Digiqole ad

CHAN: Umwe yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abafana ba Congo

 CHAN: Umwe yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abafana ba Congo

Ikipe ya DR Congo

Imodoko yari itwaye abafana b’ikipe ya DR Congo yakoze impanuka igeze mu ishyamya rya Nyungwe yerekeza i Kigali kuri Stade Amahoro gushyigikira ikipe y’igihugu Les Leopards ku mukino wa nyuma. Amakuru agera ku Umuseke ni uko umuntu umwe ari we witabye Imana abandi 7 barakomereka.

Ikipe ya Congo ifite isinzi ry'abafana harimo n'abanyarwanda
Ikipe ya Congo ifite isinzi ry’abafana harimo n’abanyarwanda

Ni mu gihe  Perezida Joseph Kabila yatanze indege ku bafana baza kureba umukino wa nyuma w’irushanwa CHAN 2016, hagati ya RD Congo na Mali, ariko kubera ubwinshi bw’abafana bamwe bafashe imodoka mu gihe hari hasigaye amasaha make ngo umukino wa nyuma ube.

Ikipe ya DR Congo ifite abafana benshi bamaze gusesekara i Kigali, imodoka yo mu bwoko kwa Coaster imwe mu zari zizanye abandi bafana imaze gukora impanuka ikomeye, umwe ahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Abakomeretse barimo gukurikiranwa n’abaganga mu gihe izindi modoka zamaze kugera i Kigali kuri Stage Amahoro i Remera.

DR Congo yitwaye neza mu irushanwa dore ko irangije nta mukino n’umwe itsinzwe.

Abafana bayo abenshi bamaze iminsi mu Rwanda. Ibi ariko ntibyakoze mu jisho ibyishimo bikomeje kuri Stade biteguye umukino wa DR Congo na Mali.

Mu bafana bakomeye ba DR Congo harimo n’umuherwe Moise Katumbi nyiri kipe ikomeye cyane ya Tout Puissant Mazembe na we wageze mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mujye mwandika neza ikinyarwanda!Drc yatsinzwe na Cameroun 3-1

Comments are closed.

en_USEnglish