Kibangu: Urugomero rwa Nyakabanda rwarapfuye abatuye Umurenge babura amashanyarazi
Muhanga – Urugomero rw’amashanyarazi ruri ku mugezi wa Nyakabanda mu murenge wa Kibangu rwatangaga Kilowatt 25 rwangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize bituma abatuye uyu murenge n’ibigo biwukoreramo bijya mu bwigunge n’igihombo kubera kubura amashanyarazi.
Uru rugomero ruherereye mu murenge wa Kibangu ryubatswe n’ishyirahamwe rya ba kanyamigezi(COFORWA) mu 1987, abaturage nibo bari bafite mu nshingano zabo kurubungabunga.
Abaturage b’aha bavuga ko nta mikoro bafite yo kongera gusana uru rugomero bakifuza ko ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bubafasha kubagezaho umuriro utangwa n’ikigo gishinzwe ingufu(REG) kuko ari yo babona ishobora kubagoboka vuba.
Célestin Kanyamugenga yabwiye Umuseke ubu kubona umuntu ufite telephone irimo umuriro ari ikibazo, kandi icuraburindi ryongereye ubujura bwitwikiriye ijoro aha i Kibangu.
Eugène Niyonsaba wo mu murenge wa Kibangu avuga ko ubusanzwe abaturage aribo batanga imisanzu yo gufata neza urugomero rwabo mu bikorwa byoroheje, ariko ko batabona amafaranga yo kurusana kuko ngo bisaba za miliyoni nyinshi.
Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa kabiri wari wagiye I Kibangu kureba iby’iki kibazo ndetse no mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije, avuga ko gusenyuka kw’uru rugomero biva ku isuri iterwa n’imisozi ihanamye idateyeho amashyamba, hamwe no guhinga ku nkombe z’umugezi uriho uru rugomero. Gusa yizeza ko bari gushaka igisubizo vuba.
Ati “Twatangiye kuganira n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa igisubizo muzakibona vuba”
Usibye abatuye Kibangu bari mu bwigunge ubu, iki kibazo kandi gifitwe n’ikigo nderabuzima cya Gitega, amashuri abiri yisumbuye, Paruwasi ya Nyakabanda n’ibigo by’imari bikorera aha.
Umushinga wo kwita ku bidukikije mu buryo bukomatanyije mu bisi bibanziriza isunzu rya Kongo Nil mu karere ka Muhanga (LIVEMP) ukaba uteganya gutera ibiti ku buso bwa hegitari zirenga 3000 ku nkombe z’umugezi wa Nyakabanda na Nyabarondo mu kurwanya ingaruka nk’izi.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
9 Comments
kiramaze kukokirashaje ?
Birababaje cyane kubona uru rugomero rw’amashanyarazi rwali rufitiye akamaro kanini akarere ka Kibangu rwangilîka. Ubu akarere ka Kibangu kaheze mu kangaratete.Rwose twongeye gusaba abayobozi b’igihugu cyacu gukora ibishoboka byose kugirango rusanwe twongere tuve mu icurabulindi. Intumwa za rubanda twitoreye, cyane cyane izikomoka mu ntara ya Muhanga nizumvikanishe iki kibazo cyacu my babishinzweMurakoze.
banza umenye naho uvuga mbere” Akarere ka Kibangu, Intara ya Muhanga” ubwo nta soni…
Kwangirika ho kirashaje ahubwo basabe akarere Ka Muhanga kacyegurire ba Rwiyemezamirimo, nkuko ahandi babigenje.
Dioscore
Murakoze kutugezaho ayo makuru.
Urwo rugomero rudufitiye akamaro kanini rwose, gusanwa kwarwo ni umugisha ukomeye ku bukungu bwa Muhanga. Mudutabare
Ingaruka z’urupfu RWA Brouguet
Aba baturage ba Kibangu ni abo gutabarwa mu maguru mashya. Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo yagombye gukubita inzu ibipfunsi igafatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga maze bagasana byihutirwa ruriya rugomero rutarangirika kurushaho.
Mayor ngo bari kubiganiraho akarere nta ngengo y’imari kaha aba baturage kugirango bave mu bwigunge koko ayo banyereza angana ate mwokabyara mwe
nge mbona icyakorwa hakagombye gusanwa hariya hasi amazi yatoboreye hakubakwa na sima cg tugafashwa mugukoresha imachini kuko nayo yarahiye maze umugeziwo tukiyeranja imifuka n’ibiti tukarebako iminsi yakwicuma nkabaurage bakoresha urugomero ba kibanguu murakoze.
muzahamagare umudage warutangije witwa ernst aze yongere abafashe.ariho arakomeye
Comments are closed.