Abadepite bagiye kureba ibyo Abaturage barega BRALIRWA ko ibahumanya
Abaturage bo mu kagali ka Ahitegeye mu murenge wa Kicukiro Akarere ka Kicukiro bagejeje ikibazo cyabo ku ntumwa za rubanda mu Nteko ko ishami rya BRALIRWA rikora ibinyobwa bidasembuye rirekura amazi mabi kandi anuka cyane bakoresha bikabahumanya. Kuri uyu wa 21 Mutarama Abadepite asuye uru ruganda n’ahavugwa ikibazo gusa nta kimenyetso cyaberetse ko iki kibazo gihari koko, gusa ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko bukomeza gukurikirana.
Abaturage muri aka gace bavuga ko iyo bigeze nijoro ahagana mu rukerera mu ruganda barekura amazi baba bakoresheje, ayo mazi ngo aba anuka cyane ku buryo abaryamye mu ngo zo hafi y’aho anyura ukangutse atongera gusinzira kubera umunuko ukabije bavuga ko ubahumanya.
Abadepite bagera kuri batanu barimo Hon Agnes Mukazibera, Hon Emmanuel Mudidi na bagenzi babo basuye uru ruganda n’ahaca aya mazi, babaza iby’imikoreshereze y’amazi mabi uru ruganda ruba rwakoresheje, banaganira na bamwe mu baturiye aha bavuga kiriya kibazo.
Julien Dusabe umuyobozi w’Umudugudu w’Ahitegeye avuga ko ikibazo cy’umunuko w’amazi arekurwa na BRALIRWA kimaze igihe kuko we amaze imyaka itanu ayobora uyu mudugudu kandi ko ikibazo yasanze gihari.
Dusabe ati “Basohora imyanda y’amazi mu masaha y’ijoro, ubundi bakanahengera imvura iguye bakaba aribwo barekura ibizi binuka cyane.”
Benoit Sibomana, Umuyobozi w’iri shami rya BRALIRWA rikora ibinyobwa bidasembuye yagize ati “ Kugeza ubu ku ruhande rwacu nta kibazo turabona gituruka mu ruganda, ariko turongera turebe neza ibi bavuga, dukorane n’inzego z’ibanze turebe niba koko icyo kibazo ari icya Bralirwa cyangwa se hari ahandi gituruka”
Aba badepite bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu karere ka Kicukiro bagiye berekwa aho amazi yakoze ashyirwa, uko atunganywa n’inzira bacishamo amabi n’uko atunganywa mbere yo kurekurwa.
Sibomana avuga ko uru ruganda rufite imashini zifite ubushobozi bwo gusukura amazi angana na 500m³ ku munsi, kandi ngo mbere y’uko yoherezwa hanze abanza kugenzurwa niba atahungabanya ibidukikije hifashishijwe kubanza kuyanyuza mu cyuzi cy’amafi.
Angelique Mukunde Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ubwo abaturage bababwira iki kibazo baje kugisuzuma ariko ntibagisanga, akavuga ko yenda bishoboka ko baje mu masaha ikibazo kidahari.
Abadepite nabo uyu munsi bakaba bavuze ko bakurikije ibyo bagaragarijwe n’uruganda ndetse n’ibyo abaturage bavuga ikibazo batakibonye. Gusa basaba ubuyobozi bw’Akarere gufatanya n’ubuyobozi bw’uruganda n’abaturage bakareba niba iki kibazo gihari koko bakatekereza umuti wacyo nibagisangaho.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
11 Comments
Benoit urabeshya…ubu se kuri aya mafoto ntibigaragara ko izo tanks zanyu mutazikoresha kubera ko gusukura ayo amazi bihenze, bityo mugahitamo kuyamena nijoro adasukuye ! Aba badepite se hari icyo biyumviramo ra, bazi se n’uruganda uko rukora ibura !
