Digiqole ad

Kicukiro: Bafatanywe urumogi baha ruswa umupolisi biba iby’ubusa

 Kicukiro: Bafatanywe urumogi baha ruswa umupolisi biba iby’ubusa

Udupfunyika tw’urumogi uyu mugabo yafatanywe

Kicukiro – Mu kagali ka Kicukiro Umurenge wa Nibonye, abagabo babiri umwe witwa Emmanuel w’imyaka 25 n’undi witwa Omar muri iyi week end bafatanywe ibipfunyika 70 by’urumogi maze bagerageza guha umupolisi ruswa ya 50 000Rwf ngo abareke biba iby’ubusa akomeza kubafata nk’uko bitangazwa na Police.

Superintendent Modeste Mbabazi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko nyuma y’amakuru Polisi ikorera muri aka gace yari yahawe n’abaturage ko uriya Emmanuel acururiza urumogi aho atuye mu kagari ka Kigabiro, hakozwe umukwabu maze umusangana udupfunyika 70 tw’urumogi iwe aribwo yahitaga afatwa.

Akimara gufatwa, igihe yari ataragezwa kuri sitasiyo yagombaga gufungirwaho uriya Omar Dushimiyimana yazanye amafaranga 50,000 ashaka kuyaha umupolisi wari mu bakoze uyu mukwabu, maze nawe ahita afatanwa na mugenzi we badafite n’icyo bapfana, ubu bombi n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

SP Mbabazi  asobanura ububi bya ruswa yagize ati “Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo.Ibyo bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Akavuga ko aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka .

SP Mbabazi yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, ndetse akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru vuba ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho yanashimiye abaturage batanze amakuru kuri ruriya rumogi.

Ati “Turashima bariya baturage batanze amakuru ku rumogi kuko ibibi byarwo nabo bibageraho, cyane ko mubo rwangiza harimo abana n’abavandimwe babo, kandi n’ibyaha birukomokaho nibo bikorerwa.”

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa,si abapolisi ku giti cyabo bonyine barwanya ruswa ahubwo  Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Aramutse ahamwe n’icyaha, Omar yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myakaitanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Naho kuri Emmanuel ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

*************

en_USEnglish