Inzobere zo muri UK n’u Budage ziri kubaga indwara z’amara n’iz’uruhu
Kuri uyu wa gatatu ku bitaro bya Gahini i Kayonza hakoreye itsinda ry’Abaganga b’inzobere bo mu Bwongereza naho kubya Rwamagana hakorera itsinda ry’Abadage. Bose ni inzobere mu kubaga indwara z’ubusembwa bw’uruhu n’indwara z’amara, bakanasiga ubumenyi bw’ibanze ku baganga basanze. Mu babazwe higanjemo abana n’abagabo bafite ibibazo by’amara asohokera mu mwanya utari uwayo (hernie) nk’iromba no kuba amara yasohokera mu kibuno cyangwa ahandi.
Bamwe mu barwayi b’izi ndwara nk’iromba usanga batazi ko ari indwara, hari ikunze kwibasira abagore aho amara asohokera mu mayasha. Aba baganga bakaba bari kwita kuri aba barwayi, ku bitaro bya Gahini hamaze kubagwa abarwayi 23 kuva kuwa mberenaho i Rwamagana bamaze kubaga abagera kuri 30 mu minsi itatu.
Shadrack Murindabigwi umugabo ufite abana batanu yari afite ikibazo cy’amara yasohokeye hasi, indwara yari amaranye imyaka umunani, twasanze amaze kubagwa, akaba yari yaragize isoni zo kujya kwa muganga kuko amara yari yarasohokeye mu myanya ye y’ibanga. Ngo n’umugore we yari yarabyakiriye.
Ati “Byarambabazaga cyane ntakinashobora gutera akabariro kuko narababaraga cyane. Ariko ubu nizeye gukira kuko abaganga bamaze kuvanaho indwara.”
Disimas Kayigamba w’imyaka 83 nawe wari ku bitaro bya Gahini ategereje kubonana n’abaganga we avuga ko arwaye indwara y’ubusebwa b’uruhu yamufashe mu 1998 baramubaga irongera iragaruka ndetse ngo inshuro zose ikaba imufata ku kibuno.
Dr. Alphonse Muvunyi Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini avuga ko kugirango umuntu bene ziriya ndwara ari uko mu mwanya w’amara haba harimo icyuho kandi ko atari abantu bose bayirwara kuko ugereranyije ku isi irwara abantu bari hagati ya 2 na 3%
Dr Muvunyi avuga ko mbere y’uko aba baganga baza ,ibitaro bya Gahini byari bisanzwe bivura iyi ndwara ariko bikagira ikibazo cy’abaganga bahindagurika cyane bityo akaba avuga ko hagiye gushaka icyakorwa kugirango abari guhugurwa uyu munsi nabo batazahita bagigendera.
Ati “Nk’ubu mubagiye bahugurwa mu gihe gishize bose baragiye twari dusigaranye umuganga umwe gusa, byumvikana ko atashoboraga kuvura abarwayi bose kuko babaga ari benshi”
Dr. Muvunyi yongeye gusaba abagabo barwaye iyi ndwarwa guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina mugihe bataravurwa kuko bishobora gutuma habaho gusobana kw’amara bikaba byabaviramo gupfa mu masaha atarenze 24.
Pastor Osee Ntavuka ,Umuyobozi w’umuryango Rwanda Legacy of Hope wazanye aba baganga b’inzobere avuga ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka ariko ubu bari gushaka uburyo cyajya kiba buri kwezi abanyarwanda bose bakeneye ubu buvuzi bw’izi ndwara bakabubona.
Izi nzobere zibaga umurwayi zikamukiza ikibazo umurwayi asigarana agakomere gato bugacya ibitaro bimusezerera. Ku bitaro bya Rwamagana abari kubaga ni Abanyarwanda gusa bari guhugurwa n’izo nzobere.
Nyuma ya Rwamagana na Gahini kuri uyu wa kane izi nzobere zirakomereza mu bitaro bya CHUK i Kigali. Izi nzobere zikaba ziri kuvura izi ndwara mu bitaro icyenda mu gihugu.
Photos/J.Uwase/Umuseke
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ahubwo se mwazabazanye n’ibyumba muri Gicumbi ko dufite ibyo bibazo cyane
Gusa mudufashe nibi bangombwa bazenguruke igihugu kuko dufite ibibazo byo munda abanyarwanda
kandi ubona ntanzobere zabyo tugira bakubwira ko ari igifu
Comments are closed.