Digiqole ad

Kubwira neza umurwayi ni umuti w’ibanze kugira ngo akire

 Kubwira neza umurwayi ni umuti w’ibanze kugira ngo akire

Stock Photo by Sean Locke www.digitalplanetdesign.com

Igihe umurwayi yihebye, kumwitaho burya ngo si ukumuhata imiti gusa nk’uko bivugwa na Ellen G.White, ahubwo ngo hakenewe ibindi birenzeho.

Muganga agomba kuvura umurwayi anezerewe bityo akamuha icyizere cyo gukira vuba bitewe n’impuhwe amugaragarije, ibi bitera umurwayi umutima utuje akamererwa neza.

Ku ruhande rw’umurwaza n’abasura umurwayi, nabo bafite uruhare runini cyane mu gukira vuba k’umurwayi. Hakenewe imbaraga nyishi mu kumuhumuriza, kumushyira ahantu hatuje, hasukuye, hagera umwuka mwiza uhagije wo guhumeka (Oxygen).

Umurwayi ashakirwa amafunguro akunda cyane kandi atera imbaraga umubiri we kuko utabyitondeye ngo ugishe inama muganga wamuha ibirushaho kumurembya.

Mu kwita ku murwayi kandi, birakwiye kumugenera impano naho yaba yoroheje nk’akarabo waciye, karamunezeza akarushaho kugira icyizere cyo gukira kuko yitaweho uburibwe bwe bukagabanuka mu buryo burenze uko ubitekereza.

Source: Igitabo cyitwa Ministry of Healing cya Ellen G.White

MAHIRWE Patrick

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ni ukuri murakoze izi nama tuzikurikije indembe zagabanuka!

Comments are closed.

en_USEnglish