Digiqole ad

Bireguye ko kuri stade Huye atari mazutu yabuze ubwo umuriro waburaga muri CHAN

 Bireguye ko kuri stade Huye atari mazutu yabuze ubwo umuriro waburaga muri CHAN

Aimable Rwabidadi umutekinisiye wa Minisiteri y’umuco na siporo ushinzwe gukurikirana ibya tekinike kuri stade za Huye, Rubavu, Nyamirambo na stade Amahoro mu rukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane yashinzwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, uyu mugabo yahakanye ibyo aregwa, avuga ko mazutu itabuze nk’uko abishinjwa ahubwo ari ‘filtres’ za moteri zari zapfuye.

Icuraburindi kuri stade Huye ku mukino wa Ethiopia na Cote d'Ivoire ryamaze iminota 12
Icuraburindi kuri stade Huye ku mukino wa Ethiopia na Cote d’Ivoire ryamaze iminota 12

Uyu mugabo n’undi umwe uregwa ubufatanyacyaha barashinjwa kuba inyuma yo kubura kw’amashanyarazi kwabayeho mu mukino wahuzaga Ethiopia na Cameroun tariki 21 Mutarama 2016 stade igacura umwijima. Ibintu byaciye igikuba mu gihugu mu irushanwa rya CHAN riri gukurikiranwa n’amahanga menshi.

Aimable Rwabudadi usanzwe ari umutekinisiye wa MINISPOC ushinzwe ibya stade Amahoro, arareganwa n’uwitwa Mbabarendore Doleon, we ni umutechnitien wa kompanyi yitwa Smart Energy Solutions, kompanyi yiyambajwe na NPD-COTRACO (yasannye iyi stade)ngo iyizanire moteri. Uyu Mbabarendore wazanye n’iyi moteri ashinjwa ubufatanyacyaha mu guhishira unyereza umutungo wa Leta.

Mu ishingiro ry’icyaha, Ubushinjacyaha buvuga ko basanze amavuta ya moteri ariyo yabuze kuri uriya mukino, ngo basanze imashini yakonoje.

Rwabudadi ngo yari yahawe ‘bons’ za 1,522, 000Rwf ngo umuriro ubuze basanze yakoresheje iza 630 000Rwf, hanyuma izindi za 645 000Rwf bazihawe nyuma y’uko moteri izimye n’umushoferi wa Rwabudadi baba ariyo bagura indi mazutu.

Rwabudadi ubu arashinjwa kunyereza ‘bons’ za 266 200Rwf aya ngo ntabwo byabonetse aho yarengeye.

Mu kwiregura, Rwabudadi yavuze ko mazutu itabuze kuri moteri ahubwo icyabuze ari amavuta ya za filtres za moteri.

Rwabudadi kandi akavuga ko umutechnicien wa moteri yemeje ko ari ikibazo technique moteri yagize atari ikibazo cyo kubura mazutu.

Gusa ngo hari ubuhamya buvuga ko umutechnicien yemeza ko moteri itabuze ndetse ngo abasirikare bagiye kugura mazutu bagarutse bagasanga moteri yaka.

Rwabudadi akavuga ko umushoferi we abonye bamufunze yahise atanga ‘bons’ za 645 000Rwf zari mu modoka ye, ariko agashinjwa kuba yari yazinyereje, naho we akavuga ko atari yazinyereje kuko zari mu modoka y’akazi iyo zisaguka yari kuzikorera raporo.

Naho kuri ziriya ‘bons’ zingana na 266 200Rwf bamushinja ko yanyereje kuko zo zitabonetse, uregwa we avuga ko izi ‘bons’yazamburiwe kuri Polisi.

Kuri Polisi ariko mu kuzimwaka ngo nta PV bakoze ko bazimwatse cyangwa indi nyandiko

Rwabudadi akavuga kandi ko kuva na mbere yari afitanye ibibazo n’abayobozi ba NPD-Cotraco (yasannye stade) n’abayobozi b’amasites kubera ko ngo bahangitse installation.

Rwabudadi kandi avuga ko ngo bamwangaga kuko yakoze raporo igaragaza ibyo bibazo byose.

Umwunganizi we mu mategeko, we avuga ko imonota 12 umuriro wabuze imodoka yagiye kugura mazutu itari igarutse ngo babe bayishyizemo moteri yongere yake, akavuga ko ikibazo kitari ibura rya mazutu ahubwo ari ikibazo cya tekiniki.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bateje ikibazo gikomeye cyateje intugunda n’umwuka mubi, uwunganira uregwa we akavuga ko ibyo ari amarangamitima.

Umutekinisiye Mbabarendore we avuga ko company yabo yabonye ikiraka cyo kuzana moteur ya ‘back-up’ kuri stade, bamara kubona icyo kiraka bakazana moteri inywa 250L mu isaha, iyi ngo niyo yahise igirwa moteri ya mbere (main) kuko izabo (kuri stade) batari bazizeye.

Uyu akavuga ko nta hantu na hamwe yari ahuriye no kugura no kongera amavuta muri moteri ahubwo amavuta yagurwaga na MINISPOC naho kuyashyira muri moteri bigakorwa n’abatekinisiye ba NPD-Cotraco.

Mbabarendore akavuga ko ibi byose ntaho yari ahuriye nabyo ahubwo atazi n’impamvu afunze.

Gusa Rwabudadi akavuga ko atari amavuta yabuze ahubwo ari amavuta ya filtres za moteri yabuze.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Muzira kurya mwenyine, none se amasoko yose NDP Cotraco, Inyange, Intersec, kandi zose ari company imwe, ugerageje amahirwe agahombywa, murumva bizagarukira he?

  • None se wowe wumva bafunga nyiri Cotraco? Abaho se? Abo ni scapegoat nyine…
    Pole wajaama

  • Icyo nkundira polisi state iyo habaye ikintu bahita baza bakagushyiramo ibindi bazaza nyuma.Ngayo nguko.bagizwe abere harihazabu leta izabagenera? cyangwa iwacu ntibibaho.

  • Ariko namwe mushyire mu gaciro, nonese wagura essance he, wagenda, ukagaruka ndetse ugashyira amavuta muri moteur, Ikaka, maze ugakoresha 12min? Iyi moteur ntiyazimijwe na mazutu.

  • Byose ni iby’abanyamaboko nibirire nyine. abarya za miliyari bo haribubakoraho.

  • Ibi bintu birimo urujijo peh, Nange siniyumvishaga ukuntu yaba ari mazout yashizemo muminota 12 ikongera kwaka bagiye kuyigura bakanayishyiramo bakayatsa bikongera.

    Ikibazo nonese niba ari na technic byo byabazwa nde?kuko byishe izina ryacu peeh nibakore iperereza ry’imbitse.

  • Reka twiheshe agaciro. rwanda=USA, ububeshi gusa, arikibi birashimishije cane, nkacagihe RDC yatsinda amavubi

  • byenda gusetsa, ngaho vision 2050

  • ruswa murwanda, iteyubwoba, uhereye kuri big fish

Comments are closed.

en_USEnglish