Digiqole ad

ISPG nayo yahindutse ubu yitwa University of Gitwe

 ISPG nayo yahindutse ubu yitwa University of Gitwe

Ntabwo ikitwa ISPG ahubwo yamaze kwitwa UG.

Ishuri rikuru ry’I Gitwe mu Karere ka Ruhango ryitwaga Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe(ISPG) ryahinduriwe izina ubu ryitwa Kaminuza ya Gitwe/University of Gitwe(UG), ibi bikaba bibaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bubisabye.

Ntabwo ikitwa ISPG ahubwo yamaze kwitwa UG.
Ntabwo ikitwa ISPG ahubwo yamaze kwitwa UG.

Ishuri rikuru ry’i Gitwe mu 1993 ryashinzwe na bamwe mu babyeyi b’inkwakuzi b’Abadivantisiti batuye i Gitwe no mu duce tuhakikije, nkuko bitangazwa n’ubakuriye Urayeneza Gérard, avuga ko gushinga ISPG byaturutse ku bushake bari bafite bwo gutanga umusanzu wabo mu burezi.

Ati:”bwa mbere tujya gutekereza gushyiraho Kaminuza, twabonaga ari inzozi bitazashoboka, icyo gihe nta bushobozi twari dufite ndetse na Politiki y’uburezi yari mu gihugu yakunze kujya ishyiraho amananiza amashuri yigenga, ariko byose Imana iza kubidushoboza”.

Ku ikubitiro iri shuri rikuru ry’i Gitwe ryigishaga amashami abiri gusa, haza kuza andi mashami ane arimo n’ishami ry’ubuganga (Medicine fasulty) iri shami shami ryabarizwaga muri Kaminuza y’u Rwanda gusa.

Urayeneza Gérard ati:”nkuko nabikubwiye ababyeyi bashyizeho aya mashuri bari bafite umugambi wo gutanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu, kugeza ubu Mu Rwanda umubare w’abaganga ni muke cyane ugereranije n’abaturage, aha rero twasanze natwe nubwo bigoranye tugomba kwigisha abaganga kandi bafite ubumenyi buhagije”.

Urayeneza Gérard  umuyobozi wa UG
Urayeneza Gérard umuyobozi w’ababyeyi bashinze kaminuza y’i Gitwe

Ukurikije amashami abarizwa muri ISPG, hashize imyaka ibiri ubuyobozi bwayo busabye inzego za Leta zibishinzwe guhindurirwa izina maze ikava ku rwego rw’ishuri rikuru ikajya ku rwego rwa Kaminuza.

Kuwa 7 Mutarama 2016, Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB kimaze gusuzuma ko ISPG yujuje ibyangombwa cyemeje ko guhera kuwa 07 Mutarama 2016, iri shuri rikuru rihindutse Kaminuza, bityo ikaba yitwa University of Gitwe(UG).

Umuyobizi wa UG Dr. Jéred Rugengande yavuze ko bishimiye cyane kuba barahawe izina rishya, avuga ko bizatuma Kaminuza ayoboye irushaho kwagura ibikorwa no gutanga umusanzu wayo mu burezi nkuko ari umugambi nyamukuru w’abayishinze.

Uyu muyobozi atangaza ko gutangaza ku mugaragaro izina rishya rya Kaminuza bizakorwa ku mugaragaro mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane uzaba tariki ya 25 Gahyantare 2016. Ari nabwo UG izatangira gukoreshwa mu nyandiko n’ahandi hose.

Bamwe mu banyeshuri ba UG baganiriye n’Umuseke, bavuze ko bishimiye guhindurirwa izina kwa Kaminuza bigagamo, bakaba basanga bizakuraho urujijo rwa bamwe babitiranyaga bavuga ko nabo batiga muri Kaminuza.

Dr. Jéred Rugengande, asanga UG igiye gukomeza ibikorwa byayo by'uburezi.
Dr. Jéred Rugengande, asanga UG igiye gukomeza kurushaho ibikorwa byayo by’uburezi.

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • kaminuza zikomeje ziyongere abana bacu baminuze maze bazagirire igihugu akamaro ndetse n’isi yose

  • Ni byiza ko yahinduye izina ikitwa University.
    Ariko rero nimba mukomeje gukoresha babaru banyu badafite ubumenyi ngo nuko bahize mugahita mubaha akazi rwose njye nakomeza nkayita Institut.

    • dusobanurire Babaru ni bantu ki? Kuhiga ntabwo aricyo kibazo, ahubwo ikibazo ni wowe uza kwiga ufite ibintu mu mutwe bidasobanutse. rangiza vuga nawe Gerard akwihere akazi. gusa biragusaba kurangiza wari umwana w’umuhanga. ISPG songa mbele.. aca batu baguseme, Oh songa mbele.

