Bujumbura: Grenades zaturikiye mu mujyi hagati
Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Bujumbura humvikanye guturika kwa grenades eshatu mu mujyi hagati. Biravugwa ko abantu bane ari bo bakomeretse.
Kuva mu kwezi kwa kane 2015 Perezida Nkurunziza yatangaza ko azongera kwiyamamaza i Burundi havutse impagarara kugeza ubu zimaze kugwamo ababarirwa kuri 439 naho abantu 240 000 bakaba barahunze mu mibare itangwa na UN.
Impagarara z’i Burundi imizi yazo ishingiye ku macakubiri y’amoko.
Umunyamakuru Prime Ndikumagenge wa BBC i Burundi avuga ko grenades zatewe uyu munsi zidasanzwe kuko zatewe ku manywa y’ihangu kandi mu mujyi hagati, mu gihe ngo ubusanzwe ubugizi bwa nabi nk’ubu bukorwa nijoro.
Grenades ebyiri zaturitse ahagana saa sita z’amanywa hafi y’inyubako zicururizwamo za telephone aha hakomerekeye abantu bane.
Indi ya gatatu ngo yatewe aho imodoka zitwara abagenzi zihagarara mu majyepfo ya Bujumbura hapfo y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura.
UM– USEKE.RW
7 Comments
Abavugako mu Burundi hari gukorerwa jenoside bajye bareka kuvuga ibyo bishakiye.Kuva imidugarararo yatangira mu Burundi abantu 439 nibo bamaze kuhasiga ubuzima mu mezi umunani.Mu Rwanda mu mezi atatu tuzabari bamaze kwicwa.Ahubwo polisi yu Burundi nigisoda biragaragara ko arabanyamwuga ko batishora mu bwicanyi bwabanyagihugu bashinze kurinda.
Uri muntu ki ubarira agaciro ka muntu kumubare wabicwa????????? abo 439 se bo bapfuye babikwiye???? kandi nimukage mugereranya ibibazo by’ibindi bihugu nu Rwanda…. plz.. u Rwanda n’u Rwanda ntakindi gihugu cyitwa gityo ntakizabaho,.. mushake umuti wibibazo mufite, mwize imbere muve mumibare yabicwa.
Kubara bitagire igisubizo bimaze iki? ese hari umubare ntarengwa wabagomba gupfa mutegereje kugira ngo mubone gufata umwanzuro w’ikibazo cy’umutekano muke mufite?
Uri muntu ki ubarira agaciro ka muntu kumubare wabicwa????????? abo 439 se bo bapfuye babikwiye???? kandi nimukage mugereranya ibibazo by’ibindi bihugu nu Rwanda…. plz.. u Rwanda n’u Rwanda ntakindi gihugu cyitwa gityo ntakizabaho,.. mushake umuti wibibazo mufite, mwiteze imbere muve mumibare yabicwa.
Kubara bitagire igisubizo bimaze iki? ese hari umubare ntarengwa wabagomba gupfa mutegereje kugira ngo mubone gufata umwanzuro w’ikibazo cy’umutekano muke mufite?
nibashake ababitera bareke kuvuga ngo ni jenoside .
439:8=55 nibo bantu bapfuye mu Burundi buri kwezi ni kuvuga abantu 2 buri munsi.Abavuga ko mu Burundi hari gukorwa Génocide ni abamenyereye kuyicuruza.Ndetse uwakurikirana neza yasanga ariya magrenade ari bo bayatera.Nkurunziza arasabwa kurengera ubusugire bw’u Burundi.
Hari rapport yongeye gusohoka ivuga abobantu abaribo.
Genda Burundi niwipfire wabuze intwari igihe Ubura Rwagasore! Abandi baragushegeshe naho Nkurunziza we ndabona ari bugushyingure aho bukera! Nako ngo ikibazo ni Mandat! byahe ko ikibazo ari mu mutwe! n’ikibazo cya mandat kitaravuka abahanga bo bari baravuze ko Burundi ari failed state aho bigeze ubu simpamya ko ikiri failed state ni dead state. Ikibazo cyawe Burundi kandi si NKurunziza wenyine we aje ari agahomeramunwa ahohosha uwishwe kera! Igihugu kimara imyaka 50 mu kajagali cout d’etat ikurikirwa nindi uje atagira icyo ahindura paka 50 ans zigashira hatabonetse un revolutionel!? nako bamwe baravuga ngo revolutionel ni Nkurunziza kubera ko we yagifatishije umuheto! gahunda nziza y’iterambere se agira mu mutwe!? zero, yaruwo kwirirwa anyonga igare abasirikare bamwiruka inyuma ntakindi! ngicyo icyo azibukirwaho. Abarundi mwishakemo intwari naho ubundi kababayeho muzaba nka Somalie, muri abo kunywa ibiyeri gusa ntakindi!
Comments are closed.