Uganda: Mbabazi yasezeranyije gucyura umurambo wa Gen Idi Amin natorwa
Umukandida ukomeye cyane mu batavugarumwe na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yasezeranyije abaturage ba Uganda kuzacyura umurambo wa Gen. Idi Amin Dada, ndetse akamwubakira ingoro ndangamurage mu rwego rwo kumuha agaciro.
Amama Mbabazi, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Uganda ku butegetsi bwa Museveni, avuga ko ibyo azabikora mu rwego rwo gushaka kunga abatuye Uganda.
Avuga ko akenshi usanga muri Uganda hari impande eshatu, abitwa ko bashyigikiye Idi Amin, bakitwa abantu be, abitwa abantu ba Milton Obote n’abitwa abantu ba Yoweri Museveni.
Gen Idi Amin Dada yategetse Uganda imyaka umunani kuva mu 1971 – 79 bivugwa ko ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwica abantu benshi n’ibintu bidasanzwe mu kudakurikiza amategeko.
Bivugwa ko yicaga abatavuga rumwe na we, akenshi mu buryo buhubukiwe, kandi ngo yaranzwe no kwirukana mu gihugu abaturage bakomoka muri Asia mbere yo guhirikwa ku butegetsi na Obote.
Yaguye mu buhungiro muri Arabia Saudite mu 2003 ari naho umurambowe washyinguwe.
Mbabazi ahanganye na Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu cya Uganda, ashaka kuyobora bwa mbere, nyuma yo kutumvikana na Museveni bahoze ari inshuti.
Yoweri Museveni arashakisha gutorerwa manda ya gatanu mu matora arimo guhangana gukaze azaba tariki ya 18 Gashyantare 2016.
BBC
UM– USEKE.RW