Digiqole ad

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

 Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Icuraburindi kuri stade Huye ku mukino wa Ethiopia na Cameroon ryamaze iminota 12

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko umwe mu baregwa, mu rubanza rwo kunyereza mazutu yari igenewe gukoreshwa ku mukino wa CHAN i Huye, arekurwa by’agateganyo undi agafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari ibimenyetso.

Icuraburindi kuri stade Huye ku mukino wa Ethiopia na Cameroon ryamaze iminota 12
Icuraburindi kuri stade Huye ku mukino wa Ethiopia na Cameroon ryamaze iminota 12

Aimable Rwabidadi umutekinisiye wa Minisiteri y’Umuco na Siporo wari ushinzwe gukurikirana ibya tekinike kuri Stade za Huye, Rubavu, Nyamirambo na Stade Amahoro, yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Huye ku wa kane tariki 4Gashyantare 2016, ashinjwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, gusa ibyo aregwa arabihakana.

Undi waregagwa muri iyi dosiye ni uwitwa Mbabarendore Doleon, umutechnitien wa kompanyi yitwa Smart Energy Solutions, kompanyi yiyambajwe na NPD-COTRACO (Stade Huye) ngo iyizanire moteri. Uyu Mbabarendore wazanye n’iyi moteri yashinjwaga ubufatanyacyaha mu guhishira unyereza umutungo wa Leta.

Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Gashyantare, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwanzeye ko Aimable Rwabidadi ukorera Minisiteri y’Umuco na Siporo afungwa by’agateganyo iminsi 30, ngo kuko hari ibimenyetso bifatika ko hari mazutu yaguze agashaka kuyinyereza.

Umucamanza yavuze ko Rwabidadi yaguze mazutu idahagije kandi atari azi ubushobozi bwa moteri ndetse ngo hari ibimenyetso ko mazutu yari yaguzwe ntiyajyanwa aho yagombaga gukoreshwa mu mpamvu zo gushaka kuyirigisa.

Urukiko rwategetse ko Mbabarendore Doleon we aba arekuwe by’agateganyo kuko ngo nta bimenyetso bifatika byatuma afungwa.

Rwabidadi Aimable afite igihe cy’iminsi itanu yemererwa n’amategeko ngo abe yajuririra icyemezo cy’urukiko ariko ntiyahise abikora ubwo.

Imbere ya Camera z’amahanga, mu irushanwa nyafurika ry’amakipe y’abakinnyi bakina iwabo, hari ku wa kane tariki 21 Mutarama 2016 ubwo mu mukino wa kabiri wahuzaga Ethiopia na Cameroon, umuriro wabuze inshuro ebyiri kandi bwije, urahagarara mu minota igera kuri 12. Byavuzwe ko moteri yabuze mazutu kandi hatanzwe amafaranga yo kuyigura.

Umuriro ugiye abakinnyi baguye mu kantu bamara iminota 11 bategereje
Umuriro ugiye abakinnyi baguye mu kantu bamara iminota 11 bategereje

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Chan nishira tumaze kugabana ayasagutse tuzakurekura!
    Ubundi ikibazo si wowe,
    ikibazo ni uko abagabo bararya, abari nkamwe mukishyura.
    Sawa?

  • Aimable niyihangane. Abagabo iyo bariye hishyura imb..singututse ni umugani kandi ungana akariho. Ariko niba abanyabuntu bakibaho abayariye, bamusurira umuryango.

  • wagirute,ihangane niko bigenda ntawuburana numuhamba bizashira

  • oya yaradusebeje pe bidasubirwaho, nkababavangira muzehe bakanadusubiza inyuma bababakwiye guhanwa

  • ubutabera bugire ubushozi

  • Bizasobanuka

  • Mu rwanda abantu bose barashaka gukira kungufu, nta patriotism ikibaho! Akabonetse kose bararya! Kdi bose nta numwe ujya wemera icyaha! Bose bisobanura ko bazize amatiku,nayo yateye bikabije!

Comments are closed.

en_USEnglish