Kenya: Idini ry’abatemera Imana ryimwe uburenganzira
Itsinda ry’abantu batemera Imana muri Kenya baravuga ko bakorewe ivangura rikabije nyuma y’aho bagerageje ibishoboka ngo idini ryabo ryemerwe mu mategeko ariko Leta ikanga kuryandika.
Babwiwe ko bangiwe kwandikwa ku bwo kwanga ko byabangamira amahoro n’umudendezo by’igihugu.
Itsinda ry’abantu 60 bavuga ko batemera Imana, banditse basaba ko umuryango wabo wemerwa mu mwaka ushize.
Muri Kenya nibura abantu basaga 97% bafite idini rizwi babamo, hagendewe ku bushakashatsi (Pew Research).
Harrison Mumia ukuriye itsinda ry’abo batemera Imana muri Kenya (Atheists In Kenya, AIK) yashinje ushinzwe kwandika imiryango itari iya Leta n’amadini, Maria Nyariki gutegeka uko abyumva, kuko ngo ntibishoboka ko yari kumenya ingaruka zari kubaho kubera kwandika uwo muryango.
Harrison yanenze abayobozi b’amadini birukanye bamwe mu rubyiruko rwiyandikishije kuba abanyamuryango b’idini rye.
AIK ifite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe, ariko umuyobozi w’iri dini avuga ko azajyana ikirego mu rukiko avuga ko ari uburenganzira bahabwa n’itegeko nshinga bwahutajwe.
Abayobozi b’iri dini bavuga ko kubandika byemewe n’amategeko byabafasha kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu ndetse bakaba banafunguza konti muri Banki.
Harrison Mumia avuga ko kuba ari umuntu utemera Imana, aho aba bamukorera ibikorwa by’ivangura.
Aba batemera Imana bo muri Kenya bagaragaye cyane basaba Leta gukuraho ikiruhuko rusange igihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasuraga Kenya mu mwaka ushize.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nta cyaha NYAGASANI atababarira uretse kutemera Imana no gutuka ROHO MUTAGATIFU. So, abo bantu nibabahe akato kandi ibyo ntibizagere iwacu.
Comments are closed.