Ubundi aka kazi kagombye gukorwa n’uriya mugore wo muri REMA (itagira icyerekezo) kandi kakaba akazi gahoraho ko kugenzura inganda…Ndetse rwose mwagombye no kuva muri ibyo by’umunuko w’amazi, ahubwo mukareba litiro z’amazi BRALIRWA ikoresha kugirango isohore icupa 1 rya fanta mu koza, gufungura, gukonjesha, gudukura…ibindi murimo ni ugushaka ibyo muzashyira muri reports zanyu gusa !
DORE IGISUBIZO KIRAMBYE kuri aba baturage: Mwishyire hamwe, mutange cotizations, mushake avocat abafashe kujyana BRALIRWA mu bucamanza, mutangeyo ikirego; nimurangiza kandi mutange ikindi kirego murega REMA ko ituzuje inshingano zayo…
Hagati aho nanone mushobora kujya mu itangazamakuru mugasobanura ikibazo cyanyu kandi ko murimo kugiterwa na BRALIRWA, mugakora campaign ku tubari na hotels zicuruza izo fanta zabo, mu nsengero, abaririmbyi (bose baza muri gumaguma) mugaragaza ko kwifatanya na BRALIRWA kimwe n’ibikorwa byayo ari ukugira uruhare mu iyangiza ry’ibidukikije ndetse n’aho mutuye….Ibi mubikoze neza, ni BRALIRWA ubwayo yaza kubashaka ngo muganire, kandi yakwisubiraho ikareka ako gasuzuguro kayo !
Iyaba nari ntuye aho ngo nkwereke uburyo niyesura na BRALIRWA mu nkinko kandi bikarangira nyitsinze, ibishyura za millions. Ni gute BRALIRWA yaba imaze imyaka mirongo ikorera hariya, abaturage bakaba bari mu mazu ameze kuriya, hakaba hari imihanda imeze kuriya,…barangiza bakabamenaho imyanda ?! Ntibyumvikana, kugabanya igiciro cya production ntibvuga kubanganira abaturanyi !
Baturage, mwige kwihesha agaciro, mwanga ubamenaho imyanda !
@ Mukamunana
Urwo ni urwango ufitiye BRALIRWA gusa rutuma uvuga gutyo. Iyaba wari uzi imisoro BRALIRWA itanga, I mean contribution yayo mu kubaka igihugu ntabwo wavuga gutyo.
@Sango, iyo cancer yitwa “imisoro” wowe uzayikira ryari ?! Imisoro, imisoro, imisoro,…ibintu byose byahindutse imisoro, n’ushaka kukwambura uburenganzira bwawe akubwira ko ari ukubera imisoro ! Imisoro ni iki ?
BRALIRWA imaze imyaka 42 ikorera hariya, nta misoro itanga, iyo iza kuba itanga imisoro, ntabwo abaturage bari kuba batuye hariya, ntabwo iriya mihanda yari kuba imeze kuriya, rwagati muri capitali. BRALIRWA ntabwo nta ethics ndetse na Corporate social responsibility igira, byakabaye byiza ijyanywe mu nkiko nk’uko nabonye n’uriyayabivuze !
Ahubwo nunganiye Mukamunana, aba baturage nibandikire Uruganda rwa HEINEKEN na COCACOLA, basabe ko abayobozi bayobora ruriya ruganda kimwe n’urwa Rubavu (kuko narwo numvise ko ibisigazwa by’iby’izoga bakora babiha abaturage bakaba barahindutse abasizi b’igihe cyose) bakwirukanwa bose hakaza abandi bashya, uhereye no kuri uriya Benoit wuzye agasuzuguro; mu kanya nk’ako guhumbya CocaCola irahita ibikemura. Iyi nzira yo gutakira abadepite ntacyo ishobora kubagezaho kuko nta bushobozi bafite bwo gukemura iki kibazo !
Iki kibazo kiroroshye ni uko ari abaturage batajijutse rwose !
