Karongi: Imyaka 3 ishize bategereje ko REG ibishyura imitungo babariwe
Abaturage batuye muri Kagarama, mu kagali ka Kibirizi, umurenge wa Rubengera barinubira ko bamaze imyaka itatu barabariwe imitungo ahagomba kubakwa amapoto manini azacamo umuriro, (abaturage ngo babwirwaga ko uzavanwa mu gihugu cya Ethiopia), kuva mu 2013 ariko n’uyu munsi ntibarahabwa ingurane.
Bwa mbere abaturage babariwe muri 2007 hanyuma babwirwa ko umushinga wapfuye byahindutse. Bongeye kubarirwa mu mwaka wa 2013, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Aya mapoto afata ubuso bwa metero 8 ku 8, abaturage bavuga ko batagihinga kubera ko iyo bahinze imyaka yabo abakozi b’uyu mushinga bayinyukanyuka, bityo bigatuma badahinga kuva mu mwaka wa 2014.
Bavuga ko batunzwe n’ibyo bahaha mu isoko.
Ubwo twajyagayo twasanze abakorera uyu mushinga babujijwe gukora n’abaturage, ariko umwe baza kumujyana ku murenge bamwizeza ko baza mukorere ubuvugizi ariko uwo muturage we avuga ko ariko bahora babwirwa.
Mberabagabo Elias, umwe mu bangirijwe imyaka yagize ati “Baraje baturandurira imyumbati, badutemera ibiti bya avocat, ubu inzu zacu bazizirikaho imigozi ifashe amapoto zatangiye gusenyuka.”
Aha yerekanaga imwe mu nzu yaziritsweho imigozi ihita ihirima kandi ntacyo yishyuwe. Avuga ko inzara igiye kubica kubera ko batasaruye nk’abandi.
Avuga ko nibura we ayo yabariwe ari miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo ine. Ariko kuva mu 2013 amaso ye yaheze mu kirere, ntibishyurwa.
Mukarusanga Claudine yavuze ko batanga ibikorwa by’iterambere, ariko nibura ngo bakwiye kureba uburyo bakemurirwa ikibazo.
Ati “Ubu batangiye imirimo yo kubaka muri 2014 mu ntangiriro z’uwo mwaka, ariko na n’ubu imyaka yacu baraje baranyukanyuka, ibiti by’avoka baratema, ikawa sina kubwira, ubu dutunzwe no guhoza agafuka ku mutwe duhaha.”
Akomeza agira ati “Sinagakwiye kujya guca inshuro mfite aho nagahinze, nzi gukora rwose ariko se ko duhinga bakabinyukanyuka bubaka amapoto twahisemo kubireka nyine.”
Avuga ko yifuza ko babishyura kandi bakanabasanira inzu zabo zangijwe n’uyu mushinga.
Ku itariki ya 28 z’uku kwezi dushoje, mu nama n’abanyamakuru nyobozi icyuye igihe ku Karere ka Karongi, yabajijwe kuri icyo kibazo, Hakizimana Sebastien Visi Mayor ushinzwe ubukungu, avuga ko icyo kibazo kireba ikigo cy’amashanyarazi REG.
Umukozi wa REG ku rwego rw’akarere avuga ko atemerewe kugira icyo abivugaho.
Abahinde twasanze bari kubaka iki gikorwa bo bavuze ko nta nshingano bafite zo kwishyura abaturage ko ibyo bireba REG.
Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nikimwe nababariwe ku muhanda Kibyuye-Cyangugu.Nabo amaso yaheze mu kirere.
Ibi byo kuzirika amapoto kunzui byo birandangije.Muri make bubaka bahushura ubwose babonaka inzu izafata ayo mapiloni bashyize aho? ahubwo bagize imana byose ntibyitura hasi ngo bigwe kumitwe yabagenzi.Ese iwacu ntabantu baba bashinzwe kureba ibyerekeye kurinda ubuzima kuri chantier? Turi muri 2016 tujye tureka gusigara inyuma mu mateka.
None muri kino gihugu udahushuye ngo uvanemo ayo gutanga akantubyagenda gute? Gusa turashimira ikinyamakuru Umuseke gukomeza kujya kiduhera ijambo abo baturage barenganywa hirya nohino nubwonta gikorwa ariko biba byamenyekanye.Ibisubizo byabayobozi byo turabizi:Icyo kibazo ntabwo nakimenyeshejwe ubu ngiye kugikurikirana nibindi.
NONE SE KUKI UMUKOZI WA REG KU RWEGO RW’AKARERE AVUGA KO NTACYO YEMEREWE GUTANGAZA? NONE SE ABO BATURAGE BARABAZA NDE ICYO KIBAZO CYABO?
Comments are closed.