Digiqole ad

I Dubai, Perezida Kagame yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukwibeshaho

 I Dubai, Perezida Kagame yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukwibeshaho

Cyari ikiganiro yabazwagamo n’ibibazo bitandukanye

Mu nama mpuzamahanga yitwa ‘World Government Summit’ iri kubera i Dubai muri United Arab Emirates, kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame wayitumiwemo yavuze ko icyerekezo cy’u Rwanda ari ukwibeshaho no guteza imbere ubukungu biciye mu gukurura abashomari no gukora Business aho kuba gutungwa n’inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame mu kiganiro yatangaga i Dubai kuri uyu wa kabiri
Perezida Kagame mu kiganiro yatangaga i Dubai kuri uyu wa kabiri

Iyi ni inama nini kurusha izindi ikoranya abayobozi ba za Guverinoma ku isi bareba ku imbere hazaza hazo banazishishikariza guhanga udushya mu kwiteza imbere. Iyi nama itumirwamo inzobere mu bintu bitandukanye kugira ngo zitange ubunararibonye bwazo mu bigamijwe.

Perezida Kagame w’u Rwanda yatumiwe muri iyi nama igira iya kane ibaye, yatangiye kuri uyu wa 08 Gashyantare 2016 ikazasozwa tariki 10 Gashyantare. Iyobowe na Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum Visi Perezida wa UAE akaba Minisitiri w’Intebe ndetse n’umuyobozi wa Dubai.

Mu itangira ry’iyi nama kuwa mbere, Perezida Barack Obama wa Amerika yavuze ko ibihugu bidafite ubushake bufatika bwo kwita ku baturage babyo nyuma bigwa mu kaga. Atanga ingero z’ibyabaye mu 2011 mu bihugu by’Abarabu.

Obama yagize ati “iyo za Guverinoma zitaye by’ukuri mu gushora mu baturage bazo, mu burezi bwabo, mu buzima, mu burenganzira bwa muntu, ibihugu birushaho kugira amahoro, bigatera imbere koko.”

Avuga ku ruhare rw’inkunga n’ingaruka zazo ku bihugu, Perezida Kagame yavuze ko inkunga z’amahanga u Rwanda rutigeze rwifuza kuzirambirizaho, ko rwagambiriye kuziheraho gusa mu kwiteza imbere no kubaka ubukungu bw’igihugu.

Mu myaka 15 ishize Ingengo y’imari y’u Rwanda yigeze kuba igizwe n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 80%, ubu ingengo y’imari y’u Rwanda igizwe n’agera kuri 38%. Ni intambwe u Rwanda rushimirwa ko rwateye mu kwiyubakira ubukungu bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

Perezida Kagame yabwiye iri koraniro ry’abayobozi riri i Dubai ko nta mpamvu ikwiye ituma ibihugu bya Africa bitagera ku buhahirane ku kigero kimwe n’uko ibihugu bya Amerika n’Uburayi bibikora kugira ngo bitere imbere.

Kuri we ngo ubuto bw’igihugu (nk’u Rwanda) sicyo kibazo. Ati “Icyiza si ukuba munini cyangwa muto ahubwo ni ugucunga neza icyo ufite cyose cyaba gito cyangwa kinini.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bitsindwa iyo za Guverinoma n’abaturage bazo badakorana neza mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage.

Kuri we kandi ngo ntaho igihugu icyo aricyo cyose kitagera iyo urebye aho igihugu nka UAE cyavuye n’aho kigeze ubu.

Ati “Gutekereza ku bintu bikwiye gukorwa no kugira intego yo kubishyira mu bikorwa nibyo byatugeza aho twifuza kugana.”

 

Yavuze no kuri Referendum iheruka mu Rwanda…

 Kagame: Ntabwo nita cyane kubyo abantu bavugaho nyuma, ahubwo nita ku kuri k’uko ibintu bimeze
Kagame: Ntabwo nita cyane kubyo abantu bavugaho nyuma, ahubwo nita ku kuri k’uko ibintu bimeze

Muri iki kiganiro yatanze aho yanabazwaga ibibazo bimwe na bimwe ku bigendanye n’igihugu cye, Perezida Kagame asubiza kuri Referendum iherutse kuba mu Rwanda yavuze ko ifite ireme mu gihe cyose ishingiye ku byifuzo by’abaturage batabitegetswe n’uwariwe wese.

Ati “Ntabwo nita cyane kubyo abantu bavugaho nyuma, ahubwo nita ku kuri k’uko ibintu bimeze. Abanyarwanda nibo bafite igihugu cyabo n’uko bifuza ko ejo kizaba kimeze. Abavuga ibindi turabumva ariko bikarangira umuntu ari we ufashe icyemezo cy’icyo yakora n’icyo yakorera igihugu cye.

