Digiqole ad

Akanama muri UN ‘gashyigikiye’ Julian Assange

 Akanama muri UN ‘gashyigikiye’ Julian Assange

Julian Assange amaze imyaka ine mu buhungiro muri Ambasade ya Equateur i Londres

BBC yatangaje ko yamenye amakuru ko akanama kashinzwe ikibazo cya Julian Assange muri UN kaza gufata umwanzuro wo gushyigikira ko uburyo uyu mugabo, washinze urubuga rwa Wikileaks, afashwemo aho yahungiye bitemewe n’amategeko.

Julian Assange amaze imyaka ine mu buhungiro muri Ambasade ya Equateur i Londres
Julian Assange amaze imyaka ine mu buhungiro muri Ambasade ya Equateur i Londres

Kuva mu 2012 Julian Assange washinze ruriya rubuga rwamenaga amabanga y’ibihugu bikomeye yahungiye muri Ambassade y’igihugu cya Equateur i Londres aho ari kugeza ubu.

Atinya ko asohotse yafatwa akohererezwa ubutabera bwa Swede aho ashinjwa gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa kane Julian Assange ubwo yatangaje ko akanama ka UN kashyizweho nikaramuka kanzuye ko nta kibazo cy’uburenganzira bwa muntu kabona mu buryo amaze imyaka ine yihishe muri Ambasade ya Equateur i Londres, ubwe ahita yishyikiriza Police ikamukoresha icyo ishaka nk’uko bivugwa na NewYork Times.

Akanama ka UN kashinzwe ikibazo cye mu 2014 kuko yavugaga ko aho ari n’ubundi ameze nk’ufunze mu buryo butemewe n’amategeko kuko adashobora kuhasohoka ngo ntafatwe.

Police y’Ubwongereza ifite impapuro zo kumuta muri yombi mu gihe cyose yaba asohotse muri iriya ambasade i Londres.

Biteganyijwe ko akanama ka UN kashyizweho kaza gutangaza umwanzuro wako ku kibazo cye kuri uyu wa gatanu tariki 05/02/2016. Nubwo BBC ivuga ko yamenye ko aka kanama kari ku ruhande rwa Assange.

Jullian Assange mu butumwa bwaciye kuri Twitter account ya Wikileaks muri iki gitondo yagize ati “Niba UN ejo ivuze ko ntsinzwe muri iki kibazo mfitanye n’Ubwongereza na Sweden, nzahita ndohoka muri Ambasade saa sita z’amanywa ndetse Police y’Abongereza imfate, kuko nta mpamvu izaba yahawe ikibazo cyanjye.”

Yongeraho ariko ko nibasanga uburyo afashwemo butemewe n’amategeko atekereza ko ari buhite asubizwa Passport ye kandi ibyo guhirahira bamufata nabyo bikarangira.

Aho Julian Assange yahungiye Scotland Yard yahacungaga amasaha 24 hashize imyaka hafi ine barumvikana barabireka kuko byari bimeze gutwara miliyoni 17$
Aho Julian Assange yahungiye Scotland Yard yahacungaga amasaha 24 hashize imyaka hafi ine barumvikana barabireka kuko byari bimeze gutwara miliyoni 17$

UM– USEKE.RW

en_USEnglish