Digiqole ad

Airtel Rwanda yatangije “iminsi 14 y’urukundo” yo gufasha

 Airtel Rwanda yatangije “iminsi 14 y’urukundo” yo gufasha

Abakozi ba Airtel hamwe n’abana bo kuri Peace and Hope Initiative i Kinyinya

Gashyantare ni ukwezi k’urukundo, Airtel Rwanda yiyemeje gutangira iminsi 14 yo gusangira urukundo n’abakeneye kwitabwaho muri campaign bise ‘iminsi 14 y’urukundo’. Muri iyi minsi Airtel Rwanda izagera ku miryango y’abantu n’imishinga ifasha mu kubaho neza kw’abanyarwanda.

Abakozi ba Airtel hamwe n'abana bo kuri Peace and Hope Initiative i Kinyinya
Abakozi ba Airtel hamwe n’abana bo kuri Peace and Hope Initiative i Kinyinya

Muri iyi minsi 14 Airtel izatanga ibikoresho n’amafaranga ku miryango ibikeneye hamwe no ku bikorwa bikeneye gutera imbere kubera umumaro bifitiye Abanyarwanda.

Airtel Rwanda yatangije iyi minsi 14 y’urukundo kuri uyu wa kane isura Peace and Hope Initiative Centre iherereye mu mudugudu wa Gasharu mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.

Peace and Hope Initiative Centre ni umuryango washinzwe n’abana b’impfubyi zirera barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ugamije gufasha abana b’imfubyi ibijyanye n’uburezi, uburere no kubitaho kibyeyi.

Uyu muryango basuye utanga ubufasha bw’amafaranga y’ishuri ku bana batishoboye, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Airtel Rwanda yahaye uyu muryango amafaranga 600 000 azagurwamo ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri 123. Airtel kandi ikaba yahaye abana bo muri iki kigo amata yo kunywa.

Albert Musabyimana uhagarariye Peace and Hope Initiative yatangaje ko batunguwe kandi bashimiye cyane Airtel Rwanda.

Ati “Baradushakishije batugeraho, natwe inkunga baduhaye tuzayikoresha neza tugurira abana ibikoresho tunabishyurire ishuri. Uyu ni umugisha ukomeye.”

Brian Kirungi wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yongeye kwibutsa uku ari ukwezi k’urukundo kandi bifuje kugeza urukundo ku muryango nyarwanda.

Ati “Twateguye inkunga zitandukanye zo kugeza ku mishinga, imiryango yigenga n’abantu ku giti cyabo tuzagenda duhitamo ko bayikeneye. Twizeye neza ko hari akamaro bizagirira iyo miryango.

Airtel itanga servisi z’itumanaho na Internet mu bihugu birenga 20 muri Africa na Asia, ubu ni iya gatatu ku isi mu gutanga izi serivisi ku bakiliya benshi, ubu ifite abagera kuri miliyoni 333 ku isi hose, n’abagera hafi kuri miliyoni ebyiri mu Rwanda aho imaze imyaka hafi ine.

Abakozi ba Airtel baganira n'abo basuye aha i Kinyinya
Abakozi ba Airtel baganira n’abo basuye aha i Kinyinya
Abana kuri Peace and Hope Foundation bahawe amata barishima
Abana kuri Peace and Hope Foundation bahawe amata barishima

UM– USEKE.RW

en_USEnglish