Digiqole ad

Karongi: Akagali kamaze imyaka 4 gakodesha inzu y’umuturage katamwishyura

 Karongi: Akagali kamaze imyaka 4 gakodesha inzu y’umuturage katamwishyura

*Akandi kagali nako kambuye amafranga y’ubukode bw’inzu y’umuturage

Evariste Bambuzurwaho avuga ko yihanganye cyane, imyaka ine irabura ukwezi kumwe ngo yuzure kuko tariki 13/03/2013 yasinye amasezerano n’Ubuyobozi bw’Akagali ka Nyamiringa mu murenge wa Gitesi yo gukodesha inzu ye ku mafaranga ibihumbi icumi gusa. Kuva basinya amasezerano kugeza ubu avuga ko atishyuwe na rimwe. Ati “narihanganye ariko birakabije.”

Utugali 88 tw'i Karongi 25 nta biro byatwo tugira, dukodesha inzu z'abaturage
Utugali 88 tw’i Karongi 25 nta biro byatwo tugira, dukodesha inzu z’abaturage

Uyu muturage nawe atuye mu kagali ka Nyamiringa ko mu cyaro cyane mu murenge wa Gitesi, yabwiye Umuseke ko yajyaga kwishyuza Akagali kakamubwira ko ajya kwishyuza k’Umurenge naho bakongera bakamwohereza ku kagali agasiragira akaruha akageraho agatuza.

Uyu mugabo avuga ko Francois Ndayisaba wari Mayor wa Karongi mbere y’uko aba Mayor ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yamugejejeho ikibazo cye akagira ubushake bwo kugikemura ariko agahita agirwa Mayor akagisigira abamusimbuye, gusa kugeza n’ubu ntawagikemuye.

Umuyobozi w’Akagalil ka Nyamiringa abajijwe iki kibazo yabwiye Umuseke ko Akagali nta mafaranga kagira ibyo byabazwa Umurenge.

Mu nama murikabikorwa yateranye kuwa 28/01/2016 Francois Ndayisaba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi abajijwe ku kibazo cy’urugali 25 kuri 88 dukorera mu bukode yasubije ko buri Kagali muri utu tudafite ibiro byako kagenerwa 100 000Rwf buri kwezi kugira ngo babone aho bakorera bakodesheje.

Akagali ka Kanunga nako ibiro gakoreramo nyir’inzu kamurimo amafaranga 208 000Rwf, nubwo we ngo yagiye k’Umurenge bakamuha macye muyo bari bamufitiye bakamusigaramo ariya.

Theodosie Uwayezu Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko bagikemura, yemeza ko amafaranga agenerwa Umurenge y’uyu mwaka bazakuramo ayo kwishyura aba baturage bombi.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Eweeee Leta ubwo nta soni guheranira umuturage imyaka 4 ntimwunva ko abaturage batinya kubishira ahabona

    • Ariko nkawe uvuga leta kubera umuntu umwe ukabyitirira leta yose ntasoni koko.

    • Babyita gukabiriza no gushaka aho uhera ugaragaza uwo wanga sha!
      Leta se ihagarariwe n’Akagali cg Umurenge umwe? Niba ikosa ryakozwe n’Umurenge ubwo ni Leta y’u Rwanda?
      Muba mwigaragaje sha.
      Iki ni igihugu we sha, kandi kirimo abantu babi n’abeza mu nzego zose. Niba umubi ahemutse rero ntabwo byitirirwa leta yose. Ok

Comments are closed.

en_USEnglish