  • Nibyiza turabyishimiye.
    Gusa nimba ibaye University koko,kandi mukaba mufite faculité ya Computer science mugerageze mushake Lab.ya Informatique irimo machine zikora,apana ibyo kwirirwa mufotora Salle yuzuye machine zapfuye ngo mukore publicité gusa.
    Reba nkatwe tuharangije muri computer science
    Tugera hanze baguha ikiraka nko mumurenge ugatinya gufata kuri souris kuko ntayo wigeze gukoresha wiga.bakibaza nimba koko urangije kaminuza!!!

    • Uraho neza Solange(wowe wabyiyise)?, wowe ho ku giti cyanjye uransekeje pe! nkwise wowe kuko uri wenyine ariko wanditse uti”TWE”! sinzi niba ari uburyo wahisemo bwo kwiha icyubahiro ariko ndakumenyesha ko nshingiye ku buhamya utanze hano, uramutse uje kunyaka akazi ntako naguha pe! ese koko utinya souris? mbega umuntu umbabaje!…

      Nyabuna Tinyuka, Tinyuka!

      Igitekerezo cyawe urakabije, niba koko UG yigisha abantu Mudasobwa maze imyaka 4 yose bakayirangiza batinya za souris birababaje!, ese ubwo birashoboka koko? wakabije, maze no muri primaire abana bakirigita mudasobwa, none uti ISPG reka daaa!!! reka nzahamagare Umuyobozi wayo mubaze pe.

      Gusa icyo nkusezeranije, uzaze kunyaka akazi nanjye ndahari nzakakwima rwose.

      • Ariko niba twifuza kwiga neza, uburezi bufite ireme mureke tuve muri theories/ politique, turebe ukuri kuriho. None se ko Solange yavuze ibintu uko abibona harimo ibikoresho bidahagije ariko wowe ndabona uhise umwiha! Ubona iyo uvuga ko abeshya ibikoresho bihari! Ngo muri primaire barakirigita souris; niba aribwo bumenyi utegereje nkurikije abo uvuga ngo bakirigita souris nakugira inama yo kohereza abo ukunda kwiga computer muri primaire. Maze uretse nabo bana uvuga nabarezi abenshi niyo souris ntibayizi!!! Uzajye hirya iyo mu ntara hanyuma uzagaruke utubwire. Ahubwo kko niba aribyo reka twisabire UG igerageze ishake ibikoresho maze kko batange ubumenyi bwo kurwego rwa Kaminuza.

      • Wowe woherejwe niyo UG. nta muntu utazi uburyo kwiga aho ari bibi rwose.

    • Ibi nibintu byeze mu Rwanda aho urangiza technique warayigiye mitabo gusa.

  • rwose uko bahinduka bazamuka muntera nibahindure n’imyigishirize kuko rwose 80% ntabarimu bari I gitwe. byaba bibabaje kumva umuntu arangije muri university ariko ntakintu azi. program zabo ntizisobanutse kuko ntibajya batangirira umwaka igihe kimwe n’izindi university bigatuma banasoza nyuma y’abandi kubera kwanga kwangaja abarimu bashoboye bagakomeza gukoresha ingirwabarimu babo batanashoboye. twizereko bagiye gukora nka university nk’izindi aho gukora nk’ikigo cy’umuryango.nibareke gushuka abanyarwanda babakangisha inyubako gusa zidatangirwamo uburezi nyabwo kuko abigiraga munsi y’ibiti baratsindaga nibigishirize abana b’u Rwanda igihe bamenye byinshi bijyanye nibyo biga kdi bigendane n’ubwinshi bw’ama etage bubaka buri mwaka

    • Wowe Kananura, ndabona uri gushakisha ikibazo kandi nta kibazo na kimwe kidashobora kubonerwa umuti, ese ko uvuga ngo i Gitwe hari ingirwabarimu, ibyo wabikuye he? iyo bavuze umwalimu wemewe, icya mbere ni Diplome aba afite ndetse bikiyongeraho Ubumenyi afite! ndahamya ko na buri wese aricyo gisubizo yaguha.

      Iyo uvuze ngo 80% UG nta barimu ifite, wakoze ubuhe bushakashatsi? uri urwego ruhe mu burezi mu Rwanda, ariko iyi % byashoboka da!, niba ushinzwe ishyari n’inzangano ahubwo kuri wowe UG 100% nta mwalimu ifite ndetse nta numwe yigeze, ubwo nuza ugahabwa akazi umubare uzahita uwugira 99%, maze uvuge uti UG ifite abarimu beza 99%. mbega!

      Kuvuga ngo ikigo cy’umuryango, n’ubundi n’icyogo cy’umuryango mugari w’abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange, UG uri kuvuga ikoreramo abantu b’ingeri zose, abanyamahanga ndetse bamwe baturuka kure. ibyo uri kuvuga hano n’itiku ryuzuye mu mutima wawe cyangwa ryuzuye mu muntu ugushuka.

