Abagororwa barenga 1000 bagiye gufungurwa by’agateganyo
Nkuko byemejwe n’Inama y’Abaministre iheruka guterana tariki 18 uku kwezi, ko abagorora bagera ku 1667 bazarekurwa by’agateganyo, Ministre w’Ubutabera aratangaza ko ibi bigomba gukorwa mu gihe kitarambiranye.
Abazarekurwa ni abamaze gukatirwa n’inkiko, bakaba nibura bamaze gukora ¼ cy’igihano bari barakatiwe, baragaragaje imyitwarire myiza munzu y’imbohe.
Iki cyemezo ngo cyafashwe hagendewe ku ngingo ya 237 Nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nkuko Ministre Karugarama Tharcisse yabitangarije izuba rirashe kuri uyu wa gatandatu.
Karugarama yagize ati: “uwifashe neza mu munyururu akahigira amasomo, akaba yaritwaye neza, ariko amaze kimwe cya kane (¼) cy’igihano yahawe cyangwa yarakatiwe burundu ariko akaba amaze byibuze imyaka 10 niwe uzafungurwa”.
Amazina y’abazarekurwa by’agateganyo yo akazagenwa n’ubuyobozi bwa gereza zibacumbikiye, zikurikije imyitwarire yabagororwa bashobora kurebwa n’iryo tegeko.
Abazafungurwa ngo basabwe gukomeza kwitwara neza kuko bazakomeza gukurikirana imibereho yabo, abazitwara nabi mu buzima busanzwe bakaba basubizwa mu munyururu.
Abafungiye ibyaha bya Genocide, iterabwoba, gufata abana n’abagore ku ngufu, ibyaha by’ubutasi, ibyaha bigamije guhungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa uw’ibindi bihugu bo ngo ntibarebwa n’iri rekurwa ry’agateganyo nkuko minister w’Ubutabera yabitangaje.
Ibi kandi ngo nanone biri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abari muri za gereza ziri mu gihugu.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
12 Comments
nibyiza gufungura imbohe
LETA Y UBUMWE BW ABANYARWANDA IRAKORA
Ntako batabagira, ariko bakanga bagakuza kamere! ubwo nizereko babarekuye ngo dufatanye kubaka umuryango myarwanda, atari ukongera gutema ababacitse, nkuko byagiye bigaragara kuri bamwe muri bagenzi banyu! Murakaza neza murisanga mu buzima bwiza tubayemo, gusa nizere ko butazabagwa nabi, kuko nkeka ko muzasanga ibintu byinshi byarabaye bishya kurimwe!!! Tuzabamenyereza ariko ntakibazo, namwe nimutwereka ko mwabaye abana beza.
Humura abafungiwe genocide bo ntibazafungurwa
Ni byiza ko hazajya habaho rimwe na rimwe imbabazi nk’izi cyane ko biba biri mu itegeko kandi rinabisobanura neza! Gusa hakaba ho n’ikurikiranwa kuri aba baba bafunguwe kuko hari igihe nubundi zimwe mu ngeso zatumye bafungwa baba bakizifite! so nugucungira hafi cyane cyane ko bazabanza gushyirwa mu ngndo byanze bikunze!
Nyabuneka nabonye iyo bavuye mumagereza usanga bamwe baba bafite imyitwarire itari myiza , nuku ba ‘encadra bishoboka rero mbere yo gusubira mu buzima busanzwe !
urakoze!
UM– USEKE MUDUSHAKIRE LISTE YABO
MUZEHE KIJANA WACU ARAKORA, IMANA IMWONGERERE KURAMA KANDI AZATWEMERERE ICYO TUZAMUSABA IYI MANDA YE NIRANGIRA.(KONGERA KUYOBORA IMBABA Y’ABANYARWANDA)
Gutanga liberation conditionnelle biri mu itegeko si ngombwa ko aba Muzehe gusa n’undi yabikora! ushaka se ko azica itegeko nshinga kandi ari we wa mbere ufute mu nshingano kuririnda. ntugashukane.
Amahirwe nuko bitareba abagenocidaires, nah’ubundi rescapés bari bagatoye. Ntimwibuka ibyabaye ubushize igihe bacura ngw’abireze bakemera icyaha?
Ahaaaaaaaaaaa, nzaba mbarirwa.
Abayobozi ba ma Gereza Mwitonde, mutazafungura abantu bakatiwe ku cyaha cya Jenoside kuko ndabazi n’abahatari mu gutanga ruswa. Uzabafungura akabashyira kuri liste y’abagomba gufungurwa azajya mu mwanya we, afungwe imyaka y’uwo yafunguje. Ubu hari Funds zatangiye gushakishwa kugira ngo ba Directors b’amagereza babashyire kuri listes z’abagomba gusohoka. Please attention ntaho bazaba batandukaniye n’abo.
liste yabose irihehe bagabo mwe
Comments are closed.