Digiqole ad

Egypt: Umugore yishwe n’ibicurane by’ibiguruka

 Egypt: Umugore yishwe n’ibicurane by’ibiguruka

Ibicurane by’ibiguruka byandura mu bantu bikabica bidatinze

Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’ubutabazi mu gace ka Kafr al-Sheikh mu Misiri yatangaje kuri uyu wa mbere ko bwa mbere muri aka gace bagize umuntu wishwe n’ibicurane by’ibiguruka.

Ibicurane by'ibiguruka byandura mu bantu bikabica bidatinze
Ibicurane by’ibiguruka byandura mu bantu bikabica bidatinze

Umugore wari ubirwaye yoherejwe ku bitaro bya Abbasiya i Cairo ari naho yaje kugwa kuwa mbere.

Abandi bantu batatu bishwe n’ibicurane by’ibiguruka (H5N1) mu minsi itaru ishize mu Misiri, bose hamwe bakaba ubu bamaze kuba 10 bahitanywe n’ibi bicurane mu Misiri nk’uko Minisiteri y’ubuzima yaho ibitangaza.

Umugore w’imyaka 65 hamwe n’umwana w’amezi atanu gusa ni abaherutse guhitanwa n’iyi ndwara baguye ku bitaro bya Alexandria. Aba nabo ngo bari bamaze kubasangamo ibicurane bikomoka ku nyoni n’inkoko.

Abashinzwe ubutabazi ubu ngo bari kwita ku babanaga n’abarwaye ibi bicurane ngo barebe niba nabo iyi ndwara iterwa na Virus nabo batarayanduye.

Minisiteri y’ubuzima mu Misiri yari yabanje guhakana ko iyi ndwara yageze mu Misiri kandi yatangiye kwica abantu, bavugaga ko icyabishe ari ibicurane bya H1N1 bisanzwe bitari iriya ndwara yamenyekanye cyane ku Isi mu 2009.

Iyi ndwara isa cyane n’ibicurane by’ingurube, iby’imbwa, iby’ifarashi n’iby’umuntu iterwa na za virus zakuriye mu kintu runaka cyazakiriye. Virus zitera ibicurane by’ibiguruka ziba mu kiciro bita Influenza A Virus. Zikaba zo ziba cyane mu binyamababa.

Abantu benshi bayirwaye bagiye bayandura bayivanye ku gukora ku binyamababa byapfuye biyifite, cyangwa se gukora ku bisukika biriho iriya virus. Mu gihe iyi virus ikunda kugira cyane cyane inyoni ziguruka ngo iyo igeze no mu nkoko cyangwa dendo zororwa mu ngo ngo byihutisha gukwirakwira kw’iyi virus kuko izi nyamaswa ziba hamwe kandi zikoranaho cyane.

Mu kuyirinda, abantu basabwa cyane cyane kwirinda gukorakora ibiguruka. Ababa bari mu kaga ni aborozi babyo, abavuzi b’amatungo n’abandi barebana n’iby’inkoko n’inyoni.

OMS ivuga ko iyi ari indwara yihuta cyane kwandura kandi iyo umuntu ayanduye ishobora kumwica atayirwaye igihe kinini.

Mu Rwanda iyi ndwara ntabwo yigeze ihagera kugeza ubu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish