Digiqole ad

Burkina Faso: Igitero cya IS cyahitanye abantu 27 kuri Hotel

 Burkina Faso: Igitero cya IS cyahitanye abantu 27 kuri Hotel

Hotel ikomeye cyane muri Burkina Faso yagabweho igitero n’ibyihebe bwa IS

Nibura abantu 27 bafite ubwenegihugu 18 butandukanye bamenyekanye ko bishwe mu gitero cy’Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) muri hotel ku murwa mukuru wa Burkina Faso.

Hotel ikomeye cyane muri Burkina Faso yagabweho igitero n'ibyihebe bwa IS
Hotel ikomeye cyane muri Burkina Faso yagabweho igitero n’ibyihebe bwa IS

Iki gitero cyagabwe kuri Hotel ikomeye cyane i Ouagadougou, Splendid Hotel, mu kabari no ku yindi hatel byegeranye n’iyo.

Abantu bane mu byihebe byagabye icyo gitero, bishwe n’inzego zishinzwe umutekano harimo abagore babiri.

Splendid Hotel byemejwe ko nta cyihebe cyahasigaye nyuma y’aho inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu zifatanyije n’ingabo z’U Bufaransa bahagariye umutekano.

Ishami rya Al-Qaeda muri Africa y’Amajyaruguru (Islamic Maghreb, AQIM) ryigambye ko ryateguye iki gitero rikanagishyira mu bikorwa kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Perezida mushya wa Bukina Faso, Roch Kabore, yageze ahabereye icyo gitero atangaza umubare w’abapfuye mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, ndetse avuga ko abantu 150 bari bafashwe bugwate babohowe.

Ambasaderi w’U Bufaransa, Gilles Thibault, yavuze ko abapfuye ari 27 ariko ahakana ko mu byihebe nta mugore wari urimo.

Hari amakuru avuga ko Umudogiteri ukomoka muri Autriche n’umugore we bashimutiwe mu majyaruguru ya Burkina Faso, icyo gikorwa nacyo ngo kigambwe na AQIM.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mukosore title ni Aqmi ishami rya alquaida muri africa niryo ryateye

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish