngo ajye yishyura 1500Rwf.
Uzabumwana yari yarashatse i Musanze nk’uko abivuga, umugabo we ngo yaje kurwara mu mutwe yiruka ku misozi maze yigira inama yo kugaruka iwabo wa nyina i Karongi, gusa nyina nawe ngo ni umutemberezi uca inshuro nta bushobozi afite.
Gushaka ari muto biri mu byamwiciye ubuzima nk’uko abivuga kuko ngo bamuteye inda afite imyaka 15 nyuma ashakana n’uwo mugabo ariko batandukana kubera uburwayi bwe (umugabo).
Iyi nzu akodesha iri hafi cyane y’igishanga. Ati “Niyo mpamvu duhorana malaria kubera imibu, urabona nta bushobozi mfite, ntaho nanamanika supaneti, nta n’ubwo bashyize mu bakeneye gufashwa mu budehe. Turakomerewe cyane.”
Gideon Ngendambizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko ikibazo cy’uyu muturage batari bakizi kuko ngo ashobora kuba atarakigejeje ku buyobozi.
Gusa Uzabumwana avuga ko ubuyobozi bw’Akagali bwamugezeho ariko ntacyo bwamumariye.
Iyi nzu akodesha ayimazemo umwaka ayikodesha, ubu akaba amaze amezi abiri yaraguye igice kimwe agasigara aba mu cyumba cy’inyuma n’impungenge ko igihe icyo aricyo cyose inzu yose yamugwira.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uwo muyobozi wavuzeko mumyaka 3 bazaba bubakiye abantu amazu babavana mu manegeka nabanze asome iyinkuru mbere yokuza kubeshya rubanda.
ariko ubundu uyu witwa Ngendambizi Gideo azi iki?,ibintubyose ntanakimwe abazi?,nukwirindwa mubagore no mutubari ngo murayobora!!!!?.abaturage bafite ibibazo mwakemuravuba!.ubumufashe umuganda wumunsi umwe ntimwakubakira uyu mubyeyi koko!!!.Karongi weee!!!! mukeneye umutabazi namwe nkuwatabaye Nyagatare.
Comments are closed.