Digiqole ad

Abandi banyamahirwe ba Ni Ikirengaaa ya Airtel berekeje i Rubavu

 Abandi banyamahirwe ba Ni Ikirengaaa ya Airtel berekeje i Rubavu

Mark Mico umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe Data and Devices hamwe na Dusabe Jacques watsindiye no kujya i Rubavu mu biruhuko muri Ni Ikirengaaa Promotion

Mu gihe promotion Ni Ikirengaaaa ya Airtel Rwanda ikomeje, ubuzima bwa bamwe mu banyamahirwe bukomeje guhinduka, bamwe batsindira za miliyoni abandi bakanahembwa kujya mu biruhuko bafashwe neza cyane i Rubavu muri Serena hotel.

 Mark Mico umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe Data and Devices hamwe na Dusabe Jacques watsindiye no kujya i Rubavu mu biruhuko muri Ni Ikirengaaa Promotion
Mark Mico umukozi wa Airtel Rwanda ushinzwe Data and Devices hamwe na Dusabe Jacques watsindiye no kujya i Rubavu mu biruhuko muri Ni Ikirengaaa Promotion

Mu batsinze baheruka harimo Jean Paul Musabwa, umusore udafite akazi wo mu karere ka Gasabo watsindiye 877,500 FRW, Josue Ndayisaba, umucuruzi w’i Huye wegukanye 656,000 na Gatete Olivier, umusore washakishaga akazi nawe watsindiye 1,062,000 FRW.

Mu batsinze muri buri cyumweru haba harimo abagira amahirwe yo gutsindira kujya mu biruhuko i Rubavu bakagenda na kajugujugu bagafatwa nka VVIP muri Serena Hotel, abagiye mu mpera z’icyumweru gishize ni Dusabe Jacques na Nyirimana Kajalo Salvator.

Gatete Olivier na Jean Paul Musabwa bavuga ko amafaranga batsindiye agiye kubafasha gutangiza business zabo, Josue Ndayisaba we avuga ko amafaranga yatsindiye yaje mu gihe cyiza kuko azahita ayakoresha mu kwagura ubucuruzi bwe.

Guhitamo kuri tombola mu batsinze buri cyumweru bahabwa ariya mahirwe yo gufatwa nka VVIP muri Serena Hotel birakomeje.

Mu guhaguruka bajya mu biruhuko, Mark Mico umukozi wa Airtel ushinzwe Data and Devices yagize ati “Twishimiye ko turi guha abafatabuguzi bwabo ibyo twabasezeranyije bitangaje.

Ikiganiro gisobanura birambuye ibya Promotion ya Ni Ikirengaaaaa gica kuri TV One kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu kuva saa moya z’ijoro kigasubiramo saa moya z’igitondo buri munsi.

Muri Ni Ikirengaaa, abakiliya ba Airtel babona 300% y’ubwasisi (promotion) kandi bakaba bafite amahirwe yo gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni n’igice buri munsi.

Akarusho n’uko uwatsinze mu gihe k’Icyumweru, yemererwa kujya kuruhukira kuri Serena Hotel i Rubavu aturutse i Kigali mu ndege ari kumwe n’umwe mu nshuti ye cyangwa umukunzi we.

Iyo agezeyo na kajugujugu ahabwa serivise zo mu rwego rw’abanyacyubahiro bo hejuru agahabwa 100 000Rwf yo guhaha ndetse yataha agataha mu modoka y’akataraboneka.

Gatete Olivier, umuntu wa 34 watsinze muri Airtel Ni Ikirengaaa
Gatete Olivier, umuntu wa 34 watsinze muri Airtel Ni Ikirengaaa

Uko Airtel ni Ikirengaaaa ikora:
• Buri munsi Airtel-Rwanda yoherereza abakiliya bayo ubutumwa bugufi bubureka ibyo bagomba kurushanwamo ndetse n’uburyo babikora.
• Umukiliya utsinze abona ubutumwa bugufi bwemeza ko yatsindiye ubwasisi bwa 300%.
• Ubu butumwa kandi bubereka ko bamerewe kujya mu bafite amahirwe yo gutsindira ariya mafaranga buri munsi.
• Nyuma yo kwemezwa ko yatsinze, umukiliya ahita abona ubutumwa bumwereka icyo yatsindiye uwo munsi.
• Nomero: 0731000000 nizo zonyine zohererezwaho ubutumwa bubwira abakiliya uko ibintu byifashe.

Jean Paul Musabwa nawe watsindiye amafranga muri Ni Ikirengaaa
Jean Paul Musabwa nawe watsindiye amafranga muri Ni Ikirengaaa
Josue Ndayisaba nawe yatsindiye amafranga muri iyi promotion
Josue Ndayisaba nawe yatsindiye amafranga muri iyi promotion

************

en_USEnglish