Ntabwo imisoro yigeze ibuza abaturage kurengera uburenganzira bwabo nta nubwo bivuga ko ugomba gukora ibyo wishakiye ngo nuko usora! Ni nayo mpamvu ubona n’abadepute baje kureba kugirango barenanure umuturage!
MUKANA Nawe urakabije. Cancer, ibituntu n’izindi ndwara nawe ngo imisoro? Turashyiraho ingenza maze turebe ubeshya uwo ariwe. Buriya abaturage barahashiriye, kandi abadepite si abagenzacyaha. Kubabindikiranya biroroshye.
Iyi nkuru ubanza ari SKOL yayanditse kuko niyo ifite ikibazo kuri Bralirwa.BRALIRWA ifunze n imiryango Rwanda Revenue yahinduka amateka nayo.niba mbeshya muzabaze umusoreshwa wa mbere muri iki gihugu izina rye.BRALIRWA yirinde gukora ibibangamiye abaturage naho ubundi ntawe uburana n umuhamba.
Ushatse kuvuga ko BRALIRWA yishyura imisoro irenze nibura milliards 8 frw ku mwaka ? Niba se atageraho urumva utaba usuzuguye abanyarwanda ndetse na Raanda Revenue yinjiza nibura milliard nka 800 z’imisoro (ni ukuvuga ko yaba yishyura 1% gusa)
Jya ukoresha ubwenge apana amarangamutima !
Ibitaro bya Kibagabaga, byo bimena imyanda yose isohoka mu Bitaro mu miferege y’umuhanda wa
Kaburimbo , mwibaze za Pansements Seringues , mu mihanda , imyanda Ikabije mu miferege ya
Kaburimbo , mbese nk’ubu iyo REMA ikora iki , ishinzwe gufasha mu gukwirakwiza indwara ,
n’ibirwara by’inzaduka , no guhumanya Umujyi wacu! Njyewe narumiwe mu RWANDA, Abashinzwe
isuku sinzi niba bazi neza Isuku icyo ari cyo!
mwese murapfa ubusa kuko numvishe ibyo mwibereyemo nsanga ntanumwe uzi neza ibyo avuga ibyaribyo ngaho ngo imisoro,ngo cancer,ngo avoka kuburana, impumuro mbi se igira record? nge ndazi neza ko bariya baturage ibyo bavuze atari byo si mbavugira nabi kuko nange ndi umuturage ariko mpanyura buri munsi pe kandi ariya mazi anyura kwa GITWAZA akajya mugishanga murimwe mwatanze comment hari numwe ubisobanukiwe neza uretse gupfa kuvuga gusa icyakora mwakoze icyagenewe ururimi da!!! gusa icyo nababwira kuregera cocacola siwo muti kuko urugana (WWTP)RUTUNGANYA AMAZI YANDUYE cocacola iraruzi kandi izi neza uko rukora kandi nawe uvuga uzageyo wirebere uzasanga rukora neza nge narahasuye ndahazi kandi mba mubashinzwe envilonment ndumva mtapfa ubusa kbsa
Hanyuma se utuye hariya, cg uba uhari nijoro igihe bamena amazi ! Ahubwo vuga uti nkora muri BRALIRWA ureke kwihisha inyuma ya clavier. Ushinzw environment he se ? muri REMA se ? mur kigo kigenga se, kikagenzura Bralirwa ?
Ese ubundi niba warakandagiye mu ishule ukaba unashinzwe ibyo wiyitirira, nihe handi wabonye uruganda rwiyubaha muri iki gihe rusohora amazi rwakoresheje, ko ahubwo bongera bakayatunganya agakoreshwa mu ruganda nyine !
Ntacyo uvuze, ushyize amarangamutima hano gusa !
mudatuma icyitwa fanta nyizinukwa pe nkisubirira kugahiye . mureke kuvuga ibyiyo minuko rwose
Comments are closed.