      Ibyo gutangira umwaka no kuwusoreza ku gihe, byo uzegere inzego zibishinzwe uhabwe impamvu biba byabayeho, ariko iki ntabwo ari igipimo cyerekana ko amasomo ahabwa abanyeshuri nta reme afite!! shakishiriza ahandi rwose.

      Iyo uvuga ngo ntibareke gushuka abanyarwanda, uba ushatse kuvuga iki? abanyarwanda ninde? aha warengereye cyane kuko abantu bize muri ISPG aho bari hirya no hino mu gihugu no ku Isi bakumvise baguseka cyane, nuko bigishijwe no kubaha Imana n’ikiremwamuntu ari abandi bagutera amabuye, ubumenyi bakuye muri ISPG nibwo butumye batunze ingo zabo ndetse bagafasha igihugu cyababyaye. ndahamya ko bakuruta kuri byinshi birimo no gukora analyse scientifique n’ibindi.aha ho ndabona ufite ishyari ry’inyubako, nawe byaragutangaje uburyo zubakwa ku bwinshi!!! ahahahah, urakoze kudushimira.. n’zizindi ziri hafi muvandi.

      Sawa komera kandi unsuhurize bagenzi bawe buzuye amashyari yuko UG iri kuzamura Etages umunsi ku wundi. Komera.

      • Ese ko nduzi abantu bavuga ibitagenda mukabareba nabi mugirango izi critique sizo zafasha iyi kamunuza kugorora ibitagendaga neza bityo kko kurwego abantu bayifuzaho ndetse ikaharenga. So niba muri nabavugizi ba UG izi comments muziteho. Naho dukomeje kugendera mu kigare ngo dufite za Kaminuza, buri mwaka ibihumbi birangiza za kaminuza, ariko se kuzuza ibipapuro bitagira ubumenyi byo byamarira iki igihugu kikiyubaka mubukungu? Nonese wari wamenya impamvu abanyamahanga baza bakadutwara akazi/amasoko n’ibindi? Numara kubimenya uzatubwire. So twemere ko hari ikibazo cyabarimu ahubwo nimutubwire muti nibitagenda turi mu nzira zo kubikemura!

      • yego di, icyangombwa nuko aba afite dipolome izwi nubumenyi nyine yavanye Gitwe.Kuva kera ntekererzako kugirango igihugu gitere imbere kidakeneye kaminuza 100 no gutanga dipolome buri mwaka zirenga ibihumbi 3.Kuko ntacyo ziba zimaze.Hakorwa iki rero? Gushyiraho Kaminuza 2 gusa zitanga dipolome 100 buri mwaka.Ariko zigahabwa ibigenerwa kaminuza mbese bimeze nkibya za kaminuza za buraya,USA,Canada,UK kubashoboye kureba iyo uko bimera.Kuburyo umwana uzaba asohotsemo ashobora kujya gupiganwa kw’isi hose kubera ubumenyi bukarishye azaba yaravomye.Kera u Rwanda rwagiraga umubano na za kaminuza zo hanze ndetse zigatizwa abarimu.Ibi bintu nukubigarura.

  • Nshimishijwecyanen’uburyo ISPG iri kwesa imihigo, Akarere ka Ruhango mwarakize.uwaduha ishuri muri Rutsiro maze ukareba uburyo abana bacu biga, tukiteza imbere. nzaza kubasura kuko mperuka i Gitwe mu 1996, ntarajya gupagasa,BANA B’IMANA murusheho guharanira Iterambere ariko ntmwibagirwe kwegera Umuremyi wa byose kuko igihe cyegereje.

  • mbega abanyeshuri bari hano? nasomye ibyo mwanditse biransetsa pe ugeze ahantu uhamyako utazi gukoresha souris koko? wakagombye gusubira mwishuri cg ukajya gukora training hamwe nabandi ukava muri ubwo bujiji jye ndahiga kdi ibyo uvuga siko biri kuki mukunda gusebanya ? ushobora kuba ufite iyindi myumvire itariyo
    ahubwo dushyimye leta yacu uburyo yatumye uburezi busakara hose kdi tukaba twaravuyemo abantu bafitiye igihugu akamaro .
    turiga cyane rwose utubazo twahaba nitwo mwasanga nahandi ibyo kuvuga ngo abarimu badashoboye ubikurahe? niwowe wabahaye degrees? yoooo ukwiye gusengerwa kuko ug yacu nikomeze itere imbere kdi witege tuzavamo abantu bakomeye imana ikomeze kukumurikira

  • ariko ko numva ug ibaye ikibazo? umu it wayo yagowe asubiza bamwe mubatemera ko iba ug yihindura amazina kuri web! attation niba koko hari ikibazo ki myigire minister ishinzwe education ibyigeho kuko byaba bibabaje! ntacyananirana ariko guterana amagambo sibyo kdi ntawakiga ahantu ngo ahasebye.Murakoze papa wacu Gerard Urayeneza ndamwemera yabikosora, umuti w’ikibazo ni igisubizo.

