Karongi – Rugabano: Bashyingura uwapfuye muri Salon y’inzu zabo
Mu murenge wa Rugabano, mu tugali tumwe twaho hari ikibazo cy’imyumvire abayobozi bemeza ko iri hasi cyane y’abaturage bashyingura ababo imbere mu nzu, ndetse mu ruganiriro (muri Salon), ngo ni icyubahiro ku wapfuye no kumurinda ko yazicwa n’irungu.
Rugabano ni Umurenge ufite ibibazo by’uko ikigo Nderabuzima gihari kidafite amashanyarazi gusa ukaba nta n’irimbi rusange ufite. Bamwe mu bavuga ko gushyingura mu rugo ari ibintu bakuze basanga kandi batavaho kuko nta yandi mahitamo.
Silas Habumugisha wo mu Mudugudu wa kamonyi Akagali ka Mukimba yabwiye Umuseke ko iyo umuntu wabo apfuye mu kumushyingura badakunda gusohoka mu rugo.
Habumugisha ati “Ndetse iyo apfuye akuze tumushyingura mu nzu mu ruganiriro kuko tuba tumuhaye icyubahiro kandi tukamurinda ko yicwa n’irungu. Naho iyo ari umuntu ukiri muto we tumushyingura mu gikari cyangwa ku muharuro. Ibi niko twabisanze.”
Angelique Uwimana nawe utuye muri aka kagali avuga ko usibye iyo migenzereze ihasanzwe ngo nta n’irimbi rusange bigeze bagira.
Ati “Uwo muco wo kujyana abantu mu bisambu (amarimbi) ntawo twasanze. Twe dushyingura mu nzu, ntabwo wajyana uwawe mu bisambo. Yego nta rimbi twigeze rya rusange ariko n’iyo ryaba rihari njye sinashyingura uwanjye kure.”
Emmanuel Muhire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko iki kibazo gikabije muri uyu murenge kuko ngo yasanze aba baturage bafite imyumvire yo hasi.
Ati “Ni myumvire ikwiye guhinduka, ubu mu ngengo y’imali y’uyu mwaka twashyizemo irimbi kugira ngo turandure iki kibazo burundu.”
Muri uyu murenge uri muri 13 igize Akarere ka Karongi, bakaba banafite ikibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi udahari kuko no ku kigo nderabuzima cya Police gihari utariyo ndetse no ku biro by’Umurenge ubwaho, ikintu bavuga ko kidindiza cyane serivisi abaturage bakenera.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ekoyo weeeeeeee!! Mbega abaturage bafite imyumvire ya cyera weee
Ubukangurambaga habo buracyenewe byihuse, muri salon koko?
nonec iyo nzu barayicukura barangiza bakamushingura munzu?
nambe no kumushingura mugikari cg kwirembo., naho munzu ibyo sibyo pee
murwanda
nihatari
Comments are closed.