Byamenyekanye: Young Grace yabeshye ko yarangije kaminuza agamije ‘ubujura’
*Uyu muhanzi aherutse kugaragara yerekana amafoto ko arangije kaminuza ya RTUC (UTB ubu)
*Ubuyobozi bwavuze ko yanditse asaba imbabazi asobanura icyamuteye kubeshya ko yarangije
*Ngo ni umuntu uba mu mahanga wamwemereye kumwishyurira yagirango amwoherereze minerval ko yarangije
*Nyamara uyu mukobwa ntiyigeze yiga uretse kwiyandikisha
*Kaminuza yabifashe nk’ubujura
*Yamuhanishije kwirukanwa burundu
Dr Gustave Tombola, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza y’iby’ubukerarugendo n’ubushabitsi (UTB) uyu munsi yatangaje ko muri iyi kaminuza haciye umuhanzi witwa Grace Abizera uzwi nka Young Grace ariko ibyo yakoze byo kubeshya ko yarangije Kaminuza muri iri shuri byatumye atihanganirwa ahubwo yirukanywe, kandi imico nk’iriya idakwiye ababyiruka.
Dr Tombola yavuze ko uriya mukobwa yiyandikishije muri iri shuri mu 2012 muwa mbere wa Business Information Technology(BIT) uwo mwaka yarawize ariko ntiyawurangiza ngo amara imyaka ibiri atiga.
Ngo yagarutse mu 2014 kongera kwiyandikisha mu ishami rya Travel tourism management mu wa mbere, ariko nabwo ngo nyuma yo kwiyandikisha ntiyagaruka kwiga nyuma ngo batungurwa no kumva avuga ko yarangije Kaminuza muri iyi Kaminuza.
Uyu muyobozi avuga ko uyu muhanzi ngo yagiye akandika akantu k’agatabo, maze ngo kuko muri iyi kaminuza habaho kuvuga igitabo (defense) atumira abantu nka batatu b’inshuti ze aza yambaye neza yitwaje ka gatabo ke, maze mu gihe abandi baba bari kuvuga ibitabo bakoze, we ajya hanze atangira kwifotoza nk’urangije ako kazi.
Umwalimu umwe ngo yabonye Young Grace ari kwifotoza ngo aramubaza ati “nawe se urarangije?” Young Grace ngo aramusubiza ati ‘ni undi naherekeje’
Nyuma y’uko bamenye ko uyu mukobwa yatangaje ko yarangije Kaminuza muri University of Tourism,Technology and Business Studies (UTB) yari RTUC icyo gihe, Dr Tombola avuga ko bahise bamuhamagaza maze ngo asaba imbabazi cyane.
Dr Tombola ati “yanditse urwandiko asaba imbabazi asobanura ko hari umuntu wamufashaga kwishyura amashuri uba mu mahanga wahoraga amubaza igihe azarangiriza undi akamubwira ko ari hafi kurangiza.
Iyo foto rero yarayimwoherereje ngo yarangije, ariko amubwira ko kugira ngo aze mu bazambara uwo mwaka mu kwa mbere ari uko yaba yishyuye amafaranga yose”
Uyu muyobozi ariko avuga ko Young Grace nta mafaranga yari yarishyuye ngo akaba yaragirango uwo wamwemereye kumwishyurira uba mu mahanga, ahite amwoherereza yose (y’imyaka ine kuko yavugaga ko yize kuva 2012) noneho akayakoresha muri business ze z’ubuhanzi, nk’uko yabyanditse asaba imbazi.
Nyuma yo kwandika asaba imbabazi, UTB yafashe ikosa rya Young Grace mu rwego rw’ubujura muri kaminuza. Hakaba harafashwe umwanzuro wo kumwirukana burundu kuko biragaragara ko ataba umunyeshuli muri kaminuza.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
8 Comments
aka gakobwa ko gateye ubwoba! siwe wigeze gutanga sheki itazigamiye agahita yihisha? uyu nabyara azabyara umujura. basore mushishoze.
iyo bareka umwana akirira cash se sinumva inoti zari kwinjira mu gihugu??
Ubu se kano kana GUTEKINIKA muri ubu buryo kabibwiwe n’iki koko? Ndumiwe pe!
Uyu ni ibandi ry’ukokobwa. Ese ubundi umuntu wananiwe kwiga urumva hari umuntu umurimwo, ahubwo ababyeyi bararumbya, nibyo ahanga ntacyo bimaze.
ubwowasanga yarimitwe aligutekerawa mutype wohanze aheruka gutangaza kwari fiancé we anagaragaza bague de fiançailles yamwambitse. Alikubundi iyobaringa yumufiancé adashaka kugaragaza yo sijyini cyangwa uyumukobwa yashakaga kubeshyuzamakuru amuvugwahoko atingana
yarasebye pe!
Harya Dr. Tombola Gustave we yavanywe n’iki muri ULK?!Insina ngufi niyo icibwaho ikoma….. ntimunyumve nabi da! Young Grace buriya aratanga urugero rubi kuri barumuna be…!
Iyi ndwara yo gutekinika ubwo igeze no mu rubyiruko rw’abnyeshuri igihugu kirahumanye. Birasaba ko abanyarwanda b’inyangamugayo bari mu buyobozi, bahagaruka bagatanga inyigisho wenda hari icyo byatanga mu guhindura abantu bakareka uwo muco wo gutekinika. Ariko hakwiye no guteganywa ibihano bikakaye
Murazi ko iyi ngeso yo gutekinika yokamye abayobozi bamwe na bamwe, cyane cyane abo mu nzego z’ibanze batanga za raporo z’impimbano. Ibyo rero abantu bamwe babibona nk’ibimenyerewe ndetse bamwe bakanavuga ko ari ibisanzwe, bityo rero n’urubyiruko rwacu rukumva ko kubikora ntacyo byaba bitwaye cyane.Nyamara ibi bikaba bifite ingaruka zishobora guhindanya isura ya Societe Nyarwanda.
Comments are closed.