Digiqole ad

Rwamagana: Police yafashe abiyita ‘Abapolisi’ bakambura abaturage babasaba ruswa

 Rwamagana: Police yafashe abiyita ‘Abapolisi’ bakambura abaturage babasaba ruswa

Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yataye muri yombi abasore babiri (ngo hari n’abandi bagishakishwa) bashinjwa kujya mu baturage bo bice by’icyaro by’aka karere bakabwira abaturage ko ari Abapolisi, maze bagashaka abacuruza Kanyanga bakababwira ko bagiye kubafunga kugira ngo babake ruswa. Abaturage baganiriye n’Umuseke barimo umwe wahaye aba batekamutwe amafaranga 150 000Rwf ngo batamufunga.

Nkundwanabose na Uwukunda nibo bafashwe n'imodoka bakoreshaga muri iki gikorwa
Nkundwanabose na Uwukunda nibo bafashwe n’imodoka bakoreshaga muri iki gikorwa

Umwe mu baturage aba batekamutwe bambuye yabwiye Umuseke ko bamwambuye kuri iki cyumweru, avuga ko bari abasore bari mu modoka y’ivatiri ngo bavuga ko ari abapolisi ndetse bafite amapingu.

Augustin Ntimpirangiza avuga ko bamusanze aho akorera mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro ngo bamubwira ko ari abapolisi baramufata bamujyana mu modoka bamwambika amapingu bamushinja gucuruza Kanyanga.

Avuga ko yasanze bafite Kanyanga mu modoka yabo bamubwira ko ari indi bafashe ariko ngo bari no kuyinywa, bamubwira ko bamujyanye kuri Police kumufunga kuko ayicuruza.

Ati “Nanjye nahise ngira ubwoba kuko cyera nayicuruzaga nkaza kubireka baba barayintsindiriye ngo ninyijyane kuri Policeubwo batangira kumbwira ko nabaha amafaranga ntibanjyane… nuko nabwa bwoba mpita nyashakisha ndayabaha…nabahaye ibihumbi 150 baragenda, uyu munsi (kuwa mbere) nibwo numvise ko Police yabafatiye ahandi bagiye gutuburira abantu.”

Amakuru abaturage babwiye Umuseke ni uko ngo hari akagali bagezemo bakamera nk’abakoresha inama bakababwira ngo ni abapolisi bakabereka abo bafashe bacuruza kanyanga, ariko ngo bakaba babasubije abantu babo ngo kandi ntibazongere gucuruza kanyanga. Gusa aba ngo bakaba bari babatse ruswa.

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi umuvuguzi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa mbere bafasha aba basore babiri muri bo, ariko iperereza rikomeje ngo kuko bashobora kuba ataribo bonyine.

IP Kayigi ati “Bajya mu baturage bakagenda biyitirira ko ari abapolisi bakabambura amafaranga bayabatse mu buryo bwa ruswa, ariko nta kintu baberetse kibaranga uretse kuvuga ngo ni abapolisi…Ibivugwa ko bafite n’amapingu twe ntayo twabasanganye ariko cyane ko bamwe muri abo usanga hari n’abakoze mu nzego z’umutekano.”

IP Kayigi avuga ko kuba aba bajura baza bakaremesha inama habuze umuntu n’umwe utanga amakuru babibona nk’ikibazo cyo kuba abaturage bamwe batarajijuka.

Ati “ntabwo hagombye kuba hari umuntu ukibabwira ibintu nk’ibyo ngo babyemere. Umupolisi akorera k’umugaragaro iyo ari mu kazi akwereka ibyangombwa niba atambaye uniform. Umuntu ntabwo yakubwira gusa ngo akora iki ngo nawe ufate umutungo wawe umuhereze.

Harimo ubujiji, harimo no kuba bamwe baba bafite amakosa bakigura muri ayo makosa nubwo abo nabo baba bari mu yandi, kuko hari abemera ko bagurishaga kanyaganga bakaba barayiretse kandi aba babambuye amafaranga inshuro zirenze imwe.”

Aba bafashwe ubu bakurikiranywe ku cyaha cyo; Kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Reka biheshe AGACIRO

  • abanyapolitike baryabonyine, so nukwihangira imirimo

    • Tunakufa njaa!!!!!!
      Kigali wee..
      Vijanaa tuna Shida…
      Aki Kigali

  • iyinzara tuzayikzwa nande??!!!!!!!!

  • Ko mutatubwira amazina y’abari bajura ngo b’abandi bibye tujye kubashinja?

  • Ko mu mijyi yacu abapolisi n’abasirikare bambaye sivile kandi bagera ahantu hose aba ari bo benshi kurusha abambaye imyenda y’akazi, ubundi ubwo umuturage yatandukanye gute abamubwiza ukuri n’abamubeshya? Nanjye umuntu udashaje cyane, utabyibushye bikabije, iyo azamuye ijwi akanika umuntu mu kabari, mu isoko cyangwa ahandi mu ruhame, nkumva avuga avangamo n’akongereza cyangwa agaswahili gake, mba nzi ko ikiri bukurikireho uwo bahanganye natava mu nzira ari uko mu mwanya udatinze Panda Gari iba ihasesekaye. Ngahita mvanamo akange karenge.

  • NANJYE NFITE INZARA NABIKORA

  • REGA NABO BABA BASHAKA UMUGATI

  • Umuntu wese mu gihugu asigaye ashinzwe umutekano ariko birababaje kubona umuntu yambura undi ushinzwe umutekano kd nawe abizi. Birakwiye ko niba twizeye umutekano uje kugufata cg kugira icyo akubaza yajya aza yambaye Uniform ubwo rero twazasanga hari ibitagenze neza ntabwo twavuga ngo uwo batakeye umutwe ni ubujiji kd tubizi ko bibaho.Ikindi mbona dukwiye gutekereza uburyo twacunga mo umutekano w’abantu n’ibyabo cyane kumara abaturage ubwoba baba bafitiye umuntu uwo ariwe wese

Comments are closed.

en_USEnglish