Digiqole ad

Danielle Mitterand yitabye Imana

Umupfakazi wa Francois Mitterand, Danielle, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira kuwa kabiri, ku myaka 87 mu bitaro byitiriwe Georges Pompidou.

Danielle Mitterand witabye Imana
Danielle Mitterand witabye Imana

Uyu mukecuru wari ukibasha kwitanga mu gufasha ikiremwa muntu cyane cyana afasha abaturage b’aba Kurde, abo muri Tibet, Cuba na Mexique mu kubagezaho amazi no kwamagana ubucakara, yitabye Imana azize indwara y’inzira z’ubuhumekero

Yavutse tariki 29 Ukwakira 1924 i Verdun mu Ubufaransa, Ise umubyara yari umuyobozi w’ishuri, yirukanwe  ku buyobozi bw’iri shuri mu 19940 kubera kwemerera abana b’Abayahudi kwiga mu kigo ayoboye mu gihe icyo gihe bari bamerewe nabi mu Uburayi. Umutima mwiza wa se Danielle nawe yakomeje kuwugaragaza mu gufasha abababaye ahatandukanye ku isi.

Ise yaje guhungira ahitwa Clunny atinya kwicwa kubera ibikorwa bye byiza ku bayahudi, aha i Cluny niho Danielle wari ufite imyaka 19 yahuriye na Capitaine Morland, waje kwitwa Francois Mitterand, barushinga tariki 27 Ukwakira 1944.

Umugabo we amaze kugera ku butegetsi, Danielle Mitterand yigaragaje nk’umugore uciye bugufi kurusha abandi bagore b’aba President bayoboye Ubufaransa.

Muri Champs Elysée, ntiyitaye cyane ku cyubahiro yari ahafite, ahubwo yagaragaraga mu bikorwa bya kimuntu mu Ubufaransa no mu bihugu bitandukanye ku isi. Mu 1986, yashinze “fondation France-Libertés” akaba apfuye yarabashije kwitabira isabukuru yayo y’imyaka 25 tariki 25 Ukuboza uyu mwaka.

Mu 1992, we na Bernard Kouchner wari minister w’Ubuzima icyo gihe, barikotse igitero cy’abiyahuzi mugace kitwa Kurdistan muri Irak. Mu 1995, yakiranye ikaze President Fidel Castro, nubwo atumvikanaga n’igihugu cy’Ubufaransa.

Apfuye asize abahungu babiri, Gilbert na Jean Christophe Mitterand, afite abuzukuru n’abuzukuruza.  Uyu nyakwigendera kandi, yaje no kwakirana ibyishimo umukobwa Jean Francois Mitterand yari yarabyeye ahandi akamumuhisha.

Umugabo we Francois Mitterand yitabye Imana mu 1996, nawe akaba yamusanze kuri uyu wa mbere mu rukerera. Imana imwakire.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • MWATUBWIYE KO YARANZWE NO KWICISHA BUGUFI,NO KWAKIRANA URUGWIRO UBUSANZWE BIRANGA ABANTU BIMICO MWIZA;
    ariko se KO YARAFITE
    N’USHOBOZI BWO KUGIRA ICYO UKORA, IGIHE UMUGABO WE YATERAGA INKUNGA IKOMEYE UBUYOBOZI BUBI BWARI MU RWANDA YO KWIGISHA, GUCURA NO KURIMBURA ABATUTSI.
    NONE SE YABA YARAKOZE IKI? NONE SE YARAGERAGEJE KUBUZA UMUGABO
    GUKORA NABI AKORESHEJE IZOMBARAGA YARFIFE AKANGA AKAMUBERA IBAMBA?
    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • imana imuhe iruhuko ridashira!!!!

  • Imana imuhe iruhuko ridashira,aragiye n’ibigwi bye SARKOZY arasigaye n’ubugome bwe !( yishe kadaffi !)

  • Nti mukagire amaranga mutima ariko mu bintu byose, ubwo se uyu mutegarugori niwe wari guhagarika ubwicanyi bwo mu Rwanda, abandi bose barabinaniwe?

Comments are closed.

en_USEnglish