Nanone ikamyo yo muri Tanzania yakoze impanuka i Musha
Urenze gato ahitwa Kadasumbwa mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Mutarama 2016 habaye impanuka ifite plaque za Tanzania yari mu nzira igana nka Kigali, Police yemeje ko iyi mpanuka nta muntu yahitanye.
Iyi mpunuka yabaye saa moya z’ijoro zirenzeho iminota, ibera mu makorosi amanuka agana mu Kabuga ka Musha uvuye Kadasumbwa, amakuru agera k’Umuseke avuga ko iyi modoka yasice feri ikamanuka umushoferi akabasha kuyigusha ku mukino iruhande rw’umuhanda.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yubwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye ubwo iri yamodoka yacitse feri ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu n’umwe ihitana.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, hepfo urenze i Musha ujya Kigali, habereye impanuka y’ikamyo nk’iyi yo muri Tanzania yahitanye abantu bagera kuri 19.
UM– USEKE.RW