Digiqole ad

Ubwato bwari butwaye Korali Umucyo bwahuye n’ibibazo, umwe arapfa

Ubwo korali Umucyo yo mu itorero ry’Abangilikani yari ivuye mu ivugabutumwa mu Karere ka Karongi, yahuye n’umuyaga mwinshi bageze mu mazi y’ikiyaga cya Kivu agace gaherera ku Karere ka Rutsiro, bashaka uburyo bagera ku nkombe y’ikiyaga, ariko umusore witwa Musabyimana Theoneste w’imyaka 37 ararohama baramubura, ahubwo babona umwenda umurinda kurohoma (Julet) yari yambaye.

ng'ubwo ubwato bwahuye n'ibibazo

ng’ubwo ubwato bwahuye n’ibibazo

Abari muri ubu bwato babashije kugera mu Karere ka Rubavu taliki ya 05 Kanama, bavuze ko Musabyimana yitabye Imana ndetse ngo nta n’amahirwe y’uko umurambo we waboneka, ahubwo ngo ikiriho ni ukwihanganisha umuryango we.

Ndayambaje Froduard wari uyoboye iyo korali ari nawe mwalimu wabo ku mudugudu yavuze ko ikibazo cyabayeho bahagurutse bumva nta kibazo, ariko bageze hafi yo kuri Nyamwenda, mu Karere ka Rutsiro, mu kiyaga cya Kivu rwagati kuko nta musozi n’umwe barebaga, umuyaga uba mwinshi cyane, maze moteri y’ubwato igira ikibazo, nabwo buhita buhagarara, kuko disques ngo zari zahiye.

Umusare Ngarukiyinka Francois w’ubu bwato bwitwa “Alliance” nawe yavuze ko umuraba ariwo watumye disque ya moteri ishya.

Zimaze gushya umuyaga watangiye kurusha imbaraga ubwato, basigara basaba ngo umuyaga ukomeze kubujyana bugere ku mwaro, baza kugira umugisha babonye bagiye kugera ku mwaro, havamo abasore babiri bazi koga neza kugira ngo batangire icyombo kuko babonaga bugiye kwikubita ku mabuye, kandi iyo bigenda gutyo bwari kwangirika abantu bose bagashirira mu Kivu.

Ngarukiyinka ati “Bamanukanye amajile yabo, tukimara kugera ku mwaro twarwanye no kuvanamo abana bari bahetswe n’ababyeyi tubahereza abari ku mwaro, abandi duheka abagore mu mugongo, tugize amahirwe tubona bashizemo, turebye babandi bamanutsemo mbere tubura umwe, undi tubona julet ye yasigaye hejuru ku mazi, duhita dutekereza ko yaba atakiriho yagiye hasi cyane.”

Umuyobozi w’iyi korali avuga ko umuryango wa nyakwigendera Musabyimana Theoneste wamaze kubyakira cyane ko n’abo ari abakirisitu babo kandi ngo barakomeza kubaba hafi mu byago byo kubura uwabo.

Izuba-rirashe

 

en_USEnglish