Digiqole ad

Umufasha wa Francois Mitterrand arwaye bikomeye

Ku imyaka 87, Danielle Mitterand umufasha w’uwahoze ayobora igihugu cy’Ubufaransa, Francois Mitterand  kuwa gatanu ni bwo yajyanwe mu bitaro by’i Paris ari muri Koma (coma). Nk’uko umwe mu bantu bahafi bo mu muryango we babitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.

Danielle Mitterrand, umufasha wa Francois Mitterand
Danielle Mitterrand, umufasha wa Francois Mitterand

Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru ngo yaba amerewe nabi aya makuru akaba yuzuza ayari yiriwe atangazwa mu binyamakuru kuri iki cyumweru.

« By’agateganyo  kuri uyu wambere arakurwa muri coma », nk’uko uriya mu ntu wo mu muryango we abivuga.

Danielle Mitterrand  si ubwa mbere yaba ajyanwe mu bitaro kuko no muri Nzeri yari yajyanwe mu bitaro byitiriwe Georges Pompidou kubera kugira ibibazo byo kudahumeka neza.

Gusa mu kwezi kwa cumi ku itariki 21 yari yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango uharanira ukwishyira ukizana mu Bufaransa yashinze witwa Libertés-Fondation Danielle Mitterrand.

Umunyamategeko w’uwo mu ryango William Bourdon, avugana na AFP yagize ati : « Kuri uriya munsi yari ananiwe cyane ariko yari ahari».

Undi muntu mu bahafi mu muryango we akaba yabwiye AFP kugucika intege z’uwo mukecuru agira ati : «Yagabanyije ingendo ze ariko aracyafite umurava wo gukomeza intambara yatangiye».

Uyu mukecuru wahoze ari umugore wa President w’Ubufaransa, kugeza magingo aya yari akigaragara mu bikorwa byo guharanira ubwisanzure mu Ubufaransa ndetse no gufasha abamerewe nabi bo muri icyo gihugu no ku Isi muri rusange, cyane cyane mu bikorwa byo guha amazi meza abaturage mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

en_USEnglish