  • Burya akeshi abantu twese ntitubona cg ngo twumve ibintu kimwe ariko uwakwirangiza urwego ISPG igezeho ndetse n’abaharangirije urwego bagezeho muri society nyarwanda yaba adashaka kubibona cg se yirengagiza.UG komeza utere imbere dufite ishema n’isheja duterwa no kuba twarahize

  • twese twarahanyuze ntacyo tubashinja buriya hibera numugisha MWe mutazi ntiwahiga NGO uburirize pe!!niyo waba uharangije secondary ibyo ndabihamya kuko mbibona nyakubahwa Gerard ndamwemera kumpanuro ze pe!!

  • Ko numva se mugiye kwiha abavuze ibitagenda neza?muba mushakako bavuga ibyiza gusaaaaaa ibibi bakabireka?ntabyera ngo de rwose nanjye naba umuhamya ko ISPG abarimu barimo bafite ubumenyi ari nka 4 muri 20 bahigisha.abo nabo nuko batahigiye.abandi bose nabahize bamara nabo bakahigisha.tukiga twajyaga tubibona ariko kuko twari twarumiwe gusa ntakindi.

    • ISPG irigisha ngirango mwe mubihakana mwayitiranyije.
      Nubwo Wenda nka nursing na medécine aribo bageraza kuba bafite abarimu bazi ibyo bigisha.
      Ubonye niyo muvuga muti kubera abayobozi bayo bose umwe ari umwana undi akaba se;undi akaba nyina;undi akaba mwishywa,undi mubyara wabo;ko iyo ugiranye ikibazo numwe bikuviramo no kuba wakwirukanwa kuko ntaho warega uwo urega niwe uba uregera.
      Twemera cyane umuyobozi mukuru Géréd RUGENGANDE kabisa.agukemurira ikibazo nk’umubyeyi.naho mzhe we rwose ntacyo ajya amarira abanyeshuri.

  • Nemera ko Ikigo cyose emwe no mubya Leta na UN n iby’abikorera muri rusange ku isi yose byose ntibyaba shyashya…. ISPG rwose yakoze umurimo mwiza. Sinahize ariko nzi abigiyeyo kdi bakora byiza bagaragaza n ubushobozi. Dushyigikire byiza byinshi, dukosore bike bitameze neza. Gerard n abandinka ba Rwigamba ULK muri Intwari, intore z Urwanda kuko kimwe n abandi nka mwe bake mufite ibitekerezo n imigambi biremereye bihindura neza igihugu. Mukomeze babyeyi,mwitezuka abenshi turashima kdi turabashyigikiye.

  • twishimiye impinduka zo guhinduka kaminuza ikava mu kwitwa ishuli rikuru,gusa haracyaribyinshi byo kunoza cyane cyane ku barimu, naho ibindi byo ntacyo Ispg nayigaya,igicyenewe nayo nigerageze ihangane n izindi kaminuza maze igaragaze ko ari university koko!

  • Evidences z’uko bigisha neza zirahari nyinshi.Abarimu babishoboye barahari bemewe bidashidikanywaho.Ibikoresho materials birahari bidashidikanywaho.Curriculum zemewe na Leta zirahari ntizishidikanywaho. Abana b,ingeri zose bo mu gihugu hose barahari. Ahubwo waracikanywe. Hejuru y,ibyo byose tuzi neza ko n’Imana idukunda.Amen .

  • mwese ndabashimye. hari umugani w icyongereza uvuga ngo if you didn’t fail means that you didn’t try any thing new. bivuze ngo udakosa burya aba atanakora, buriya na UR, yewe na Havard they are continuously improving, mujye mureka ibyo abantu batugaya nabyo tubihe agaciro kugirango tubihereho tugira ibyo duhindura byubaka, naho itiku ryo uzaheranywa naryo azakanguka yarasigaye.

    murakoze. ariko tuge tugerageza no kubahana muri commentaires.

  • Ikintu iteka gica amagambo ni ugukora,kandi ugakora mu buryo buri scientific.Kandi iyo wakoze ibikorwa biravuga byo ubwabyo.
    Kandi icyo nshimira abayobozi bakuru bacu bakorana ubushishozi, nta kintu baba badafiteho amakuru ahagije, kuko inzego zose zubatse mu buryo buri special.Byose rero mureke tujye tubitura Imana yo izi byose,ikaba hose kandi ikaba ishobora byose.Amen

  • yes go on

Comments are closed.

en_USEnglish