Nyuma ya Perezida Kagame hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe na Sherif Ismail Minisitiri w’Intebe wa Misiri.

Cyari ikiganiro yabazwagamo n'ibibazo bitandukanye
Cyari ikiganiro yabazwagamo n’ibibazo bitandukanye
Perezida Kagame asubiza ibibazo yabazwaga muri iki kiganiro
Perezida Kagame asubiza ibibazo yabazwaga muri iki kiganiro
Nyuma ye hakurikiyeho abandi nawe akurikira ibiganiro by'abandi
Nyuma ye hakurikiyeho abandi nawe akurikira ibiganiro by’abandi
Nyuma hari ibyo Abarabu bagiye kumwereka bakora
Nyuma hari ibyo Abarabu bagiye kumwereka bakora
Baramumurikira ikoranabuhanga bagezeho
Baramumurikira ikoranabuhanga bagezeho

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Perezida Kagame asigaye avuga amagambo asa neza niyabandi bavugaga ba Mobutu, mwibuke ikiganiro Mobutu yahaye umunyamakuru witwa Bastin muri za 1990.Ati abazairwa barankunda nibo bashaka ko mbayobora.Akumiro karagwira koko.

    • Uzabaze sha ibyo ni ibyo wivugira. Imva nyine ko Mubutu yabyivugira ngo baramukunda
      Wari wumva Kagame avuga atyo? Nitwe tubizi uko tumukunda kandi ni natwe tubyivugira sha.
      Niba umwanga wiyahure j s8 tre desole pour toi

  • Ubundi se niyo yavugako tumukunda yaba abeshye ? None tutamukunze twakorana nawe gute ? Nitwe twamwitoreye tuzanamutora kuko ibyo yadusezeranyije yarabisohoje ndetse ashyiraho ninyongera
    Urebye hstory yaranze urwanda ntabwo warugereranya nu rwubu ibyo president wacu akora nta nundi wigeze abikora mumyaka yashize yamateka twaciye niyo mpamvu tuzamuhatira kutuyobora niyanga ahubwo tumushyire munkiko kuko ubwo yaba afutereranye kandi dufite ikerekezo kiza duhereye kubyo yatugejejeho

    • @Innocent, nibyiza kuvuga amateka ndetse ujye unayagarukaho kandi unayasome neza.Ese Kigeli wa Ndahindurwa apfa iki na leta yubu? Ese yapgagiki na leta zabanjirije iyubu.Koko aryoha asubiwemo.

  • Ese mu nama nka ziriya Kagame ni we uvuga wenyine abandi babA baje kumutega amatwi gusa? Dufite Boss ubemeza kabisa.Harya ba Murekezi PM bo ntibaba bemerewe kuzitabira ko ntaho ndumva yagiye? Ariko umenya atize cyane sinzi ko yashobora kwemeza abazungu. HE yacyuriye Obama!!!!! Haaaaaa, nzaba ndora pe!

  • Mwebwe muri gutaraka hano kumbuga, Habyarimana we ntiyabamukundaga? Ese Kim joug Un we ntabwo bavugako bamukunda? Idia min, Museveni,Ben ali, Compaoré listi nindende.

  • Nubwo yabivuga ntacyo yaba abeshyemo kuko hari impamvu nyinshi zatuma kandi zituma abanyarwanda bamukunda, atari izo bahimbye ahubwo zigaragarira busi wese kiretse udashaka kubona.

  • Turamukunda ndetse cyaneee, nuko hari abamuvangira bitwaje cg bishushanya ko aribo bakunda Igihugu kurusha abandi.

  • @Bugenge , ibya Kigeli uzagende ubimubaze aho abunze utureke twikundire umuyobozi ufite icyo atugejeje. Kagame ntabwo tuzahwema kumushyigikira kuko kumushyigikira ni ugushyigikira iterambere rirambye

    • Nkusi we, u Rwanda rwikoreye byinshi koko ngo umwami aho abunze? Ibi byose nibyo bituma abanyarwanda tutajya dufata umwanya ngo dusuzume ikibazo twari tugiye kubigeraho muri Arusha ariko ntibyari mumigambi ya ba rusahuriramunduru.Igihe Kizagera twongere dusubire Arusha kandi twongere kwandika amateka aho yarageze, nguwo umusingi wo gukemura ikibazo k’imitegekere mu Rwanda mu buryo burambye.

  • @nkusi ntiwamushyigikira ngo urushe Rusagara,Byabagamba,Nyamwasa ,Karegeya,nabandi jye ntazi

  • Abantu mu gishaka gusubira ARUSHA ubwo ntimuri gukura nk’isabune ra? Mwagiye i Kigali.
    Naho tutagiye muri byinshi Kagame arakunzwe cyane rwose,naho mwe musakuza ndacyeka ari bamwe mububikiwe imbehe tu!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish