Kinshasa: Imyigaragambyo ikaze niyo yakurikiye Congo imaze gutwara CHAN
Ibyari ibyishimo hamwe muri Kinshasa byahindutse imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Perezida Kabila. Ku cyumweru nijoro byabaye ngombwa ko Police itatanya abari mu mihanda bamwamagana ikoresheje ibyuka biryana mu maso.
Abafana benshi ba Les Leopards bari mu byishimo i Kinshasa gusa nyuma bakajya baririmba indirimbo zituka Perezida Joseph Kabila biba ngombwa ko Police iza kubabuza.
Congo yari imaze gutsinda Mali iyirusha cyane ku bitego bitatu ku busa, yegukana igikombe cya CHAN cya kabiri kuri bo kinabaha amateka yo kuba aricyo gihugu kigifite inshuro nyinshi. Ubundi byari ibyishimo.
Ahagana saa mbili y’ijoro (saa tatu i Kigali) Police yaho yari itangiye guhangana n’abigaragambya barenga 500 ubundi bari babanje kuba bari mu byishimo by’intsinzi ya Congo mu mihanda ya Kinsahasa.
Mu kubatatanya Police yabamishemo za grenades z’imyuka iryana mu maso inarasa mu kirere nabo bahangana nayo bakoresheje amabuye nk’uko bitangazwa na AFP.
Aba bafana bavugaga ko badashaka Perezida ko aguma ku butegetsi banamushinja ko atigeze anagaragaza ko ashyigikiye ikipe y’igihugu cye.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Twebwe iyo ukopfoye bakunyuza murihumye.
Uba uvuga iki se?
Me Ntaganda yarivugiye ati u Rwanda ni prison à ciel ouvert.
Jyana agataro kawe hirya…Ntaganda nawe umuzana mubantu waganiraho muri Politics aho isi igeze……
ngo iyo ukopfoye bakunyuza murihumye? Kandi mbona ahubwo urimo kuvuga ibyo ushaka. ntukabeshye abantu.
Ubwo se harurikunyujijemo?
@Kabanga.Iyo umuntu ntacyo afite cyo kuvugara araceceka. Ndavuga abafite ibitekerezo byubaka.
iyi ni military junta uba uvuga iki se?
Ubundi se iyo bihangana bahacelebra insinzi yabo imyigaragambyo bakazayishakira undi munsi!!! Aba bavandimwe nabo baravangavanga kweli
Comments are closed.