Karongi: Umudugudu w’abarokotse uri mu kaga kubera aho wubatse
Mu mudugudu wa Bupfune mu Kagali ka Nyarusazi Umurenge wa Bwishyura hari umudugudu w’abarokotse wubatse mu mabanga y’imisozi ya Nyabugwagwa n’uwa Josi, aho uri ni nko mu gishanga, abahatuye bugarijwe n’indwara nka Malaria kubera amazi ahora aretse aha uko imvura iguye.
Uyu ni umudugudu wubakiwe abarokotse Jenoside batishoboye mu myaka hafi 10 ishize, abahaba babwiye Umuseke ko ubwo bahatuzwaga icyo gihe iki kibazo kitari gihari kuko iyi misozi ya Nyabugwaga na Josi itari yaturwa cyane nk’ubu.
Ubu amazi amanuka kuri iyi misozi ihanamye kandi ituwe mu kajagari araza agasenya amazu muri uyu mudugudu kuko areka akamara igihe kinini bitewe n’uko aha hari amazu hameze nko mu gishanga.
Umwe mu bahatuye uvuga ko azwi cyane ku izina rya Mababa, avuga ko ntacyo bashobora gukora ngo bayobore ayo mazi kuko ngo n’ubundi basa n’abatujwe mu gishanga.
Mababa avuga ko inzego z’ubuyobozi nk’Akagali n’Umurenge bose bahagera bakareba ntibagire icyo bakora.
Aya mazi aza akareka kandi akamara igihe kirekire kubera imvura ihora ihagwa, atuma abahatuye bahora bibasirwa n’indwara ya Malaria na zimwe mu zikomoka ku mazi mabi.
Seraphine umwe mu bahatuye ati “Abantu batuye hejuru ku musozi nibo bashobora kuba bafata amazi ariko nabo biragoye urebye uko iyi misozi ihanamye. Igikwiye ni uko ubuyobozi bw’Umurenge cyangwa Akarere ari bo bashobora kugira icyo bakora.”
Uyu avuga ko hari bamwe bimutse kubera gutinya ko amazu abagwaho bajya gukodesha ahandi.
Mbere ngo iki kibazo nticyariho kuko imisozi ya Josi na Nyabugwagwa yari itaraturwa cyane, aho abaturage bayituriye mu kajagari nta buryo bwo gufata amazi bufatika buhari nibwo aba batuye muri uyu mudugudu batangiye kujya mu kaga k’amazi aturuka ku misozi uko imvura iguye.
Emmanuel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura avuga ko iki ari ikibazo kimaze kubaremerera nk’Umurenge, ngo ejo (kuwa gatatu) hateranye inama yaguye guhera k’Umudugudu hamwe n’inzego z’umutekano biga uko iki kibazo cyakemuka k’Umuganda ariko babona ko Umuganda udashobora kugikemura.
Yabwiye Umuseke ko bazindukirayo kuri uyu wa kane kongera kwiga neza uko cyakemuka, ngo nibinanirana iki kibazo kiraba kibarenze bakigeze ku rwego rw’Akarere.
Updates:
Ahagana mu masaha ya saa yine, ubuyobozi bw’Umurenge bwabwiye Umuseke ko bwagezeyo bugafata umwanzuro ko imwe mu miryango igeramiwe n’iki kibazo iba yimuwe igacumbikirwa, ubuyobozi bw’Akarere nabwo ngo bwabemereye ko bugiye kugera aha bukareba icyakorwa kuri iki kibazo.
UM– USEKE.RW
7 Comments
c’est pas possible!Birababaje cyane?aha nta buyobozi buhaba?nibatabarwe rwose
Iyo niryo terambere tubwirwa abagenda muri za V8 birirwa baririmba
Umuseke muhindure Title y’inkuru kwandika ngo Abarokotse mukarekeraho ntibisobanutse umuntu agifungura.
Kandi izi nzu zubatswe mu mafaranga leta yahawe nibigo mpuzamahanga byagobotse abacitsekwicumu, nuko baririra none nimundorere namwe.Uwo rwiyemeza mirimo yitwa nde yasinye ayahe masezerano budget yanganaga iki? republic bananaière.
Ariko abitwa ngo bahagarariye abacitse kw’icumu bo bamaziki? Kwicara mubiro gusa birira imfashanyo zabacikacumu kweli? Benga agasuzuguro nako agahinda weee. Yemwe yemwe n’akumiro pe. Babarira imfashanyo ntibanabakurikirane ngo bamenye uko bariho> Dore izonzu se, usibye naho ziri, nazo ni za ntakigenda. Hari ibintu bitera umujinya kbsa. Ese hariya hantu nta mu Depute uhavuka cga uhahagarariye? babayobozi se b’Ibanze ra, apuuuuu.
Tubumva gusa iyo hagize ikivugwa kubufaransa nta kindi bazi kuvuga ubundi bakirira umugati.hehe no kumeya imibereho yabacitse kwicumu kandi ariyo nshingano yabo yambere?
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abo batuye muri iyo midugudu bagombye gukora umuganda wa rusange bagaca imiyoboro ijyana ayo mazi kure y’inzu bubakiwe. Nta guhora uteze amaboko leta!Twiheshe agaciro please!
Comments are closed.