Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro byo guhamagara ku yindi miyoboro
*Guhamagara ubu ni 32Rwf ku munota gusa
Muri gahunda yayo yo guha abanyarwanda serivisi nziza ku biciro bito, Airtel Rwanda yatangaje ko guhera ubu yamanuye ibiciro byayo mu guhamagara no ku yindi miyoboro.
Ibi biciro byaganutseho 48% kugira ngo abafatabuguzi ba Airtel biborohere guhamagara no ku yindi miyoboro, ubu guhamagara ku munota ni amafaranga 32 gusa ku munota.
Ibi bibaye mu gihe isoko ry’itumanaho mu Rwanda naryo ryagabanyije ibiciro byo guhamagara hagati y’ibigo by’itumanaho bitandukanye.
Michael Adjei Niboye umuyobozi wa Airtel Rwanda avuga ko bishimiye gutangariza iyi nkuru nziza abafatabuguzi babo ku igabanuka ryo guhamagara kuri 48%,
Ati “ Ubu abafatabuguzi ba Airtel nibo bafite igiciro gito cyane cyo guhamagara kuri 32Rwf gusa ku munota. Ibi biri no muri gahunda ya Airtel Rwanda yo guha abafatabuguzi ibiciro benshi bashobora ugereranyije n’ahandi.”
Usibye ibi, Michael Adjei Niboye avuga ko Airtel inasanganywe promotion ya Wiceceka aho baguha iminota 90 yo guhamagara Airtel kuri Airtel ku mafaranga 59 gusa.
Ati “Tumaze igihe duha abafatabuguzi bacu serivisi nziza zihariye kandi ku biciro bito. Kandi dushimira cyane abafatabuguzi bacu kuduhitamo no kugumana natwe.”
*******************